Dore ibintu bimwe twibeshyaho mu mubano w’abakundana (Igice cya mbere)
Imibanire y’abakundana ni ikintu kigoye cyane kumva, kandi akenshi kugira ngo uwo mubano urambe, usanga twiringira ibinyoma by’ubwoko bwose kugira ngo tugerageze kwishyiramo ko ibintu ari ntamakemwa. Bimwe muri ibyo binyoma ni ibi bikurikira:
Kumva ko:
Ibyo abandi batekereza nta cyo bivuze: Gukunda no gukundwa ni ibintu by’ingenzi cyane mu buzima, bivuze ko kuba mu rukundo bigira icyo bihindura mu mibanire y’umuntu n’abandi. Ikindi kandi, usanga abantu benshi bita ku byo inshuti zabo zitekereza ku byifuzo byabo birebana n’urukundo.
Ese wari uzi n’ibindi? Niba inshuti yawe magara idakunda umuntu wowe wifuzaho urukundo, ushobora gusanga iyo nshuti ifite ishingiro.
Uwo muhuye bwa mbere ni uwo nta wundi: Imigani ya cyera yakunze kuyobya abantu mu myumvire y’uko umubano (urukundo) usa cyangwa umerera umuntu. Ariko burya urukundo rukurana n’igihe kandi bikagendana no kwizerana. Kumva ko bikurangiriyeho kubera ko wa musore w’igitego cyangwa ya nkumi ikibasumba mwahuye bwa mbere utakimubona, ni ukwiyangiriza ubuzima.
Mugomba kuba hamwe igihe cyose: Uribaza uko byamera guhora uri kumwe n’umuntu aho ugiye hose nta kurekurana? Hari abashobora kuvuga ngo none se si byiza? Nyamara ubitekerejeho neza wasanga hari ukuntu biteye kwiheba kandi birumvikana pe! Turakura tukanatera imbere kubera ko dufata umwanya wo kwiyitaho.
Niyo waba uri mu rukundo, gukenera kuba uri wenyine rimwe na rimwe ni ibintu by’ingenzi. Rero ntugatinye gusaba umwanya wa wenyine igihe uwukeneye.
Kurambana bigaragaza ko mufite umunezero: Ingano y’igihe umaranye n’umuntu si yo yemeza ko muzabana mu munezero ubuzira herezo. Icy’ingenzi ni uburyo mushyikirana n’uko muhitamo kubaka ubuzima bwanyu mufatanyije.
Gutandukana ntaho mwabicikira: Oya, ibi ni ukwibeshya. Kubera ko gutandukana bisa n’ibyabaye umuco mu bantu, ntibivuze ko byanze bikunze namwe bizababaho. Kwinjira mu mubano utekereza ko utazaramba, ibyo ni ukwitera umwaku wowe ubwawe.
Mugenzi wawe azahinduka: Bimwe mu bintu bituranga, ni byo bigize igice kinini cy’abo turi bo. Twese dushobora gukora utuntu duto duto kugira ngo turebe ko twabasha guhindura uwo dukunda mu buryo butandukanye, cyangwa se turebe ko yareka ingeso zimwe na zimwe, ariko burya ni akazi katoroshye. Kugerageza guhindura umuntu ni uguta igihe wowe ubwawe, utibagiwe n’igihe cy’uw’uwo urimo gushaka guhindura.
Imibanire ntabwo igoye: Impuguke mu mibanire y’abantu zirimo Dr Susan Krauss Whitbourne, zivuga ko uwo ari we wese wahimbye iki kinyoma (akarenga akanagisangiza bagenzi be), mu by’ukuri ngo yagombye kuba yarabanje kuvugana n’ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe mbere yo gufungura umunwa we.
Uzaganire n’umuntu w’inzobere mu by’umubano w’abakundana, cyangwa umuntu wigeze kugirana umubano n’undi muntu, bazakubwira ko kuba mu mubano bisaba akazi kenshi. Umunezero w’ababana uraharanirwa.
Kurakarirwa bishobora kwirengangizwa: Oya, ibyo ntibishoboka. Niba umutimanama wawe ukubwira ko hari ikintu kitagenda neza hagati yawe n’uwo mwuzura, burya gishobora kuba gihari. Ibibazo biri hagati yanyu ntabwo bisibangana burundu niyo mwaba mwabiganiriyeho. Bibaho kubera impamvu runaka, nta mpamvu rero yo kumara amezi cyangwa imyaka uhangayitse wibaza niba ibyo bibazo bishobora kurangira burundu.
Kuba mu rukundo biruta kuba wenyine: Abazi iby’imibanire y’abantu bavuga ko ibi atari byo. Kubura umunezero uri wenyine biruta kuwubura uri mu rukundo. Ikindi kandi, kwihambira ku muntu uhora agutera umutima mubi, nta kindi bikuzanira usibye kwibuza amahirwe yo guhura na wa wundi uzatuma umutima wawe umwenyura.
Kubeshya rimwe na rimwe ntacyo bitwaye: Hari abavuga ko mu buzima bw’abakundana rimwe na rimwe kubeshya ntacyo bitwaye (mu tuntu duto duto), mu gihe hari abandi bavuga ko abakundana bagombye kuberana ba ntamakemwa. Ubumenyi bw’imitekerereze ya muntu uyu munsi buvuga ko ari ngombwa kuganira kuri iyi ngingo hamwe n’umukunzi wawe, kugira ngo byibuze mumenye niba mubyumva kimwe.
Dr. Susan Krauss Whitbourne yaragize ati “Niba ugiye kubeshya umukunzi wawe kandi nawe ku rundi ruhande, ukaba wumva kubeshywa ntacyo bigutwaye, mugomba kubanza gushyiraho amabwiriza abigenga. Byaba byiza, mukabikora mukiri mu ntangiriro mbere y’uko ibibambasi byubatswe n’ibinyoma hagati yanyu bigera aho mutakibasha kubinyeganyeza, kubera ko byashinze imizi.
Biracyaza…
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|