Nyagatare: Bambuye VUP bitwaje ko batishoboye

Bamwe mu batishoboye bahawe inguzanyo ya VUP bamaze kwambura miliyoni zirenga 78Frw kandi ngo abenshi nta bushobozi bwo kwishyura bafite.

Inguzanyo ya VIUP ihabwa abaturage babarirwa mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri
Inguzanyo ya VIUP ihabwa abaturage babarirwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri

Ni amafaranga ahabwa abatishoboye bari mu kiciro cya 1 n’icya 2 cy’Ubudehe, kugira ngo bakore imishinga ibateza imbere yishyurwa hiyongereyeho inyungu ya 2%.

Benshi mu bambuye ngo harimo abimukiye ahandi, abitabye Imana n’abagaragaza ko nta bushobozi bwo kwishyura bafite.

Mushabe David Claudian, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare avuga ko kugira ngo aya mafaranga agaruzwe bagiye kumenya abo bantu abo aribo n’imibereho yabo harebwe ko hari abakwishyura.

Agira ati “Ashobora kuba yarananiwe kwishyura kubera ko atabishaka, tugomba kubaganiriza, dukwiye kumenya wa muntu wananiwe kwishyura ni nde, kuki yananiwe kwishyura, ese hakorwa iki? Icya mbere ni ukumenya ni nde?”

Yemeza ko urutonde rwabo rwamaze kuboneka hagiye gukurikiraho gushyira mu bikorwa gahunda yo kubishyuza.

Ngo hagiye gutegurwa gahunda yo kwishyuza abaturage bakanasinya igihe ntarengwa bagomba kuba bishyuye imyenda igikorwa kizahurirwamo n’inzego zose.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwemeza ko ahanini abanze kwishyura babiterwa n’imyumvire micye ko bayaherewe ubuntu uwakwambura ntacyo yaba cyane nta ngwate batanze.

Hari abayahawe bakoze amatsinda ya baringa ugasanga abari bagize iryo tsinda batemeranywa ku mubare w’ayo bahawe.

Ariko nanone ngo n’ubuyobozi bw’imidugudu, utugari n’imirenge ntibwashyize imbaraga mu gukurikirana abo bantu ngo bishyuzwe.

Aya mafaranga yagurijwe abaturage hagati y’umwaka wa 2009 kugera 2015.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka