I Nyagatare bagiye kubona uruganda rw’akawunga
Ndungutse Jean Bosco umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu ntara y’iburasirazuba avuga ko mu myaka ibiri bazaba bujuje uruganda rutunganya akawunga ruhagaze miliyari ebyiri n’igice.

Avuga ko mu karere ka Nyagatare hateguwe kuzakorwa ibikorwa bibyara inyungu bifite agaciro ka miliyari 3 ariko zishobora kwiyongera bitewe n’ubwiza bwabyo.
Ibyo bikorwa ni ni inzu y’ubucuruzi na Hotel ariko by’umwihariko igikorwa kigomba guherwaho akaba ari uruganda rutunganya umusaruro w’ibigori rukawubyaza mo akawunga n’ibiryo by’amatungo kandi bigomba kuba byakozwe mu gihe kitarenze imyaka ibiri.
Ati “Turateganya ko uyu mwaka urangira dufite 50% y’ibikorwa duteganya kuko turifuza ko byarangira mu myaka ibiri, uruganda rw’Akawunga twari tugihitamo urwo tuzafata ariko urwa miliyari 2.5 nirwo rwiza.”
Uruganda ruteganywa kubakwa rukaba ruzaba rufite ubushobozi bukora toni hagati ya 200 na 300 ku munsi, rukazagaburira abanyarwanda ndetse n’abaturage b’ibihugu bituranye n’u Rwanda.
Yabitangaje kuri uyu wa 14 Mutarama, mu nama nyunguranabitekerezo ku mishanga yakorwa igateza imbere akarere n’abaturage muri rusange, yahuje abayobozi b’amahuriro y’amakoperative y’abahinzi n’aborozi n’abayobozi bayo.
Mujyarugamba John umuyobozi wa koperative y’abahinzi b’umuceri mu gishanga cy’umugezi w’umuvumba icyanya cya 8 avuga ko iriganda ruzabaha isoko ry’ibigori, bakabona ibiryo ariko by’umwihariko iby’amatungo bityo bikazongera n’umukamo wayo.
Agira ati “Tubifitemo inyungu nyinshi kuko tuzabona isoko ry’umusaruro w’ibigori, tubone ibiryo ariko by’umwihariko iby’inka zacu kuko duhinga tunorora, ubwo urumva umukamo uziyongera.”
Mushabe David Claudian umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga ko nyuma y’inama n’abayobozi b’amakoperative hakurikiyeho kuganiriza abanyamuryango bayo.
Asaba abaturage kumva ko igihugu kibatekerereza neza bityo bakazitabira gushora mu bikorwa bizabagirira inyungu ubwabwo n’ababakomokaho.
Kugira ngo haboneke amafaranga zakora ibi bikorwa umworozi wagejeje amata ku ikusanyirizo azajya atanga amafaranga 5 kuri litiro imwe, aya 5 kandi azajya atangwa n’umuhinzi w’umuceri n’ibigori kuri buri kiro naho umumotari yishyure 200 ya buri munsi.
Umuntu ku giti cye umugabane uhagaze amafaranga ibihumbi 200.
Ohereza igitekerezo
|