Urubyiruko rwigishijwe kwihangira imirimo muri gahunda ya ‘Huguka dukore akazi kanoze’ rwemeza ko rwikuye mu bukene kubera imishinga iciriritse rukora rukinjiza amafaranga.
Sheikh Bahame Hassan umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe amajyambere rusange n’imibereho myiza, yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare gushakira isoko ibikorwa bya koperative COABATWIMU.
Umuherwe w’Umushinwa Jack Ma yemeza ko kuba u Rwanda ari igihugu gishaka impinduka z’iterambere byamworoheye kuruhitamo nk’igihugu cyakorana na sosiyete ya Alibaba.
Ikompanyi y’indege y’u Rwanda, RwandAir izatangiza ingendo zayo mu gihugu cya Israel umwaka utaha nk’uko byatangajwe n’ambasaderi wa Israel mu Rwanda.
U Rwanda na sosiyete yo mu Bushinwa ya Alibaba Group y’umuherwe Jack Ma, barasinyana amasezerano agamije guteza imbere ubucuruzi bukorerwa kuri internet.
Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, avuga ko iyo umuntu akora umushinga ahanini yitekerezaho atagera kuri byinshi, ahubwo ko agomba gutekereza kure n’ubwo yahera kuri bike.
Guest House ya Nkombo yagombaga kuba iri gukora ntiyigeze ifungura imiryango, kubera impungenge abashoramari bafite ku miterere y’iki kirwa no kuzabona abayigana.
Kuva kuri uyu wa mbere, tariki 29 Ukwakira, abanyamigabane b’ikigo cy’imari BK Group; ikigo cya mbere kigari mu bigo by’imari mu Rwanda, bashobora gutangira kwigurira imigabane ibarirwa muri miliyoni zirenga 200 z’amafaranga y’u Rwanda, ku giciro cyabaganyijwe n’iki kigo.
Bamwe mu banyamahoteli, amabare na maresitora bo mu Mujyi wa Kigali baratangaza ko hari ubwo bakoresha imashini zitanga inyemezabwishyu zizwi nka Electronic Billing Machines (EBM), ariko ikigo cy’imisoro n’amahoro Rwanda Revenue Authority cyazabagenzura bakagaragara nk’abatarazikoresheje.
Abakuriye inganda zikora imyenda mu Rwanda bahamya ko kuba Leta yarabakuriyeho imisoro ku bigurwa hanze bifashisha byatumye igiciro cyayo kigabanuka.
Abanyamuryango ba Sacco ya Gatenga mu karere ka Kicukiro barashima intambwe Sacco ya bo igezeho, ariko bagasaba ko yarushaho kwegera abaturage baciriritse kuko bitaborohera kubona inguzanyo.
Bamwe mu baturage bavuga ko ibikoresho bikurura imirasire y’izuba biramutse bibonetse ku bwinshi ku isoko, byabafasha ntibazongere kugura amabuye bakoresha mu maradiyo.
Perezida Paul Kagame yasabye abagize inteko ishinga amategeko nyafurika kwihutisha ibyo kwemeza amasezerano akuraho imbogamizi mu bucuruzi n’ubwisanzure mu ngendo muri Afurika.
Bamwe mu baturage bo ku kirwa cya Nkombo batunzwe n’uburobyi bwo mu kiyaga cya Kivu, bavuze ko guhagarikwa kuroba muri iki kiyaga bizatuma hari abishora mu busambanyi ngo babone icyabatunga.
Imisozi igizwe n’amabuye mu Karere ka Kirehe igaragarira abahatuye nk’amwe mu mahirwe Leta ishobora gufatanya nabo kubyaza umusaruro.
Ababaji 1000 bakoraga nta kigaragaza ko babizi bahawe impamyabumenyi (Certificat) zerekana ko babizi neza, ngo abakiriya babo bakazarushaho kubagirira ikizere.
Kuva aho kubaka mu Mujyi wa Kigali bitangiriye gukomera ndetse no kugura ikibanza bitakiri ibya buri wese, abenshi berekeje amaso mu mijyi yunganira Kigali, aho wasangaga inzu zizamurwa ubutitsa.
Muri uku kwezi k’ Ukwakira, Banki Nkuru y’u Rwanda yahaye ikigo cya "RIHA Payment System Ltd " uruhushya rw’amezi atandatu rwo gutangira kugerageza uburyo bushya icyo kigo cyavumbuye bwitwa ‘AuraSoft Riha Mobile Wallet’ bwo gufasha abantu guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga.
Urubyiruko rwo muri Afurika rwasabye abayobozi guhindura imyumvire no kurushaho kubafasha kugira ubushobozi, kugira ngo na bo babashe guhanga udushya tuzabafasha guteza umugabane imbere.
Bamwe mu bageze mu zabukuru baravuga ko abana babo babataye bakanga no kubaha abuzukuru bo kubamara irungu no kubasindagiza.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko atangaza ko n’abafatanyabikorwa b’igihugu bakwiye gusinyana imihigo n’uturere abihereye ku kuba mu mwaka ushize w’ingengo y’imari hari abafatanyabikorwa batabagaragarije igenabikorwa ryabo.
Lisansi ikoreshwa mu Rwanda ntigitumizwa muri Kenya kubera ko itacyujuje ubuziranenge, nk’uko byatangajwe n’umwe mu banyapolitiki bakomeye muri iki gihugu.
Perezida Paul Kagame atangaza ko ubwinshi bw’urubyiruko muri Afurika buzagira uruhare rukomeye mu bukungu bwayo mu minsi iri imbere, ariko ngo bikazasaba n’ingamba ingamba zishyigikira urubyiruko.
Abakorera ubucuzi bo mu Murenge wa Rwamiko mu Karere ka Gicumbi, barasaba Leta ibikoresho ngo barusheho kunoza ibishyirwa ku isoko muri gahunda ya “Made in Rwanda.”
Abanyamuryango ba Sacco y’Umurenge wa Nyagatare baracyahabwa serivisi mbi kubera ko iyo sacco itaragira ubushobozi biturutse ku mafaranga macye akibitswamo.
Nyuma y’uko urwari uruganda rw’ibibiriti, Sorwal rwashyizwe ku isoko, muri cyamunara yo kuwa kabiri w’icyumweru gishize hakabura upiganwa, noneho ruguzwe n’umushoramari w’umwarabu witwa Osman Rafik kuri miriyoni 168 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nyuma y’uko Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda yagendereye Akarere ka Huye agasaba ko urwari uruganda rw’ibibiriti rugurishwa hagakurwa ikigunda mu mujyi, rwashyizwe ku isoko ariko ntiruragurwa.
Benshi mu bafunguye ubucuruzi bakurikiye icyashara bahabwaga n’abanyeshuri bigaga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) ubu bararirira mu myotsi.
Perezida Paul Kagame yemeza ko imishinga y’ibikorwaremezo, ubukerarugendo, n’ishoramari mu buhinzi byakwihutisha iterambere mu bihugu bigize Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Abatuye mu Mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi bahangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro, ku buryo bemeza ko bihanitse ugereranije n’ahandi hose mu gihugu.