Tanzania: Umugore yabeshye ko yabyaye umwana agahinduka ibuye

Iperereza ryakozwe ku murambo (ibuye), ryagaragaje ko umugore witwa Amina Abdallah yabeshye ko umwana we yahindutse ibuye, agamije gushimisha umugabo we.

Uwo mugore yabeshye ko umwana we yahindutse ibuye, agamije gushimisha umugabo we, ngo kuko yashakaga ko amubyarira umwana w’umuhungu, mu gihe yari yabyaye umukobwa, akabeshya ko yabyaye abana b’impanga, umukobwa n’umuhungu, ariko ko umuhungu yahise apfa ahinduka ibuye.

Nyuma y’aho ngo Amina yiyemeje gufata ibuye arijyana kwa Nyirabukwe, atangira kuvuga ko yabyaye impanga, ariko ko umwana we w’umuhungu yahindutse ibuye, agashaka ko bahita barishyingura vuba.

Ibibazo nk’ibyo ngo bikunze kuba mu miryango myinshi, aho bishobora no kuvamo gutandukana kw’abashakanye, mu gihe umugore yabyaye abakobwa gusa.

Abagabo benshi bo muri sosiyete zitandukanye, cyane cyane izo muri Afurika, ngo bibwira ko umwana w’umukobwa nta kintu cy’umumaro yakora ugereranyije n’uw’umuhungu, kuko hari aho usanga ahabwa ubushobozi mu buryo bwose.

Iperereza ryagaragaje ko Amina Abdallah yabeshye ko umwana we yahindutse ibuye, mu rwego rwo kugira ngo ashimishe umugabo we witwa Hamisi Juma, kuko uwo mugabo ngo yashakaga umwana w’umuhungu cyane, umugore abyaye, asanga ni umukobwa.

Nk’uko byatangajwe na raporo y’ikitwa ‘Bongo 5’, Amina yari yaremeranyijwe na Hamisi ko azamubyarira umwana w’umuhungu kuva yasama inda.

Kubera ibyo bari bemeranyijwe, Hamisi yakomeje kurera iyo nda, ariko ategereje ko izavukamo umuhungu, gusa si ko byagenze.

Amina ngo yatoraguye ibuye arijyana kwa Nyirabukwe, avuga ko ari umwana we umwe mu mpanga yabyaye wahindutse ibuye, ariko kuko yashakaga guhisha ikinyoma cye, ngo yashakaga ko barishyingura vuba vuba kugira ngo ritazana umwaku mu muryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka