Yakoze imashini ituraga amagi izibagiza aborozi izavaga hanze

Imani Bora, umwe mu rubyiruko rwahanze udushya yakoze imashini irarira amagi ikanayaturaga mu minsi 21 hagasohoka imishwi, akemeza ko izibagiza aborozi izavaga hanze kuko inahendutse.

Imashini ngo irarira amagi agera ku 3000 ikayaturaga mu minsi 21 nta kindi nyirayo akoze
Imashini ngo irarira amagi agera ku 3000 ikayaturaga mu minsi 21 nta kindi nyirayo akoze

Uyu musore usanzwe yarize ikoranabuhanga, avuga ko umushinga wo gukora izo mashini yawizeho mu gihe cy’imyaka ibiri, ariko aza kongererwa ubumenyi mu gihe cy’amezi atandatu muri gahunda ya Leta yo guteza imbere ikoranabuhanga, iterwa inkunga na Leta y’u Buyapani biciye mu Kigo cyayo kigamije ubutwererane mpuzamahanga (JICA).

Imani byatumye ashinga kompanyi y’ikoranabuhanga yise ‘Hacth Plus’, izo mashini akazikorera muri Kicukiro, ngo zikaba zifite ubunini butandukanye bitewe n’iyo umworozi yifuza, aho ahera ku yirarira amagi 180 kugera kuyirarira 3000.

Avuga kandi ko izo mashini zoroshye gukoresha kuko zifite ikoranabuhanga ryereka umworozi ibyo akeneye kumenya byose.

Agira ati “Umuntu afata amagi agashyira muri iyo mashini agafunga hanyuma akayatsa kuko iba icometse ku mashanyarazi. Ifite aho yerekanira ibipimo byose by’imbere kandi byanditse mu Kinyarwanda, umworozi nta kindi asabwa gukora ahubwo nyuma y’iminsi 21 afungura akuramo imishwi”.

Imani Bora ukora imashini zirarira zikanaturaga amagi
Imani Bora ukora imashini zirarira zikanaturaga amagi

Iyo mashini kandi ngo iyo umuriro ubuze umwanya utarenze amasaha abiri nta cyangirika, ariko ngo iyo ishyizwe ahantu umuriro ubura igihe kinini ishyirwaho batiri ibika umuriro cyangwa icyuma gikoresha imirasire y’izuba.

Imashini nto imwe ngo ayigurisha ibihumbi 480Frw na ho inini akayitangira miliyoni 1.3Frw kandi uyiguze agahabwa garanti y’imyaka ibiri, ayimukorera ku buntu iramutse igize ikibazo.

Imani ngo yatangiye gukora izo mashini muri uyu mwaka, akaba amaze gukora 46 zirimo 5 yahaye amakoperative mu buryo bw’impano n’izo yagurishije, gusa ngo nta mafaranga agaragara ziratangira kumuha kuko akiyubaka.

Ati “Icy’ibanze ni uko aborozi bakunze izi mashini, ndimo gushaka ingufu ngo nkore nyinshi ni bwo zizanyinjiriza kuko ubu nari nkiri mu ntangiriro ndi no kwimenyekanisha, amafaranga ntaratangira kwinjira neza ariko imbere ni heza”.

Ambasaderi w'Ubuyapani mu Rwanda n'Umunyamabanga uhoraho muri MINICT mu ifoto n'abarangije guhugurwa mu gihe cy'amezi atandatu
Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda n’Umunyamabanga uhoraho muri MINICT mu ifoto n’abarangije guhugurwa mu gihe cy’amezi atandatu

Uyu musore kandi avuga ko imbogamizi afite ari iz’igishoro kidahagije bigatuma adakora imashini nyinshi.

Ati “Imbogamizi mfite ubu ni iz’igishoro kikiri gito bigatuma ntabasha guhaza isoko kuko abansaba imashini ari benshi ku buryo bategereza. Ubushobozi mfite buracyari hasi y’ibyo nsabwa n’abakiriya kuko bajyaga bahendwa no gutumiza imishwi i Burayi none abenshi ni jye bahanze amaso”.

Imani afite abakozi batandatu bahoraho n’abimenyereza umwuga babiri ariko buri munsi agaha akazi abantu 9 baturiye aho akorera bamufasha mu mirimo itandukanye ndetse akaba anakira n’abahakora ingendoshuri.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Claudette Irere, avuga ko icyerekezo Leta yihaye cyo kongera imishinga y’ikoranabuhanga kizakomeza.

Ati “Gushyira imbaraga mu bafite imishinga y’ikoranabuhanga ni bo bazamura ubukungu bw’igihugu, cyane cyane nko mu bihugu biba bidafite umutungo kamere mwinshi. Leta yihaye icyerekezo cyo kuba dufite imishinga nk’iyo 100 muri 2025 ifite agaciro nibura ka miliyoni 50 z’Amadolari buri umwe”.

Yongeraho ko iyo ari intego ikomeye ariko ko izagerwaho, ari yo mpamvu abafite iyo mishinga bakomeza gukurikiranwa, bagaterwa inkunga zitandukanye ku buryo ntawuzazima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Mwaramutse neza uwomusore Bora numuhamga cyane ndamukeneye cyane mwampa number ye iyanjye 0788641777

Mbonigaba Eric yanditse ku itariki ya: 26-02-2024  →  Musubize

Muraho nange ndifuza guhura na amani Bora number yange ni 0782452416 akankorera imashini

Fidele yanditse ku itariki ya: 19-01-2024  →  Musubize

Nange ndumva nkunze uwo mushinga ahubwo mumfashije mwampa nimero akamfasha kwiteza imbere nk’umushomeri. Number yange ni 0787446632 mumfashije mwampa nimero ye.

TURIKUMANA EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 25-06-2023  →  Musubize

Nimba ntakugoye nange nyeneye iyamace

Mbonimana Joseph yanditse ku itariki ya: 30-05-2023  →  Musubize

muduhe numero ze! iyange ni 0781369082

Rutaya gerard yanditse ku itariki ya: 15-01-2023  →  Musubize

Bishobotse mwampuza nuwo musore tukiganirira

Sosso yanditse ku itariki ya: 22-09-2021  →  Musubize

Bishobotse mwampuza nuwo musore tukiganirira

Sosso yanditse ku itariki ya: 22-09-2021  →  Musubize

Muraho, mbandikiye ngirango mufashe mumpe nimero yatelephone
Imani Bora nkeneye imachini ituraga yiwacu.

Murakoze.
Iyanjye Ni 0788899713

Nshimiye Augustin yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

Ndifuza phone number zabo bombi:izanjye ni0788492491

Kayiranga David yanditse ku itariki ya: 21-08-2021  →  Musubize

Uyu Rwiyemezamirimo abonekeye ku Gihe, Gusa muduhe nimero na ADRESSE twamushakiraho kuko ubumenyi bwe burakenewe.
Mine 0788751482

K. Emmanuel yanditse ku itariki ya: 15-12-2020  →  Musubize

Uwo musore yagize igiteke rezo kiza nange mwampa nimero ye?

Tuyizere yanditse ku itariki ya: 23-10-2020  →  Musubize

Mwamfasha mukampa numero de téléphone yaImani Bora uyu musore wakoze imashini ituraga amagi ? kuri numero 0788346930 waba ukoze

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 30-01-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka