Kwigisha ikoranabuhanga abakiri bato bibafasha gukura barikunda

Mu kiganiro EdTech Monday cyatambutse kuri KT Radio tariki 24 Mata 2023, gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation, bagaragaje ko kwigisha ikoranabuhanga abana bakiri bato, ari bumwe mu buryo bwatuma riborohera kurikorseha.

Basanga kwigisha ikoranabuhanga abakiri bato bibafasha gukura barikunda
Basanga kwigisha ikoranabuhanga abakiri bato bibafasha gukura barikunda

Margaret Bamurebe, Umunyamuryango w’ihuriro ry’abagore bize Sciences na Engineering (RAWISE), avuga ko bafasha abagore n’abakobwa kwitinyuka mu kwitabira kwiga amasomo arimo ikoranabuhanga (sciences and engineering).

Bamurebe avuga ko mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ikigero u Rwanda rugezeho mu kwigisha ikoranabuhanga rushimishije, ariko bakifuza ko ryazamuka rikagera ku kigero cyo hejuru rihereye ku bana bato kugera ku muntu mukuru.

Ati “Ibyo byose byashoboka kandi bikagerwaho ku bufatanye na Leta y’u Rwanda”.

Bamurebe avuga ko umuryango RAWISE ushishikariza abakobwa kwiga Siyansi, ukababwira ko umuntu atakwiga Siyansi itajyanye n’ikoranabuhanga.

Ati “Tubashishikariza kumenya akamaro k’ikoranabuhanga mu byo bakora no mu byo biga, n’uburyo ikoranabuhanga ribafasha kunguka ubumenyi mu masomo yabo”.

Margaret Bamurebe
Margaret Bamurebe

Impamvu babashishikariza kwiga Siyansi, ngo byagaragaye ko abana b’abakobwa bagira ubwoba kuko bakuze babwirwa ko ayo masomo ari ay’abahungu, iyo bagiriwe inama rero bibaha imbaraga zo guhatana bakagera kubyo biyemeje.

Ati "Hakenewe ubukangurambaga ku babyeyi kuko ni abafatanyabikorwa mu burezi bw’abana, cyane cyane hanze ya Kigali bakumva ko ari ibintu bikenewe mu myigire y’abana babo”.

Ngendabanga Célestin ushinzwe amahugurwa muri Keza Education Future Lab LTD, avuga ko bicaye bakareba uruhare rwabo mu guteza imbere ikoranabuhanga mu gutegura imfashanyigisho.

Ngendabanga avuga ko mu byo bakora bibanda cyane ku buryo bakwigisha abana bakiri bato ikoranabuhanga, bagakura barikunda.

Zimwe mu mbogamizi bahura nazo mu gihe bategura imfashanyigisho, basanga abarimu bagifite ikibazo cy’ubumenyi budahagije ku ikoranabuhanga, bikaba ngombwa ko babahugura kugira ngo babafashe nabo kwigisha no gutegura amasomo baryifashishije.

Ati “Ibikoresho mu ikoranabuhanga biracyari bike mu bigo by’amashuri, hagombye kubaho gutegura abiga mu mashuri y’uburezi bakazamukana umuco wo gukoresha ikoranabuhanga, ndetse baramaze kubisobanukirwa mu ma somo biga ya buri munsi”.

Shadrach Munyeshyaka Nkurunziza, Umuyobozi akaba ari na we washinze Nyereka Tech, avuga ko icyo bafasha ba rwiyemezamirimo harimo guhurira hamwe, bakaganira ku bibazo bakunze guhura nabyo mu ikoranabuhanga.

Kugira ngo umubare munini witabire gukoresha ikoranabuhanga, bisaba ubufatanye bwa Leta n’izindi nzego ndetse hakaba no kuganira ku bibazo bitandukanye, kugira ngo bibonerwe igisubizo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka