Imfungwa za Guantanamo zagaragaje ibimenyetso byo gusaza imburagihe

Imfungwa zimaze imyaka zifunzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Gereza ya Guantanamo Bay, zatangiye kugaragaza ibimenyetso byo gusaza ku buryo bwihuse cyane ‘accelerated ageing’, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi bakuru ba Komite mpuzamahanga y’Umuryango utabara imbabare (ICRC).

Patrick Hamilton, Umuyobozi wa ICRC muri Amerika no muri Canada, ku wa Gatanu tariki 21 Mata 2023, yavuze ko ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe no ku mubiri, bikomeje kwiyongera ku mfungwa ziri muri Gereza ya Guantanamo Bay.

Mu itangazo yasohoye yagize ati “Turasaba ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukorana na ‘Congress’ hagashakwa umuti ukwiye, kandi urambye kuri ibyo bibazo. Hagombye kugira igikorwa vuba na bwangu”.

Gereza ya Guantanamo yashyizweho na Perezida w’Amerika, George W Bush mu 2002 , kugira ngo izajye ishyirwamo abanyamahanga bakekwaho uruhare mu bitero by’indege byagabwe mu 2001, kuri Pentagon no kuri New York bigahitana abagera ku 3,000 .

Ni Gereza yakunze kuvugwaho gukora iyicarubozo mu buryo ikoresha mu ibazwa ‘interrogation methods’. Hamilton yagarutse ku kibazo cy’ubuzima bw’izo mfungwa “birababaje kubona uko abagifungiwe muri iyo gereza kuri ubu batangiye kugaragaza ibimenyetso byo gusaza byihuse, bigahuhurwa cyane n’ingaruka zo kumara imyaka myinshi bafunze”.

Yasabye ko ubuzima bw’ izo mfungwa yaba ubwo mu mutwe n’ubusanzwe, bwajya bwitabwaho uko bikwiye, kandi zikemererwa guhura n’imiryango yazo kenshi.

Mu 2021, ubwo Perezida Biden yajyaga ku butegetsi muri Amerika, Gereza ya Guantanamo yari irimo imfungwa zigera kuri 40. Ubuyobozi bwa Biden bwari bwavuze ko bushaka gufunga iyo gereza, ariko ntiburagaragaza gahunda y’uko bizakorwa. Kugeza ubu, muri iyo gereza hafungiwemo abagera kuri 30.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka