Musanze: Umwana yakomerekeje se ubwo yageragezaga gutabara nyina wakubitwaga

Mu Kagari ka Migeshi mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze haravugwa inkuru y’umwana w’imyaka 14 ushakishwa, nyuma yo gutoroka amaze gutema se ageragezaga gukiza nyina wakubitwaga.

Umugabo biravugwa ko yakomerekejwe n'umwana watabaraga nyina
Umugabo biravugwa ko yakomerekejwe n’umwana watabaraga nyina

Uwo mugabo w’imyaka 40 witwa Manishimwe Alexis ngo yarwanye n’umugore we Mujawamariya Chantal ahagana saa saba z’ijoro rishyira ku wa Mbere tariki ya 24 Mata 2023, nyuma y’intonganya ngo yari azanye mu rugo ubwo yari atashye muri iryo joro.

Ngo umwana wabo w’umuhungu w’imyaka 14 akibona ko se amaze gukomeretsa nyina mu mutwe amutemye, yamwambuye umuhoro amutema ku bice binyuranye by’umubiri birimo umutwe, umusaya, ikiganza n’ukuguru, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Migeshi, Ishimwe Justin yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Uwo mugabo usanzwe agirana amakimbirane n’umugore we, yatashye mu ijoro ashwana n’umugore umwana aje asanga se yakubise nyina hasi yamukomerekeje mu mutwe, ahita yaka se umuhoro yari afite aramutema”.

Uwo muyobozi, avuga ko bakimara kumenya ayo makuru batabaye, basanga uwo mwana yatorotse, bahita batangira kumushakisha.

Birakekwa ko uko kurwana byatewe n’ubusinzi bw’umugabo, aho abaturage n’ubuyobozi ngo bahora bahosha ayo makimbirane, uwo muyobozi agasaba abaturage kwitabaza ubuyobozi mu gihe abo mu rugo bagiranye ikibazo.

Ati “Turakangurira abaturage, ko mu gihe umugore n’umugabo bagiranye amakimbirane, bitari ngombwa ko bihererana ibyo bibazo, bajye babigeza ku buyobozi hakiri kare mu kwirinda ingaruka zavamo zirimo gukomeretsanya, cyane ko uriya muryango twahoraga tuwukurikirana ku mpamvu y’ibibazo bahora bagirana”.

Mu gihe uwo mwana yari agishakishwa nyuma yo gutoroka, abakomeretse bahise bagezwa ku Kigo Nderabuzima cya Gasiza, bitabwaho n’abaganga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

NYAGATARE- M0SHERI -NTOMA mumudugudu wa rutarama hari umuturage wemerewe amabati nokumwubakira abayobozi barabirya nyuma azakubaka mubushobozibwe none umudugudu urigushaka kuyiteraho ibyondo inyuma gusawe yabyanze kuberako nubundi nakinu bamuhaye nonebamwirije kumurengebamuterubwoba ngobaramufunga natemerako babisigaho ubwo iryosihohotera koko? mutubarize

arias yanditse ku itariki ya: 25-04-2023  →  Musubize

Sha nihatari uyu mwana bamureke yatabaraga nubwo yakoreshejwe numujinya

Mutazibagirana yanditse ku itariki ya: 25-04-2023  →  Musubize

Uwo mwana ni mwiza pe

Higiro yanditse ku itariki ya: 25-04-2023  →  Musubize

Ali nkawe usanze papa ali gutemagura mama wawe ufite iyo myaka wakora iki!!

lg yanditse ku itariki ya: 25-04-2023  →  Musubize

Ngewendumva uwomwana ntakosa afite kuberako yaratabaye ahubwo uwomugabo nahugurwe kuko ubusinzi ntibutuma ubangamira uwomwashakanye ikindikandi umwana ntabugome yabikoranye yabitewe nuko abonya ise aribwice nyina akaburantikaboneke ninyina wumunt

Alias yanditse ku itariki ya: 25-04-2023  →  Musubize

Ntanubwo Ari ikosa yakoze icyaho cyo gukubita no gukomeretsa gusa hazarebwa icyabimuteye Ibe impamvu nyoroshya cyaha

Valens yanditse ku itariki ya: 25-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka