Ibigo bitwara abagenzi muri Nyabugogo byiyemeje gukora amasaha 24 kubera ubwinshi bw’abagenzi

Abagenzi baturuka hirya no hino bajya mu bindi bice by’Igihugu bagejeje isa ine z’ijoro bacyicaye muri gare ya Nyabugogo, ariko bahawe icyizere cy’uko bari burare bageze iyo bajya.

Abagenzi Nyabugogo bijejwe kugezwa iyo bajya
Abagenzi Nyabugogo bijejwe kugezwa iyo bajya

Mukamusoni Speciose uturuka mu karere ka Nyanza ajya i Nyagatare avuga ko yageze i Kigali sa sita z’amanywa bamubwira ko atari bubone imodoka.

Ati:"Imodoka rwose turayitegereje kandi turayibona ndabyizeye ko ntaza kurya Noheli ntari kumwe n’abantu banjye.

Uyu mubyeyi uri mu zabukuru ari kumwe n’abandi bavuga ko baturuka i Burengerazuba, i Burasirazuba n’Amajyaruguru bajya mu bice bitandukanye n’aho bava.

Avuga ko yari agiye kurara muri za ruhurura z’i Kigali ariko ageze ku marembo ya gare abakozi b’Ikigo Ritco gitwara abagenzi baramugarura we n’abandi babamenyesha ko bagiye kubacyura.

Mbaga Steven, Umuyobozi w’ibikorwa bya Ritco avuga ko aya majoro y’iminsi mikuru isoza umwaka batazahagarika gukora ninjoro kugira ngo abagenzi batazahungabanirizwa umutekano cyangwa bagasoza umwaka nabi.

Agira ati:"Tuzakora amasaha 24, kuko hari imodoka zijya hirya no hino mu ntara zigenda sa ine, sa saba, sa cyenda sa kumi n’imwe z’ijoro, kandi ku manywa dukora nk’uko bisanzwe".

Uretse ikigo Ritco, ibindi bigo nabyo biravuga ko bitazahagarika gukora ninjoro kuri iki gihe cy’iminsi mikuru.

Gusa hari ibi bigo ntibibasha kugera hose ninjoro kuko hari abagenzi bajya mu by’icyaro bahisemo kurara muri gare babitewe n’uko ngo bagera mu mijyi mito y’Igihugu ntibabone uko bataha iwabo.

Umwe mu bagiye mu karere ka Nyaruguru agira ati:"Twageze hano sa tanu z’amanywa batubwira ko izijya i Huye zarangiye. Ubu se baduha ijya i Nyanza cyangwa Huye tukabona indi itujyana i Nyaruguru muri iri joro!"

"Twahisemo kuzagenda ejo mu gitondo sa kumi n’imwe".

Bimaze kuba akamenyero ko abagenzi barara ku mabaraza y’aho bategerereza imodoka muri gare ya Nyabugogo, bigatuma basoza umwaka cyangwa bizihiriza Noheli mu nzira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka