Nyagatare: Abakozi b’akarere bambuye SACCO arenga miliyoni 30Frw

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko Mutarama 2019 igomba kurangira bamwe mu bakozi bambuye SACCO bamaze kwishyura.

Sacco zo mu Karere ka Nyagatare zugarijwe n'abakozi ba Leta batishyura imyenda bazifashemo
Sacco zo mu Karere ka Nyagatare zugarijwe n’abakozi ba Leta batishyura imyenda bazifashemo

Abakozi bavugwa bambuye imirenge SACCO ni abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari umunani bayifitiye asaga miliyoni 4Frw, abarimu 26 bafite miliyoni 17Frw n’abakozi b’ibigo nderabuzima birindwi bafite hafi miliyoni 10Frw. Ayo yose akaba ari umwenda ungana na miliyoni hafi 31Frw.

Mushabe David Claudian umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare avuga ko abo bantu bagiye bafata inguzanyo muri SACCO z’imirenge igihe cyo kwishyura kikarenga batarishyura.

Yemeza ko icyo kibazo cyamaze guhabwa umurongo kuburyo bitazarenza Mutarama 2019 ayo mafaranga ataragaruzwa.

Agira ati “Icyo cyahawe umurongo, bamwe bamaze kudusinyira amasezerano y’igihe bazishyurira, abandi nabo niyo nzira kuburyo bitagomba kurenza ukwezi kwa mbere batarishyura.”

Gusa ariko na none hari aho bigaragara nk’imbogamizi, aho hari aho SACCO yaguzrizaga umwarimu amafaranga bigaragara ko kuyishyura bishobora kugorana.

Ikibazo nk’icyo ngo kigaragara mu murenge wa Kiyombe aho mwarimu yagurijwe miliyoni 7Frw kandi nta ngwate igaragara yatanzwe.

Byagarutsweho mu nama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Nyagatare yateranye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 17 Ukuboza 2018.

Ikindi cyagaragajwe ni hari miliyoni 78Frw zatanzweho inguzanyo mbere ya 2015 muri VUP, ariko zikaba zitarishyurwa kuko ngo bamwe mu bazihawe bigaragara ko nta bushobozi bafite.

Mushabe David Claudian avuga ko bagiye gusuzuma urutonde rw’abo bantu, bamenye imibereho yabo, abo bishoboka bishyuzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka