Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Mozambique yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Mozambique, Madamu Margarida Adamugi Talapa, kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ukuboza 2025, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu Mujyi wa Mocímboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado Province.
Madamu Margarida, muri uru ruzinduko yari aherekejwe n’intumwa zo ku rwego rwo hejuru zirimo Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo, ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique (FADM), Major General André Rafael Mahunguane.
Izo ntumwa zakiriwe n’Umuhuzabikorwa w’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique (Joint Task Force Commander), Major General Vincent Gatama, wabagejejeho ishusho rusange y’uko umutekano uhagaze ubu mu bice byose RSF ishinzwe kurinda.
Madamu Margarida yashimye cyane uruhare n’imbaraga byagaragajwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, zifatanyije n’iza Mozambique mu kurwanya iterabwoba. Yagaragaje ko amahoro n’umutekano ari inkingi z’ingenzi z’iterambere rirambye muri Mozambique, anashishikariza inzego z’umutekano z’u Rwanda gukomeza kudatezuka ku nshingano zazo.
Yanashimiye cyane ubufatanye bukomeye buri hagati y’inzego zitandukanye z’u Rwanda n’iza Mozambique, agaragaza ko ubwo bufatanye bugaragaza ubushake rusange bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, no kongera ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Yashimangiye ko ubwo bumwe bukomeza gushimangira ubumwe n’ubusabane hagati ya Mozambique n’u Rwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|