Rukumberi: Abagore n’abana bagize uruhare mu kwica Abatutsi benshi
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Murenge wa Rukumberi Akarere ka Ngoma, bavuga ko ubwicanyi bwaho bwakozwe n’ingeri zose z’abantu, by’umwihariko abana ndetse n’abagore, abadepite, abapasitoro ndetse n’abari mu nzego z’umutekano, zakabaye zirinda abaturage.

Babigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Mata 2023, ubwo bibukaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, ahanashyinguwe mu cyubahiro imibiri yabonetse 87.
Abatutsi babanje kwirwanaho bakoresheje amabuye n’imiheto ndetse ibitero by’Interahamwe babasha kubihashya, zimaze kunanirwa zitabaza abasirikare baraza barabarasa Interahamwe zibona uko zibica.
Mu buhamya bwa Ngutete Auxilie, yavuze ko mbere y’uko Jenoside itangira, Abahutu batangiye kwigabanya amasambu yabo, ku buryo bayakoreshaga babwirwa ko atakiri ayabo.
Mu gihe cya Jenoside ngo ibitero byayobowe n’abari ibikomerezwa harimo Pasiteri, Depite Mutabaruka, Burugumesitiri ndetse n’abari abacuruzi.

N’ubwo ngo abenshi bari abagabo, yatunguwe no kubona mu bayobora ibitero harimo n’abagore nk’uwitwaga Mariam wari utuye i Shyembe, ari mu bayoboye ibitero byinshi kandi byahitanye benshi, kimwe n’umusirikare witwaga Hadidja wo kwa Semanyana.
Ikindi cyamutangaje ngo ni igitero cy’abana baje basanga Abatutsi benshi bari mu kibaya cyo kwa Mushoza, batangira kubatera amabuye ariko abantu bakuru bari bahari, babasha kubasubiza inyuma.
Yagize ati “Twari abantu benshi b’ingeri zitandukanye twicaye, twahise tubona igitero cy’abana kiza gituruka kwa Rutagiragahu, baza batera amabuye, abagabo baravuga bati aba bana baje kudutesha umutwe, barabirukanye baragenda, kumbe icyo gitero cyari kije gutata ngo babwire abakuru uko basanze tungana, hatarashira akanya igitero cyahise cyiza.”

Yavuze ko abakecuru batwikiwe mu nzu, abandi bararaswa ari nako batemagurwa, icyakora bamwe ngo babasha kwiruka barahunga.
Yashimiye Inkotanyi zabarokoye kuko zasanze batakigira aho bihisha, kuko imisozi yari yuzuye imibiri y’abishwe kandi ibitero binyuranamo, ndetse banazengurutswe n’ibiyaga n’imigezi ku buryo batabashaga no kubona aho bahungira.
Uwavuze mu izina ry’imiryango yashyinguye ababo mu cyubahiro, Kabandana Callixte, yavuze ko imibiri 87 ishyingurwa mu cyubahiro, benshi ari abana bato, benshi bakaba barishwe na Rwagatera wabicaga abaciyemo kabiri, kandi 90% byabo bagizwe n’abana bari bakiri bato.
Abandi nanone ngo ni abishwe n’uwari umupolisi witwa Ignace, wari ufite umwihariko wo kwica abana abanigishije imigozi.

Yifuje ko urwibutso rwa Rukumberi rwazitirwa, amatungo ntakomeze kurwinjiramo ndetse no kubaka inzu y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Rukumberi.
Yashimye Leta ko yafashije abarokotse Jenoside mu mibereho ku buryo atari bo bakene, ariko by’umwihariko kubaha agaciro kuko mbere bari bahatuye nk’abatari mu Gihugu.
Yasabye abakuru kwigisha abana amateka ya Rukumberi kandi y’ukuri, kuko bayibayemo nk’impunzi ariko bakaba babayeho neza nk’abenegihugu bose.
Ati “Twabaye hano i Rukumberi nta Gihugu dufite, kuhasohoka ari ugusaba ibyangombwa, uwize Serayi akaba arangije amashuri akomeye, kandi atabuze ubwenge, ariko Igihugu dufite ubu gitandukanye n’icyatwishe.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yijeje ko mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, urwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi ruzaba rwarazitiwe, ndetse ngo n’inzu y’amateka ikazatangira kubakwa umwaka utaha.
Yagize ati “Uri ahangaha wese abitahane nk’umuhigo muri we, uzahaca akabona nta kirakorwa ajye atwibutsa. Twaje ahangaha ngo tubereke urukundo kuko murarukwiye kandi namwe murarutwereka. Ibikorwa nk’ibyo rero ndahamya ko mu Gihugu cyacu bitaburirwa amafaranga, ntabwo bishoboka na gatoya.”

Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Rukumberi, byatangiye hakorwa urugendo ku maguru, hasurwa aho Abatutsi biciwe ari benshi, rusorezwa ku rwibutso rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside irenga 42,500.
Hakurikiyeho gucana urumuri rw’icyizere ndetse n’ijoro ryo kwibuka, ahumviswe ubuhamya butandukanye bugaragaza uko Abatutsi ba Rukumberi bishwe.




Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Abafana ba Manchester United bagabiye inka uwarokotse Jenoside
- Abakozi ba MMI bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagabira abarokotse
- Nubwo Data aba muri FDLR, ntabwo Leta y’u Rwanda yigeze idutererana - Ubuhamya bwa Mukiza
- Inkotanyi zasanze nenda kwiyahura – Mushimiyimana warokokeye i Kabgayi
- Rusizi: Imibiri 1,240 y’Abatutsi yiganjemo iyabonetse mu isambu ya Paruwasi, yashyinguwe mu cyubahiro
- Banciye ibihumbi bitandatu ngo nasuzuguye Umuhutukazi (Ubuhamya)
- ADEPR Gasave yibukiye Jenoside mu rusengero aho bamwe barokokeye
- Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kurimbura Abatutsi - Minisitiri Bayisenge
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ohereza igitekerezo
|