Bugesera: Bifuza Urwibutso rw’imiryango irenga 100 yazimye yabaga ahitwa Nyirarukobwa

Abarokokeye Jenoside i Nyirarukobwa mu Kagari ka Kanzenze, mu Murenge wa Ntarama w’Akarere ka Bugesera, barasaba Urwibutso rw’imiryango irenga 100 yazimye, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari ituye muri icyo kibaya ubu kiragirwamo inka.

Bateguye aho gushyira indabo kuko nta rwibutso bahashyize
Bateguye aho gushyira indabo kuko nta rwibutso bahashyize

Mu bisigaratongo bikihaboneka, harimo ibiti by’imivumu biri hafi aho, ndetse n’amabuye yazimiriye mu byatsi by’umukenke yari yubatsweho inzu z’abaturage, n’ishuri ribanza ryitwaga Ecole Primaire Nyirarukobwa.

Bamwe mu baharokokeye, abari abaturanyi b’imiryango yazimye ndetse n’abigaga mu Ishuri rya Nyirarukobwa, bishyize hamwe bashinga Umuryango witwa ‘Nyirarukobwa Family’.

Bafatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera n’inshuti, buri mwaka abagize Nyirarukobwa Family bajya kwibukira muri uwo mukenke, bagashyira indabo aho babonye bitewe n’uko nta rwibutso ruhari.

Umuyobozi wa Nyirarukobwa Family, Gaudence Karemera wari atuye haruguru y’ishuri, avuga ko Jenoside itangiye bahungiye ku musozi witwa Kayumba, izari ingabo za Leta (Ex FAR) zikabasukamo amasasu ku itariki 11 Mata 1994.

Karemera avuga ko abatarapfuye ako kanya bahise bahunga batatanira hirya no hino, ku buryo ngo hari imiryango yahungaga bari kumwe bose, bakicwa hakabura n’umwe usigara wo kubara inkuru.

Karemera avuga ko mu kibaya cya Nyirarukobwa cyari kirimo ishuri, aho bahora bajya kwibukira buri mwaka, ngo hakeneye gushyirwa urwibutso rw’ayo mateka.

Ati "Duhora tubisaba ko hashyirwa ikimenyetso, kucyubaka wenda twanacyubaka ariko urumva ko bisaba uburenganzira".

Hari n’abandi basaba ko muri Nyirarukobwa hashyirwa ishuri nk’uko ryahahoze, ariko bakabwirwa ko bidashoboka kuko ari mu kabande kenda kuba igishanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, avuga ko gahunda yo gushyira ikimenyetso cy’urwibutso aho abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bifuza, ari gahunda irimo itekerezwaho na MINUBUMWE, ikazagena umurongo wabyo, kuko aho abantu baguye ari henshi kandi ikimenyetso kigomba kwemeranywaho no kurindwa.

Meya Mutabazi akomeza agira ati "Hano ishuri ryahoze ntibyoroshye ko rihasubizwa kuko ari mu gishanga, ahubwo ryubatswe ahandi habereye kandi rigumana izina rya Nyirarukobwa. Aha rero ubu ni urwuri (farm), ni mu gishanga".

Ati "Aha hahoze Ishuri, abaryigagamo n’abaryigishijemo n’imiryango yabo barahahurira kugira ngo bibuke amateka banyuzemo".

Umuryango Ibuka na Nyirarukobwa Family by’umwihariko bavuga ko bikigoranye kumenya abakoze Jenoside muri ako gace, bitewe n’uko abo bicanyi ngo batari bahatuye, kandi nta wababonye warokotse ngo abe yabavuga.

Mu rwego rwo kugira ngo Ishuri ribanza rya Nyirarukobwa ryari ryarashenywe ritazima, hongeye gushingwa iryitwa gutyo n’ubwo ritari muri ako gace kuko ryimuriwe ahitwa ku Ninda.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka