Dore ingaruka zigera ku buzima bw’abantu badasinzira ngo baruhure ubwonko uko bikwiye

Abantu bakunze kubura ibitotsi ntibasinzire ngo baruhuke uko bikwiye bahura n’ingaruka zitandukanye, zirimo no kwangirika k’ubwonko, kuko ubwonko bukenera kuruhuka neza kugira ngo bushobore gukomeza gukora neza.

Mu bindi bijyana no kutaruhuka uko bikwiye, nk’uko bisobanurwa ku rubuga ‘amelioretasante.com’, harimo kuryagagura cyangwa se kurya bya hato na hato no mu gihe umuntu atabikeneye, cyane cyane mu masaha y’ijoro, kandi ari byo umubiri uba ugiye kuruhuka utaribubikoreshe.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cyo muri Amerika kitwa ‘Fondation Nationale du Sommeil des États-Unis’, bwagaragaje ko abantu baryama amasaha ari munsi y’atandatu (6) mu ijoro, bafite ibyago byikubye gatatu byo gukora impanuka mu gihe batwara imodoka, kubera kutareba neza.

Kutaruhuka neza bigabanya ubudahangarwa bw’umubiri

Iyo umuntu ataruhuka uko bikwiye, abuza umubiri we kuruhuka neza. Igikurikiraho, ni uko ubudahangarwa bw’umubiri bucika intege, nyuma umuntu akaba yafatwa n’indwara zimwe na zimwe zijyana n’ubudahangarwa bw’umubiri bwacitse integer, cyane cyane izifata mu nzira z’ubuhumekero.

Umuntu utaruhuka neza, atakaza ubushobozi bwo kugenzura amarangamutima
Iyo umuntu adasinzira neza, igice cy’ubwonko gishinzwe kugenzura amarangamutima kiba gikora ku buryo bwiyongereyeho 60%. Ibyo bituma hari imyitwarire agira, rimwe na rimwe idakwiye, ariko adashobora kuyigenzura, nk’uko byasobanuwe mu bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza yo Calfornie ndetse n’Ishuri ry’Ubuvuzi rya Havard mu 2007.

Kudasinzira neza bituma umuntu abura imbaraga zo gukora imirimo ye isanzwe
Nta gushidikanya ko mu gihe umuntu asinziriye neza akaruhuka, umubiri uba ukusanya imbaraga zo gukora ku munsi ukurikiyeho,ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko umuntu utaryama neza ngo aruhuke, abura imbaraga mu mubiri we, ibyo bikagaragarira akenshi mu maso he by’umwihariko. Iyo bibaye mu gihe kirekire , ngo bishobora.

Kudasinzira uko bikwiye, byangiza agahu gatwikira ubwonko (tissu cerebral)
Kumara ijoro rimwe gusa umuntu adasinziriye, bitangira kugira ingaruka ku gahu gatwikira ubwonko, bw’umuntu, iyo biba kenshi, ni ko n’ingaruka ziba ziyongera, ibyo ngo bikaba byanavamo kwangirika k’ubwonko ubwabwo.

Kutaruhuka neza bitera ibibazo byo kudatekereza neza ndetse no gukunda kwibagirwa cyane

Kutaruhuka bihagije, ngo umuntu asinzire neza umubiri we ugarure imbaraga, bigira ingaruka zikomeye ku bushobozi bwo gutekereza. Icyo kibazo gishobora no kugira ingaruka ku bijyanye no kwiga no gufata mu mutwe ibintu bishya.

Kudasinzira neza kandi byongera ibyago byo guturika guturika udutsi no kuvira mu bwonko (hémorragie cérébrale).

Ingaruka zo kudasinzira neza ku bwonko, cyane cyane iyo babaye mu gihe kirekire, ni uko byongera ibyago cyo guturika udutsi two mu bwonko no kuvira mu bwonko(hémorragie cérébrale), cyane cyane ku bantu bakuze.

Kudasinzira neza , bijyana no kutaruhuka neza byongera ibyago byo kugira umubyibuho ukabije.

Kumva umuntu ashaka gukomeza kurya kuko yabuze ibitotsi, ngo ni bibi cyane nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi butandukanye , kuko ibyo umuntu arya mu masaha yo kuryama, umubiri ntubikoresha.

Kudasinzira bishobora kuba intandaro yo kurwara za kanseri zimwe na zimwe
Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko kudasinzira, bigira ingaruka zishobora no kugeza ku iremwa rya kanseri zimwe na zimwe, cyane cyane kanseri y’ibere.

Kudasinzira no kutaruhuka uko bikwiye bishobora gutera indwara z’umutima
Ubushakashatsi bwasohowe n’ikitwa ‘Harvard Health Publications’ bwagaragaje ko kubura ibitotsi ngo umuntu aryame aruhuke, bigira ingaruka zirimo kuba byongera ibyago byo kugira umuvuduko w’amaraso ukabije, kuzima kw’imitsi ijyana amaraso mu mutima, n’ibindi bibazo bibangamira ubuzima n’imikorere myiza by’umutima.

Kudasinzira neza bigabanya iminsi yo kubaho k’umuntu (espérance de vie)
Gusinzira neza no kuruhuka neza, ngo ni ikindi gisobanuro cy’ubuzima bwiza, ndetse bijyana no kwiyongera kw’iminsi yo kubaho cyangwa se igihe cyo kubaho, nk’uko byasobanuwe mu bushakashatsi bwasohotse mu kitwa ‘la revue Sleep’, bwarakorewe ku bagabo n’abagore bagera ku 1741.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu basinzira gakeya bagira ibyago byinshi byo gupfa bakiri bato, ugereranyije n’abasinzira bihagije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka