Aborozi b’ingurube bifuza ko imvugo zizitesha agaciro zizikoreshwaho zacika

Ingurube ni itungo abenshi mu baryorora bavuga imyato, ku bw’iterambere rikomeje kubagezaho, kubera kororoka cyane, ariko abantu bagakomeza kuvuga ko ingurube ibwagura mu gihe andi matungo abyara, cyangwa bakavuga ibibwana (ibyana).

Aboroye ingurube bahamya ko zabateje imbere
Aboroye ingurube bahamya ko zabateje imbere

Kubera gukunda iryo tungo, benshi inyama zaryo bazishakiye akabyiniriro ‘Akabenzi’, bagereranya nka ya modoka yatungaga umugabo igasiba undi, yitwa ‘Mercedes Benz’.

Umwami mu buvanganzo bw’u Rwanda, Mgr Alexis Kagame, na we ntiyatanzwe mu kuvuga imyato iryo tungo mu gitabo yise “Indryoheshabirayi”.

Muri icyo gisigo ubwo iryo tungo ryo mu batindi, ngo ryavaga aho zororerwa mu iseminari nkuru ya Nyakibanza, ryerekeza Ibwami mu kuryoshya umunsi mukuru, yagaragaje uburyo abantu bayitangarira, hari aho uwo muhanzi yagize ati “Kereka utazi uburyo inurira, ni we uyisebya ibi by’abasenzi”.

Abazi gutunganya iryo tungo, byagaragaye ko rishobora gutanga amoko y’ibiribwa anyuranye arimo sosiso, Jambo n’ibindi.

Abenshi mu baganira na Kigali Today, bavuga ko uworoye iryo tungo atajya akererwa kwishyura mituweli, ikindi ngo aca ukubiri n’ubukene butera igwingira mu bana n’indwara zituruka ku mirire mibi, kubera ko umuryango uhorana amafaranga.

Gusa ngo ikibabaje ni uburyo iryo tungo ryitirirwa ibibi byose, andi matungo bakavuga ko yabyaye, ariko bagera ku ngurube bati “yabwaguye”, ku yandi matungo bati yabyaye inyana cyangwa umutavu, ariko bagera kuri iryo tungo bati “Yabwaguye ibibwana”, yaba ihaka bati “irabwegetse”.

Bakibaza impamvu ayo mazina yakabaye akoreshwa ku mbwa, akoreshwa no kuri iryo tungo rikunzwe na benshi kandi rifitiye igihugu akamaro.

Ni bimwe mu byagarutsweho n’umworozi w’ingurube wabigize umwuga, witwa JMV Sindibona wo mu Murenge wa Cyabingo, Akarere ka Gakenke, aho mu kiganiro yagiranye na Kigali Today yavuze akamaro itungo ry’ingurube rimaze kumugezaho mu iterambere ry’urugo rwe, avuga ko Ihuriro ry’Aborozi b’ingurube mu Rwanda, yamaze kwanga izo mvugo zipfobya ingurube.

Yagize ati “Ntabwo tukivuga ngo ingurube irabwaguye, ubu turavuga ngo yabyaye, ubu tuvuga icyana cy’ingurube, ntabwo tukivuga ngo ikibwana. Ibyo byasuzuguzaga iryo tungo kandi ari ingirakamaro mu mibereho n’iterambere ry’abaturage”.

Uwo mugabo watangiye korora ingurube by’umwuga, atangira uwo mushinga yari afite intego yo guteza imbere ubworozi bw’iryo tungo, no gufasha abaturage kubona icyororo cyiza.

Ati “Numvaga nshaka kubonera abaturage icyororo cyiza kuko nabonye muri aka gace mu Murenge wa Cyabingo n’imirenge byegeranye, hari aborozi benshi b’ingurube ariko babikora mu buryo budatanga umusaruro uhagije, niyo ntumbero nari mfite kugeza na n’ubu”.

Muri 2019 nibwo yatangiriye uwo mushinga ku ngurube z’icyororo eshatu, aho imwe yagiye imutwara ibihumbi 450Frw, agenda akora ishoramari mu kubaka ibiraro byazo kugira ngo atangire neza umushingawe, aho byuzuye bimutwaye asaga miliyoni 13Frw.

Ubu afite ingurube 10 za kijyambere, aho zibyara akagenda azigurisha mu gihe yari ategereje ko ibiraro byuzura, akaba amaze koroza abasaga 100.

Ati “Ibiraro bimaze kuzura, igisigaye ni ugutangira kubishyiramo amatungo, umushinga wanjye ukarushaho gukura”.

Uburyo ingurube zororoka

Sindibona avuga ko ingurube ihaka mu gihe kingana n’amezi atatu, ibyumweru bitatu n’iminsi itatu, bivuze ko ihaka mu minsi 114, aho mu mwaka ishobora kubyara gatatu.

Yavuze ko muri rusange ingurube kugira ngo itange umusaruro mwiza, wirinda kuzicutsa zikiri nto, byibura mu mwaka zikabyaramo kabiri.

Ati “Ni byiza ko wirinda gucutsa ingurube zikiri nto, kubyara kabiri mu mwaka nibyo byiza, uyicukirije ukwezi kumwe yabyara incuro eshatu mu mwaka, ni byiza ko uyicukiriza ukwezi kumwe n’igice cyangwa abiri, kuko ntiturabona ibiryo byiza bitunganye byadufasha gucutsa ingurube mu kwezi kumwe”.

Ibiryo bihenze ni kimwe mu bidindiza ubworozi bw’ingurube

Uwo mworozi avuga ko ikibazo gikomeje kubangamira ubworozi bw’ingurube, ari ibiryo bihenze cyane.

Ati “Ikibazo kibangamiye aborozi b’ingurube, ibiryo byazo birahenda, ibyujuje ubuziranenge ikiro gihagaze amafaranga 500, kandi ingurube nkuru ibike zirya ku munsi ni ibiro bibiri, ibaze rero woroye ingurube 100 imbaraga byagutwara, urumva ni ibihumbi 50 buri munsi”.

Uwo mworozi yavuze ko ibyo biryo byatangiye kurira cyane muri 2020, ku buryo aborozi b’ingurube bafite ikibazo kibakomereye, umuvuduko bari bafite muri ubwo bworozi bakagenda bawugabanya.

Yavuze ko icyo kibazo bakomeje kukiganiraho n’ubuyobozi mu nzego za Leta ariko kikaburirwa igisubizo.

Ati “Ndi muri Asosiyasiyo y’aborozi b’ingurube ku rwego rw’Igihugu, tugira umwanya wo guhura n’abayobozi bo mu nzego za Leta zishinzwe ubworozi, RAB, MINAGRI, duhura n’abafatanyabikorwa benshi bari muri iyi segiteri y’ubworozi bw’ingurube. Ikibazo cy’ibiryo ntabwo bakibonera igisubizo gifatika, birakomeza kuzamuka”.

Yavuze ko impamvu ibiryo by’ingurube bihenda, usanga ari ibiribwa n’abantu, birimo ibigori, soya n’ibisigazwa by’amafi, indagara n’ibindi.

Ati “Ibyo biryo usanga biribwa n’abantu, reba ibigori, soya ibisigazwa by’amafi, byarahenze, 30% by’ibiryo by’ingurube bigizwe na soya n’ibisigazwa by’amafi, ibigori bikagira 60%. Iyo utekereje amafaranga uzagurisha ingurube n’uburyo ibiryo zirya bihenze usanga bitajyana”.

Yasabye ko Leta yagenera aborozi b’ingurube nkunganire nk’uko iyitanga mu buhinzi, mu rwego rwo kongera umusaruro mu gihugu.

Ati “Icyo twasaba Leta, nk’uko itanga nkunganire mu buhinzi by’ibigori n’ibindi, ni nako hakenewe nkunganire y’ibiryo by’ingurube kugira ngo Igihugu kibone imyama zihagije, nk’uko muri gahunda ya Leta bavuga ko mu myaka iri imbere, imyama y’ingurube ariyo izaba iribwa cyane kurusha izindi nyama”.

Afite gahunda yo kongerera agaciro ibikomoka ku nyama z’ingurube

Sindibona avuga ko nyuma yo kubona ko hakenewe ahantu hizewe hatunganyirizwa imyama z’ingurube, yatangiye umushinga wo kuzongerera agaciro, n’abazikeneye bakazibonera akantu hizewe.

Ati “Ni umushinga ndimo gukorera mu mujyi wa Musanze, wo gutunganya inyama z’ingurube (Bucherie), zaba izo nkata nkazigurisha n’izipfunyitse zujuje ubuziranenge, cyangwa ngakora nka sosiso, Jambo n’ibindi. Kugira ngo ube wakora iyo businesi, ikiro cy’iroti cyagombye kuba kigura hagati ya 4500Frw na 5000Frw, mu gihe ikilo cya sosiso kiri hagati y’amafaranga 5500 na 6000.

Uwo mugabo arasaba abifuza kujya mu bworozi bw’ingurube, kumwegera akabasangiza ubumenyi amaze kugira, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubwo bworozi.

Ibiryo by'ingurube byahenze ngo biradindiza iterambere ry'ubworozi bwazo
Ibiryo by’ingurube byahenze ngo biradindiza iterambere ry’ubworozi bwazo

Sindibona arashimwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, ku ruhare akomeje kugaragaza mu guteza imbere ubworozi bw’ingurube, nk’uko Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyonsenga Aimé François, yabibwiye Kigali Today nyuma yo gusura uwo mworozi.

Ati “Abaturage b’Akarere ka Gakenke bashyize imbaraga mu korora ingurube, ubukire bwazamuka babureba nk’uko Jean Marie Vianney Sindibona yabigenje. Ni urugero rwiza rwo kwigiraho”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nigende irabwegeka ikabwagura.
Wabonye itungo rirya n’umwanda wose yasonza ikahuka icyo ikubitanye na cyo cyose yewe n’ibiyikomokaho (ibibwana byayo n’umwanda wayo ubwayo) n’umuntu yaba irushije imbaraga nk’umwana muto!!!

Mparambo yanditse ku itariki ya: 23-04-2023  →  Musubize

Keretse utazi uburyo inurira niwe uyisebya ibi by’abasenzi

Cisse yanditse ku itariki ya: 18-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka