Bruce Melodie ari mu gahinda ko kubura Nyirakuru

Umuhanzi Bruce Melodie yagaragaje ko ari mu gahinda yatewe no kubura Nyirakuru witabye Imana.

Bruce Melodie yatangaje ko Nyirakuru yitabye Imana
Bruce Melodie yatangaje ko Nyirakuru yitabye Imana

Bruce Melodie uri mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi mu muziki w’u Rwanda, yatangaje inkuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga aho yagize ati: “Ruhukira mu mahoro nyogokuru. Ngukunda n’ubugingo bwanjye bwose."

Uyu muhanzi uri kubarizwa muri Nigeria, nta byinshi yatangaje ku rupfu rwa Nyirakuru. Gusa bivugwa ko yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 23 rishyira ku wa 24 Mata 2023.

Bruce Melodie n’ikipe bakorana ari muri Nigeria, kuva ku wa Kane tariki 20 Mata, aho amaze iminsi mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’akazi ke ka muzika.

Uyu muhanzi akigera i Lagos yakiriwe na DJ Neptune ndetse anasura igitangazamakuru gikomeye mu bijyanye n’imyidagaduro ‘MTV Base West’.

Uretse ibyo kandi mu ijoro ryo ku wa 21 Mata 2023, Bruce Melodie uri kumwe n’umujyanama we Coach Gael na Producer Element bitabiriye igitaramo cyo kumurika indirimbo ‘Count your blessings’ ya DJ Neptune na Spyro.

Bruce Melodie ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana bane, ndetse apfushije Nyirakuru nyuma y’imyaka 11 abuze Nyina umubyara witabye Imana muri Nzeri 2012, azize urupfu rutunguranye, naho se akaba yarapfuye Bruce Melodie afite imyaka itandatu y’amavuko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka