Ruhango: Abarokotse Jenoside barishimira aho bageze biyubaka

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ruhango barishimira ko batakiri umutwaro ku Gihugu, kuko bize amashuri bakarangiza, bagakora bakiteza imbere, ndetse n’abo Leta yahaye ubufasha bakaba bafite intambwe bamaze gutera, gushinga imiryango no kongera kugira icyizere cyo kubaho.

Bamwe mu bayobozi bari baje kwifatanya n'Abanyaruhango kwibuka
Bamwe mu bayobozi bari baje kwifatanya n’Abanyaruhango kwibuka

Babitangarije mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ruhango ahahoze ari Komini Tambwe, ubu ni mu Murenge wa Ruhango, aho bagaragaje ko kurokoka kwabo kwabateye imbaraga bagaharanira kongera kuremya imiryango.

Akarere ka Ruhango kabarurwamo imiryango isaga 1000 yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abarokotse bakavuga ko n’ubwo banyuze mu buzima bugoye batakiri umutwaro ku Gihugu, nyuma y’ibikorwa bitandukanye byatumye baremya ubuzima.

Nkurayija Jean Claude uhagarariye imiryango y’abafite ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Ruhango, avuga ko hari umuntu wajyaga amucyurira ko n’iyo yarokoka nta Mututsi uzasubira mu ishuri, ariko akaba avuga ko yize akanaminuza kandi akaba akomeye atakiri umutwaro ku Gihugu.

Nkurayija avuga ko uwamucyuriraga ko ataziga ubu yakozwe n'isoni
Nkurayija avuga ko uwamucyuriraga ko ataziga ubu yakozwe n’isoni

Agira ati "Hari umuntu witwa Secyenda wajyaga ambwira ko ari we uzi umunsi nzapfira njyewe ntawuzi, ariko ko n’iyo narokoka nta Mututsi uzasubira mu ishuri, uwamunyereka nonaha nkamubwira ko Abatutsi basubiye mu mashuri. Leta yaradufashije twasubiye mu mashuri turi bamwe mu bubaka Igihugu cyacu, Abarokotse Jenoside ntabwo ari umutwaro w’Igihugu ahubwo ni bamwe mu bagifasha gutera imbere, kandi tuzakomeza gufatanya ngo ibyatubayeho bitazagaruka ukundi".

Kimenyi illuminée warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi na we ahamya ko nyuma y’ubuzima bugoye yanyuzemo akarokoka, yishimira ko yaremye umuryango akabyara agaheka, n’ubwo abana batagira ba nyirakuru, ariko azabibasobanurira bakabyakira kubera amateka y’Igihugu.

Agira ati "Abarokotse Jenoside turashimira Inkotanyi zaturokoye, tukaba turiho dukomeye, ba bandi batabashije kwiga amashuri twarayabigiye, imiryango irahari twariyubatse kandi tuzakomeza".

Kimenyi yishimira ko yabashije kwiga, ubu akaba amaze kwiyubaka
Kimenyi yishimira ko yabashije kwiga, ubu akaba amaze kwiyubaka

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ruhango bavuga ko mu rugendo rwo kwiyubaka hari n’abafite imbogamiizi zirimo kuvuzwa, kubona amacumbi, no kuba hari amasanduku ashyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside agenda asaza, bakifuza ko ku bufatanye bw’Akarere, hagira igikorwa ngo ibikibangamiye Abarokotse Jenoside bikemuke.

Minisitiri ushinzwe Ishoramari rya Leta, Rwigamba Eric, wari waje kwifatanya n’Abanyaruhango Kwibuka, yavuze ko kwibuka ari umwanya wo gutekereza ku masomo Jenoside yasize, hakigirwamo ingamba zo gutandukana n’amacakubiri mu Banyarwanda, kuko mu myaka 29 ishize Jenoside ihagaritswe u Rwanda rwongeye kwiyubaka bigizwemo uruhare n’Abanyarwanda bose n’ubuyobozi bwiza.

Yagize ati "Ni yo mpamvu dufata uyu mwanya twese mu Gihugu no hanze yacyo tugashyira imbaraga mu kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ari umusingi ukomeye wo kubaka u Rwanda twifuza, tugasenya abagifite imigambi mibi yo guhembera urwango n’amacakubiri".

Minisitiri ushinzwe Ishoramari rya Leta avuga ko abarokotse Jenoside bazakomeza kwitabwaho
Minisitiri ushinzwe Ishoramari rya Leta avuga ko abarokotse Jenoside bazakomeza kwitabwaho

Rwigamba yasezeranyije Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko Leta izakomeza gukora ibishoboka byose, ikita ku gukemura ibibazo bikibabangamiye kuko imibereho yabo ndetse n’ibibazo byagaragajwe n’Abanyaruhango bizigwaho bigakemurwa.

Charles Habonimana (iburyo) wanditse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Ruhango
Charles Habonimana (iburyo) wanditse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Ruhango
Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, na Senateri Uwizeyimana Evode na bo bari bitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, na Senateri Uwizeyimana Evode na bo bari bitabiriye iki gikorwa
Hashyinguwe imibiri y'abantu batanu yakuwe mu ngo
Hashyinguwe imibiri y’abantu batanu yakuwe mu ngo
Minisitiri Rwigamba ashyira indabo ku rwibutso
Minisitiri Rwigamba ashyira indabo ku rwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka