Mu ijambo yatanze mu Nama Nkuru y’Umuryango RPF-Inkotanyi iheruka, Perezida Paul Kagame yabajije impamvu hakiriho ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa kandi Leta yarashoye imari nini mu buhinzi.
Yatanze urugero rw’Akarere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba n’Akarere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, ashimangira ko ari uturere dufite ubushobozi bukomeye mu buhinzi ariko tukavugwamo raporo z’ingaruka z’inzara zihora zigaruka.
Muri Kayonza, haherutse kuvugwa umubyeyi watetse ibitaribwa, kugira ngo abeshye abana ko bari burarire.
Nyuma y’iyo nkuru, Inama Njyanama y’Akarere yirukanye Meya n’abamwungirije mu ntangiriro z’Ukuboza 2025 bazira imicungire mibi y’ikibazo cy’inzara mu bice byibasirwa n’amapfa, nyamara bishobora kwakira ku buryo bworoshye ibikorwa remezo byo kuhira imyaka.
Perezida Kagame agaruka kuri iki kibazo muri Kongere, yagize ati: “Iyo abayobozi birengagije inshingano zabo, abaturage batakaza icyizere.”
Yabivuze yerekeza kuri Kayonza, aho abaturage baherutse kugaragaza ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ibiribwa.
Yvuze ko imiyoborere mibi yatumye abaturage basigara batagira ubufasha bukwiye, avuga ko abayobozi b’inzego z’ibanze batagize icyo bakora ku gihe ngo bakemure ibibazo by’abaturage.
Kuri uyu wa 23 Ukuboza, MINAGRI yateguye inama nyunguranabitekerezo yahuje Minisiteri n’abatekinisiye b’ibikorwa byo kuhira baturutse mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ndetse no mu Ishami Rishinzwe Gushyira mu Bikorwa Imishinga ya RAB (SPIU). Iyo nama yasuzumye ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yo kuhira iri gukorwa, igaragaza imbogamizi zihari, inagena n’ingamba zo kuzikemura.
Ni inama yayobowe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Telesphore Ndabamenye, n’Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri Solange Uwituze i Kigali.
Abayobozi bashimangiye ko ibikorwa byo kuhira ari inkingi y’ingenzi mu guhindura ubuhinzi, kongera ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, no gutuma habaho umusaruro w’ibiribwa urambye.
Mu rwego rwo kongera kubazwa inshingano, abakozi bashinzwe imishinga yo kuhira bategetswe gukorera hamwe nk’Itsinda Rihuriweho ry’Igihugu ryo kuhira (Irrigation Task Force).
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|