Kenya: Hakomeje kuboneka imibiri y’abantu bikekwa ko biyicishije inzara ngo bajye mu ijuru

Polisi yo muri Kenya yataburuye imibiri y’abantu mu mva zisaga 12, bikekwa ko ari iz’abantu ba rimwe mu matorero ya gikirisito, bivugwa ko bizeye ko bajya mu ijuru nibaramuka biyicishije inzara.

Zimwe mu mva zakuwemo abantu bikekwa ko biyicishije inzara ngo bajye mu ijuru
Zimwe mu mva zakuwemo abantu bikekwa ko biyicishije inzara ngo bajye mu ijuru

Polisi yatangiye gutaburura iyo mibiri ku wa Gatanu tariki 21 Mata 2023, nk’uko byavuzwe na Charles Kamau ukora iperereza mu Mujyi wa Malindi hafi y’ishyamba rya Shakahola riherereye mu gace ka Kilifi, aho Polisi yatabaye abakirisitu 15 bo mu idini ryitwa ‘Good News International’ mu cyumweru gishize, nk’uko byatangajwe na Televiziyo yo muri Kenya yitwa The Citizen TV.

Polisi yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko hari imibiri 21 yamaze kuboneka, kandi n’ubu hakaba hakiri indi ikomeje kuboneka.

Televiziyo ya NTV yo muri Kenya, ku wa Gatandatu yatangaje ko hari imibiri 7 yari imaze gukurwa mu mva ebyiri muri 32 zashyizweho ibimenyetso na Polisi.

Umuyobozi w’iryo dini witwa Paul Mackenzie, yamaze gufatwa n’inzego z’umutekano nk’uko byatangajwe na Reuters , n’ubwo kuvugisha Mackenzie ngo bitakunze kugira ngo agire icyo avuga. NTV yatangaje ko Mckenzie yanze kurya kuva yafatwa n’inzego z’umutekano.

Polisi yavuze ko mu bayoboke b’iryo torero 15 yatabaye, ngo bari babwiwe ko bagomba kwiyicisha inzara, kugira ngo bashobore guhura n’umuremyi wabo. Bane muri abo 15 ngo bapfuye bataragezwa kwa muganga.

Uwitwa Titus Katana wahoze asengera muri iryo dini, yafashije Polisi kubona imva zashyinguwemo abo biyicishije inzara.

Aganira na The Citizen TV, Yagize ati “Tweretse polisi imva, ikindi kandi twanatabaye umugore wari usigaje amasaha makeya gusa ngo apfe”.

Matthew Shipeta uhagarariye iby’uburenganzira bwa muntu, yavuze ko we ubwe yiboneye imva 15 zikiri nshya muri iryo shyamba.

Helen Mikali, ushinzwe ibijyanye n’uburenganzira bw’umwana, avuga ko yatembereye mu midugudu imwe n’imwe ituriye urwo rusengero, akabwirwa ko hari abana n’ababyeyi baburiwe irengero.

Aganira na Citizen TV, yagize ati, “Ubwanjye nasuye imva z’abana 18” , gusa ntiyasobanuye uko yamenye ko izo ari imva z’abana.

N’ubwo bimeze bityo bamwe mu baturage basaba Guverinoma ya Kenya kugira icyo ikora, kuko bishoboka ko abo bantu baba barishwe cyangwa se n’abandi bakaba bakwicwa, bikavugwa ko ari bo biyicisha inzara.

Ikindi ngo ni uko hakwiye gukorwa iperereza neza, kuko ibikorwa by’uwo Mackenzie byakunze gutangirwa raporo ko biteye urujijo, ndetse ko hakunze kugaragara abantu batazwi muri ako gace bivugwa ko ari abakirisitu be. Mu kwezi gushize, Polisi yari yamufashe kubera urupfu rw’abana b’abahungu babiri basengeraga mu rusengero rwe bishwe n’inzara babura umwuka barapfa, ariko nyuma gato ngo yahise imufungura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Injiji ziragwira koko! Ubwo birinda kugera aho, abantu batarabona ko bayobowe n’impumyi bafite amaso n’ubwenge.

iganze yanditse ku itariki ya: 24-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka