Umwarimu SACCO yungutse miliyari 5Frw muri uyu mwaka

Koperative Umwarimu SACCO yungutse miliyari 5 muri 2018 igahamya ko byaturutse ku gucunga neza inguzanyo no gushyira ingufu mu kwishyuza ibirarane byari byaratinze kwishyurwa.

Ibigo by'ubwiteganyirize by'Umwarimu Sacco byarungutse muri 2018
Ibigo by’ubwiteganyirize by’Umwarimu Sacco byarungutse muri 2018

Ubuyobozi bw’iyo Koperative bwabitangarije abanyamuryango bayo kuri uyu wa 21 Ukuboza 2018, ubwo bari mu nteko rusange yayo igamije kureba ibijyanye n’ingengo y’imari, igenamigambi n’ibiteganyijwe gukorwa mu mwaka utaha.

Umuyobozi mukuru w’Umwarimu SACCO, Uwambaje Florence, avuga ko barebye uko umwaka wagenze hari ibyo kwishimira cyane cyane inyungu iyo koperative yagize.

Yagize ati “Icyo twishimira ni uko ibyo twari twarateganyije gukora twabigezeho ku kigero cya 89%. Twabashije kugaruza amafaranga y’inguzanyo yari yarahejejwe na bamwe mu banyamuryango bituma urwunguko ruzamuka rugera muri miliyari 5Frw”.

Uwambaje Florence, umuyobozi mukuru w'Umwarimu SACCO
Uwambaje Florence, umuyobozi mukuru w’Umwarimu SACCO

Mu mpera z’umwaka wa 2017, iyo koperative yari iberewemo imyenda yarengeje igihe cyo kwishyura igera kuri miliyari 2Frw ariko ubuyobozi bwayo bwabashishe kugaruza miliyari 1.2Frw muri uyu mwaka.

Ibyo babigezeho kubera ingufu bashyize mu gushakisha abo batishyuraga neza hifashishijwe andi mabanki, Minisiteri y’umurimo n’abakozi ba Leta n’ibindi bigo bitanduknye.

Uwambaje yagarutse kandi ku mbogamizi bahura na zo ari zo zinatera ubwo bukererwe bukunze kubaho bwo kwishyura inguzanyo.

Ati “Imbogamizi duhura na zo zituruka ku nguzanyo z’igihe kirekire tuba twatanze ari na zo zikunze kujya mu bukererwe. Duha umuntu inguzanyo ari mu kazi ariko yakora nk’amakosa akirukanwa, aho twakuraga bwa bwishyu tukaba turahabuze ari ho haturuka ibibazo”.

Icyakora nubwo harimo utwo tubazo, abanyamuryango b’Umwarimu SACCO barayishima kuko ibagoboka bakabasha kwiteza imbere nk’uko bitangazwa na Habyarimana Laurent wo muri Nyabihu, umaze imyaka 37 mu burezi.

Ati “Iyo iyi koperative itaza sinzi uko nari kuba meze ari yo mpamvu nshimira Perezida wa Repuburika. Inguzanyo bamapaye yatumye niga kaminuza ndongera mfata indi niyubakira inzu y’ikitegererezo, iyo nkeneye amafanga byihuse nk’ay’amashuri y’abana bahita bayampa, jye yambereye igisubizo”.

Abanyamuryango b'Umwarimu SACCO bishimira ibyo koperative yabo yabagejejeho
Abanyamuryango b’Umwarimu SACCO bishimira ibyo koperative yabo yabagejejeho

Mukandamage Marcelline wo mu Bugesera na we ati “Mbere twatinyaga gukorana n’amabanki none Umwarimu SACCO yaradutinyuye. Ubu dufata inguzanyo ku nyungu nto ya 11% mu gihe ahandi ari 20%, nkanjye niyubakiye inzu kubera inguzanyo bampaye, ubu ikaba ihagaze miliyoni 6Frw”.

Abanyamuryango b’Umwarimu SACCO ariko binubira ko koperative yabo itarabashyira mu ikoranabuhanga rigezweho ngo na bo bajye bareba ibikorerwa ku makonti yabo bifashishije telefone cyangwa babe babikuza amafaranga batiriwe bajya ku cyicaro.

Kuri icyo kibazo, umuyobozi mukuru w’iyo koperative yabijeje ko birimo gukorwa kandi byashyizwe mu byihutirwa ku buryo mu ntangiriro z’umwaka utaha bizaba byatunganye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

mbabazwa nuko abatanga inguzanyo bakanazishyuza ntagaciro bahabwa

eliy yanditse ku itariki ya: 24-12-2018  →  Musubize

Muzambarize impamvu koperative yunguka ayo mafaranga yose umunyamuryango ntagire icyo abonaho kd yitwa koperative. naho abo batimu bajya munteko bagerayo bakabaha frws ntagitekerezo batangamo.

Mbb yanditse ku itariki ya: 23-12-2018  →  Musubize

Ntimukantere uburakari. muravugango mwungutse miliyari 5 kd nkanjye nkumunyamuryango sinzabonamo nifaranga rinwe mwarangiza ngo koperative. nimwirire naho mwalimu we uzabishobora age akavamo.

Mbb yanditse ku itariki ya: 23-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka