U Rwanda na Isiraheli basinyanye amasezerano mu by’ingendo zo mu kirere

Abanyarwanda n’abandi bakerarugendo bo mu karere bifuza gusura Umujyi wa Yeruzalemu muri Isiraheli ubitse amateka menshi ya Yesu/Yezu, bagiye kuzajya bawusura bakoresheje indege ya RwandAir.

Ambasaderi Joseph Rutabana hamwe na minisitiri wa Israel ushinzwe ubwikorezi Yisrael Katz
Ambasaderi Joseph Rutabana hamwe na minisitiri wa Israel ushinzwe ubwikorezi Yisrael Katz

U Rwanda na Leta ya Isiraheli, basinye amasezerano yerekeye ingendo zo mu kirere azafasha RwandAir kujya ikoresha ikibuga cy’indege cyo muri Isiraheli kitwa Ben Gurion International Airport.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Mutarama 2019, Rutabana Joseph, uhagarariye u Rwanda muri Isiraheli yanditse kuri twitter ati , “Nishimiye amasezerano ajyanye n’ingendo zo mu kirere twasinyanye na Hon. Yisrael Katz, Minisitiri wa Isiraheli ufite ubwikorezi mu nshingano ze. Ni intambwe ikomeye kuri Rwandair igiye kuzajya ikoresha ikibuga cy’indege cya Ben Gurion.”

Ikibuga cy’indege cya “Ben Gurion” kizwi nka “Natbag”, ni cyo kibuga mpuzamahanga kinini muri Isiraheli, kikaba ari na cyo cyakira indege nyinshi mu gihugu cyose, giherereye mu majyaruguru y’Umujyi wa Lod, ni mu bilometero 45 mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Yeruzalemu .

Umushinga wa Rwandair wo gukorera mu gihugu cya Isiraheli si mushya. Muri Gashyantare 2018, Rwandair yatangiye ibikorwa byo kwiga isoko rya Isiraheli inashyiraho umukozi uyihagarariye mu by’ubucuruzi muri icyo gihugu.

Mu kwezi k’Ukwakira 2018, Raphael Morav, Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda, Ethiopia n’u Burundi yahuye na Yvonne Makolo, baganira uko Rwandair yatangira gukorera ingendo zayo i Tel Aviv muri uyu mwaka wa 2019.

Barangije ibiganiro, Amb. Raphael Morav yanditse kuri twitter ati , “Ni ibyishimo bidasanzwe guhura na Yvonne Makolo, Umuyobozi mukuru wa RwandAir, tukaganira ku itangira ry’ingendo za Rwandair i Tel Aviv muri Isiraheli”.

Kugeza ubu, RwandAir ijya ahantu 26 hirya no hino ku isi. Ku itariki 27 Ukuboza 2018, yatangaje ko guhera muri Mata uyu mwaka, izajya ikora ingendo hagati ya Kigali na Addis-Abeba inshuro eshanu mu cyumweru .

Ingendo za Rwandair ziteganijwe muri uyu mwaka ni i Guangzhou mu Bushinwa, i Tel Aviv muri Isiraheli, i Bamako muri Mali na Conakry muri Guinnee.

RwandAir kandi, irateganya kwijira ku isoko ryo muri Amerika ikazajya ikorera ingendo zayo mu Mujyi wa New York.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Long Live Jerusalem.Ariko ndibariza abantu bazi bible neza.Yerusalemu Nshya ivugwa muli bible bisobanura iki?
Mumbabarire munsubize.Merci.

seburikoko yanditse ku itariki ya: 8-01-2019  →  Musubize

Seburikoko,reka ngerageze kugusubiza.Bible ivuga Yerusalemu Nshya ahantu nka habiri mu Ibyahishuwe.Nkuko Yerusalemu ya kera yari Physical Capital y’Abami bo muli ISRAEL,Yerusalemu Nshya izaba nka Spiritual Capital y’abantu bazajya mu Ijuru.Nkuko Ibyahishuwe 5:10 na Daniel 7:27 havuga,abantu bazajya mu Ijuru bazaba Abami bazayobora Isi izaba Paradizo,bali mu Ijuru.
Nubwo benshi bakeka ko abantu beza bose bazajya mu Ijuru,siko Bible ivuga.Muli 2 Petero 3:13,havuga ko "dutegereje Ijuru Rishya n’Isi Nshya".Byombi bizaturwa n’abantu bumvira Imana bazabaho iteka nta kibazo na kimwe bafite.Abantu bakora ibyo Imana itubuza,bose bazakurwaho nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Ngicyo igisubizo.

nsabimana yanditse ku itariki ya: 8-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka