Iyi myitozo yabagize abarwanyi badasanzwe ku buryo isasu uriganisha aho ushaka ko rigana - Umugaba Mukuru wa RDF
Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga yabwiye abasirikare barangije amahugurwa y’amezi ane y’imyitozo idasanzwe, ko ubu bagiye mu rwego rw’abarwanyi badasanzwe.
Ni amahughurwa y’Icyiciro cya karindwi yaberaga mu Kigo cya Nasho mu Karere ka Kirehe, akaba yarashojwe kuri uyu wa 22 Ukuboza.
Gen. Mubarakh yababwiye ko ari amahugurwa ategura abantu guca mu bibazo bikomeye.
Yagize ati "Ndangira ngo rero mbashimire umuhate, imbaraga, umurava, mpereye ku buyobozi bw’iri shuri, abarimu, ndetse namwe abanyeshuri kuko mwabaye abanyeshuri beza. Kuva ku munsi wa mbere mwarakoze mushyiramo imbaraga kugeza umunsi mushoje amahugurwa."
Yongeyeho ati "Nk’uko rero mubizi, gukora imyitozo bisaba umurava, no kudacika intege. Kuba twese, jyewe, namwe n’abandi batari hano twarahisemo inshingano nk’iyi yo kurinda igihugu cyacu, kurengera abagituye ni iby’agaciro."
Yavuze kandi ko ibyo RDF imaze kugeraho byose, haba cyera cyangwa ubu ngibu, bishingiye ku bwitange, n’amahugurwa nk’aya.
Yagize ati "Mbere rero mwari musanzwe muri abasirikare bafite ubumenyi bw’amasomo asanzwe y’ibanze. ariko iyo myitozo ibongereye ubumenyi."
Yagaragaje icyo bashoboye kugeraho kidasnzwe agira ati "Mwaratyajwe bihagije, kugira ngo mube abarwanyi badasanzwe. Ubwo bumenyi na none bwabafashije kubaka umubiri ntabwo physical fitness igarukira aha, ku buryo imbunda nuyifata, isasu uriganisha aho ushaka ko rigana, ku mwanzi kandi ku mutwe ntabwo ari ugushakishiriza ku maguru. Oya kirazira."
RDF Infantry Brigade completes advanced training course at Nasho Basic Military Training Centre pic.twitter.com/0VfC5IQCEY
— Rwanda Defence Force (@RwandaMoD) December 23, 2025
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|