Umunyonzi ufite amatara yabigenewe ntiyirukanwe mu muhanda - RCA

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (Rwanda Cooperative Agency) kiratangaza ko abakora imirimo yo gutwara abagenzi bakoresheje amagare bazwi nk’ Abanyonzi bakorera mu mujyi wa Kigali,batemerewe kurenza saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba bakiri mu muhanda igihe badafite amatara yabigenewe.

Iki kigo kivuga ko aya mabwiriza yagiyeho nyuma yo kugaragara ko abo banyonzi bakoraga impanuka cyangwa bagateza impanuka nyinshi mu muhanda, bitewe no kuba batwara amagare nijoro batareba imbere, ndetse n’ibindi binyabiziga ntibibashe kubabona.

Umuyobozi mukuru wa RCA, Prof. Jean Bosco Harerimana avuga ko mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abatwara amagare ndetse n’ubwo abo batwara, basabye abanyonzi gutangira akazi kabo saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.

Prof. Harerimana yongeraho ko abashaka kurenza ayo masaha basabwa kugura amatara yabugenewe, kugirango bajye bagenda mu muhanda bareba aho bajya.

Ati ”Ayo matara ni polisi ivuga ubwoko bwayo, twebwe icyo tureba ni ukureba niba umunyamuryango wacu afite umutekano mu muhanda, kuko bagongwa kuko batababonwa, nabo bakagonga kuko batabona”.

Yongeraho ati ”Ni mu nyungu zabo ni uko wenda batabibona. Abafite amatara ntabwo bahagarikwa, kandi polisi yagiranye nabo inama kandi yaberetse amatara akwiye gushyirwa ku magare”.

Ku rundi ruhande ariko abatwara abagenzi ku magare hirya no hino mu mujyi wa Kigali bavuga ko babuzwa gutwara abagenzi nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kabone n’ubwo baba bafite amatara ku magare yabo.

Abaganiriye na Kigali Today bakorera mu muhanda wa Kabeza – Rubilizi mu karere ka Kicukiro bavuga ko abashinzwe umutekano batangira kubirukana mu muhanda saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zuzuye.

Umwe ati ”Dore n’ubu urababona hano n’inkoni, iyo saa kumi n’ebyiri zigeze bahita batangira kutwirukana, ndetse hakaba n’ubwo bagutwara igare, kuzarikura ku mjurenge bakaguca amafaranga ibihumbi 10 y’u Rwanda”.

N’ubwo hari abanyonzi birukanwa mu mihanda kandi bavuga ko bafite amatara, hari n’aho bigaragara ko hari n’abayatwara mu masaha ya nijoro kandi batayafite, cyangwa se ugasanga baziritseho amasitimu, ariyo bifashisha bamurika.

Mu muhanda Kagugu – Batsinda mu murenge wa Kinyinya wo mu karere ka Gasabo abanyonzi batwara amagare kugera abagenzi bashize mu muhanda.

Umwe waganiriye na Kigali Today witwa Emmanuel Hakizimana, avuga ko n’ubwo basabwe kuva mu muhanda saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, badashobora kuvamo kuko ariyo masaha baboneraho abagenzi.

Ati ”hano abagenzi baboneka nimugoroba tubacyura mungo iwabo. Urumva rero ntabwo wapfa gutaha kandi aribwo amafaranga atangiye kuboneka. Ikindi kandi urabona nkanjye hariho itoroshi (isitimu), ndayicana ukagirango ni moto icanye”.

Amatara yemewe ku magare ni ameze ate?

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano mu muhanda , SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi avuga ko hari amatara agurwa mu maduka, akoresha akuma bita ‘dinamo’ (Dynamo), kuburyo abayakoresha abafasha kureba imbere yahoo nta nkomyi.

Amagare kandi ngo agomba kuba afite utugarura rumuri inyuma, kuburyo ibinyabiziga biyagenda inyuma bibasha kubona ko hari umuntu uri imbere.

Ati “Ayo matara arahari ahantu hose, bayagure bayashyire ku magare yabo ku bw’umutekano wabo n’uw’abanyarwanda muri rusange. Ibyo gukoresha amatoroshi byo sibyo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka