Ubumuntu bwa Niyitegeka Félicité bwatumye yicanwa n’abamuhungiyeho

Tariki 21 Mata 1994, ni umunsi w’amateka mabi ku Banyarwanda kubera iyicwa ry’Abatutsi benshi icyarimwe mu gihugu, ndetse hari hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi barenze ibihumbi 150 umunsi umwe, ni na wo munsi Niyitegeka yiciweho.

Niyitegeka Félicité yicanwe n'abamuhungiyeho
Niyitegeka Félicité yicanwe n’abamuhungiyeho

Intwari Félicité Niyitegeka wavutse mu 1934, yambuwe ubuzima n’interahamwe nyuma yo kwanga kwitandukanya n’Abatutsi yari yarahishe aho yabaga muri Centre Saint Pierre, ikigo cya diyosezi ya Nyundo, cyari gishinzwe amahugurwa n’umwiherero wa ‘Auxiliaires de l’Apostolat.

Niyitegeka yatumiye abakobwa bitwa abafasha b’ubutumwa bazwi nk’abakobwa ba Musenyeri tariki 4 Mata 1994, kuko yari asanzwe abahuza kabiri mu mwaka muri Diyosezi ya Nyundo.

Umunsi wo gutangira amasomo nibwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye, bituma abakobwa baguma aho, uko ibikorwa by’ubwicanyi byarimo biba mu mujyi wa Gisenyi, niko abantu bahungaga hirya no hino ndetse bamwe bagera kwa Niyitegeka, wari utuye muri metero nkeya z’umupaka uhuza Goma na Gisenyi, akabafasha kwambuka umupaka bagakiza ubuzima bwabo.

Hari abanyeshuri bigaga muri Kaminuza ya Mutagatifu Fidèle bahungira muri Hoteli Merdien ubu yabaye Serena Hotel, bari barinzwe n’Abafaransa ariko baza kubasiga barigendera, bajyanwa mu nzu yari izwi nk’ingoro ya Muvoma, ariko buri joro interahamwe zikaza gutwaramo bamwe zikajya kubica.

Zirimwabagabo wari Superefe yazanye icyo gikundi cy’abantu mu kigo kiyoborwa na Niyitegeka, amusaba kubagumana.

Umwe mu batangabuhamya wari kumwe na Niyitegeka ati “Superefe yasabye Niyitegeka kubagumana igihe gito, bagashakirwa aho bajyanwa, ndetse ahasiga n’abajandarume bo kubarinda. Gusa nyuma y’iminsi mikeya ba bajandarume baragiye, babasiga aho nta byo kurya bafite”.

Mu kwiyumanganya kwe, Niyitegeka yakomeje ibikorwa byo kurwana kuri abo bantu, ndetse abo ashoboye kwambutsa akabambutsa kugeza naho yagiye kureba Superefe Zirimwabagabo, amusaba abajandarume ariko ntibabamuha.

Ntiyacitse intege, ahubwo yakomeje kwakira abamugana, ndetse agahangayikishwa n’ubuzima bw’abantu afite kuko yashakaga kubakiza.

Ikigo cya Mutagatifu Petero Niyitegeka yari atuyemo cyari cyubatse muri metero nkeya ku mupaka munini uhuza umujyi wa Goma na Gisenyi, bigasaba iminota itageze kuri itanu ngo umuntu ukivuyemo abe ageze mu kindi gihugu.

Icyakora bitewe n’ubwoba abantu babagamo, ntibyari byoroheye buri wese kuhagera ngo akize ubuzima bwe, cyane ko hari n’interahamwe zikora igenzura.

Niyitegeka yiyambaje abajandarume barinda umupaka kugira ngo bamufashe kwambutsa abantu yari ahishe. Yambukije abantu inshuro ebyiri bagera i Goma bagahamagara abo basize bababwira ko nabo bamwiyambaza bakambuka.

Gutanga ayo makuru nibyo byatumye interahamwe zimenya ko ahungisha abantu, n’amayeri yakoreshaga harimo kubambutsa mu ma saa kumi za mu gitondo.

Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Niyitegeka yari yateguye guhungisha itsinda ry’abantu 43 yari afite, nyuma yo kubwirwa na musaza we Col. Nzungize Alphonse, wari uyoboye ikigo cy’abasirikare cya Bigogwe, ko interahamwe zifite ubukana ndetse zishobora kumutera zikamwicana n’abo ahishe, nyuma yo gutera Cathedral ya Nyundo.

Gusa, Niyitegeka ntiyemeye gusiga abo ahishe ahubwo yahisemo kwandikira umuvandimwe we ko adashoboye kumurokorana n’abo yari ashinzwe kurinda, abareka bagapfana.
Yagize ati “Mon frère chéri, urakoze kuba washatse kunkiza. Ariko aho gukiza ubuzima bwanjye ntakijije abo nshinzwe, abantu 43, mpisemo gupfana nabo. Dusabire tugere ku Mana kandi unsezerere umukecuru (mama we) n’umuvandimwe. Ngeze ku Mana, nzagusabira. Witware neza! Bityo Ndagushimiye cyane”.

Ubusanzwe iyo abajandarume barinda umupaka babonaga inzira imeze neza nta nterahamwe zihari, bateraga amabuye ku mabati ya Shapele ya Bikira Mariya aho Niyitegeka yari atuye ku isaha ya saa kumi za mu gitondo, noneho agahita azana abantu yateguye bakambuka, ariko kuri iyo tariki ntibyakunze, amenya ko inzira itameze neza.

Tariki ya 21 Mata 1994, abantu biriwe mu kigo bacitse intege ndetse benshi kurya birabananira, kubera gutinya ko interahamwe zishobora kubasanga mu kigo zikabica, bikaba byaraterwaga n’amakuru yarimo avuga ko zishaka kuza gutwika icyo kigo.

Niyitegeka hamwe n’abajandarume bari bateguye ko uwo munsi ku isaha ya saa mbiri z’ijoro bari buze kwambutsa abantu, ndetse abari mu kigo abasaba kwitegura.

Isaha ya isaa kumi igeze abantu basabwe kujya mu misa ariko mu gihe bacyitegura, interahamwe zihonda urugi maze Niyitegeka ajya gukingura.

Mukarugira wari mu kigo ndetse agashobora kurokoka ageze kuri Komini Rouge, yabwiye Kigali Today ko ibyo byabaye mu gihe abakobwa bari mu kigo bari bamaze gutondeka amabuye yo kuririraho, kugira ngo batewe bahite bihungira.

Agira ati “Ubwo twari tumaze gushyiraho ayo mabuye nibwo umwe mu bakobwa yambwiye ko hari abantu baje, ngiye kureba mbona ni ba bandi baje ku manywa barimo bakubita igifunguzo cy’ikinyururu Niyitegeka. Nahise niruka mbwira abantu mu byumba ko interahamwe zije bakwihisha ariko nza guhura n’umwe mu nterahamwe ahita anjyana mu kibuga, bagenda bafata n’abandi baturunda mu kibuga, mu gihe ababashije gusimbuka igipangu bahise bigira muri Congo.”

Mukarugira avuga ko interahamwe zamaze kurundanya abantu zitangira kuburiza imodoka, Niyitegeka azibaza aho zimujyaniye abantu ariko ntizamusubiza, na we ahita yurira imodoka.

Umwe mu nterahamwe yahise amukurura amukuramo, ariko amubwira ati “niba mutampaye abantu banjye ndajyana nabo.”

Niyitegeka ngo yarebye abo bantu be arabakomeza ababwira ati “Ubwoba mufite ni ubw’iki? Ntwabo muzi uwo musanga?” Ahita atera indirimbo ‘Nzasanga Mariya mu bwami bw’Ijuru’.

Gusa benshi ntibashoboye kumwikiriza niko guhindura atera ishapule maze yungirizwa n’umukobwa witwa Kayitesi Beltha, wahise atera indirimbo “Izuba ry’umutima wanjye”.

Imodoka yari ibatwaye yanyuze kuri Hoteli Ubumwe, ikata ikomeza imbere ya Kaminuza Saint Fidèle, ariko ihagarara kuri bariyeri.

Interahamwe zasabye Niyitegeka guceceka maze asubiza n’umutima mwiza ati “Turimo kubasabira ku Mana kugira ngo ibyo mukorera abavandimwe banyu mubireke.” Icyakora ngo interahamwe yamusubije yishongora ngo “Nti turi abavandimwe b’Abatutsi kuko Imana y’Abatutsi si yo y’Abahutu.”

Mukarugira wari wabwiwe ko bajyanywe kuri Komini imodoka yabagejeje mu mujyi, abona ko batajyanywe kuri Komini, ahubwo atekereza ko bajyanywe kwicwa, maze ni ko kubwira Niyitegeka ati “Wowe bakubabariye kandi wisenya ufite imirimo myinshi.”

Yamusubije agira ati “Namwe nta cyaha mwakoze reka mbaherekeze mugereyo amahoro.”

Mukarugira avuga ko bageze aho kwicirwa ahazwi nka Komini Rouge, basanze hari ayandi matsinda y’abica n’abacuza abantu ibyo bafite, maze abakuwe mu modoka barundwa ukwabo ariko Niyitegeka ntiyitandukanya n’abantu be ahubwo akomeza gusenga.

Interahamwe zabazanye zabamishemo urusasu, naho Mukarugira agwa yubamye ariko isasu ntiryamufata. Ubwo amasasu yari acecetse yubuye amaso agira ngo arebe ko ari muzima ndetse abona interahamwe zisubiye mu modoka.

Ngo Niyitegeka yari yarashwe aryamye hasi agaramye n’imyenda ye. Mu gihe interahamwe zarimo zicuza abarashwe zibashyira mu cyobo, Mukarugira yabasabye kumurasa ariko baranga, ahubwo babwira abasigaye kumwica bamutemye nabo barangay, bavuga ko bamuhamba ari muzima.

Musaza wa Niyitegeka, Col Nzungize yaje kuhagera bumaze kugoroba asanga Niyitegeka n’abo bari kumwe bishwe yicwa n’agahinda, ariko kubera bwari bumaze kwira, arataha bukeye azana isanduku n’amashuka ashyingura umuvandimwe we n’abandi bantu babiri yari aziranye nabo.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niyitegeka imana yamuhaye umugisha kuva agisamwa kugeza asubiye ku mana uyu niwe wali warihaye imana ureke abandi balimo nabasenyeri bihungije ibyo bamaze imyaka bigisha bagahitamo kubivanga na politiki bakabogamira aho bakomoka imana yonyine izamwiture biragoye kubona umuntu nkawe imbuto yabibye zamereye inyange kandi ibyiza bye bizahora byibukxa ahabwa icyubahiro iteka ryose

lg yanditse ku itariki ya: 22-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka