Kubura igishoro ku bavuye i Wawa bibasubiza mu biyobyabwenge

Bamwe mu rubyiruko bo mu Murenge wa Bungwe mu Karere ka Burera, bavuye mu kigo ngororamuco cy’Iwawa bashinja Leta kutabaha ubufasha yabemereye ngo batangire ubuzima bushya.

Hakizimana Gilbert wigiye ububaji iwawa akabura ibikoresho Leta yabasezeranyije
Hakizimana Gilbert wigiye ububaji iwawa akabura ibikoresho Leta yabasezeranyije

Umurenge wa Bungwe ukora ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, ni hamwe mu hinjirizwa ibiyobyabwenge bigezwa mu Rwanda, aho bamwe mu rubyiruko rubifata nk’umwuga ari rwo rwamenyekanye ku nyito y’abarembetsi.

N’ubwo ubuyobozi bwabishyizemo imbaraga mu kubihashya, hari bamwe mu rubyiruko rwishoraga muri ibyo biyobyabwenge rwigishijwe imyuga mu kigo ngororamuco. Benshi muri bo ni abamaze hafi imyaka ibiri rutaragezwaho ibikoresho by’imyuga rwemerewe.

Ni urubyiruko ngo rugizwe n’abasore umunani bo mu Murenge wa Bungwe, bavuga ko kubura icyo bakora bishobora kubagusha mu bishuko byo gusubira mu ngeso mbi nk’uko bivugwa na mugenzi wabo Hakizimana Gilbert.

Agira ati “Badufashe tunywa ibiyobyabwenge batujyana Iwawa, kandi koko twarabinywaga cyane byari hafi kutwica. Twigishijwe imyuga mu gutaha batubwira ko ibikoresho tuzabisanga ku murenge.

“Tuhageze bagenda batwandika amazina na nimero z’irangamuntu, hari mu kwezi kwa kabiri 2017 ubu twarahebye, kandi abandi bo mu yindi mirenge barabihawe.”

Akomeza agira ati “Mwibaze imyaka ibiri yose ntacyo dukora, nibyo bikomeza kuba byatujyana mu biyobyabwenge twabagamo, inzu zacu twasanze zarasenyutse none ntitugira naho tuba.”

Manirafasha Jean de la Paix, Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bungwe
Manirafasha Jean de la Paix, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bungwe

Abaturage bo muri uwo murenge bavuga ko, bagira impungenge z’umutekano wabo kuba bafite urwo rubyiruko rudafite akazi.

Madaraka Jean Claude agira ati “Natwe tugira impungenge z’aba basore,niba barabafashe nk’inzererezi bakajya kugororwa bakatugarukamo ntibabone akazi, bidutera ubwoba bwo kuba basubira mu ngeso bahozemo zo kwiba no kunywa urumogi.”

Nzacahinyeretse Alexis ati “Ni ikibazo gikomeye kuba umuntu yarigishijwe imyuga akavanwa mu ngeso mbi zo kunywa ibiyobyabwenge, barangiza bakamugarura mu giturage nta bufasha ahawe,Birekwiye ko Leta yajya igira ubufasha iha abasore nkaba.”

Manirafasha Jean de la Paix, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bungwe, yatangarije Kigali Today ko ibikoresho bitangwa buhoro buhoro bitewe n’ingengo y’imari, avuga ko abatarabibona bakwegera umurenge bagakorerwa ubuvugizi kuko ubuyobozi butigeze bubamenya.

Ku mpungenge z’umutekano w’abaturage n’imibereho y’urwo rubyiruko, uwo muyobozi yavuze ko hari ubundi bufasha bahabwa bwo muri VUP hashingiye ku byiciro by’ubudehe barimo.

Ati “Turi hano nko kubafasha gusubira mu muryango nyarwanda muzima.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka