Babonye isoko n’umuhanda cyaba igisubizo ku iterambere

Abaturage bo mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko kutagira ibikorwaremezo birimo isoko n’umuhanda bibadindiza mu iterambere.

Abatuye Umurenge wa Nyabitekeri bavuga ko aka gasoko bakoresha ari amaburakindi
Abatuye Umurenge wa Nyabitekeri bavuga ko aka gasoko bakoresha ari amaburakindi

Akarere ka Nyamasheke ni kamwe mu turere tudakunze kwibasirwa n’inzara kuko ubutaka bwaho bwera. Ariko abaturage bavuga ko umusaruro ubapfira ubusa kuko udashobora kugera ku isoko.

Urugero ni urw’abatuye mu Murenge wa Nyabitekeri ubarirwa mu mirenge y’icyaro, bavuga ko beza imyaka bakabaye bashora mu masoko ariko ngo imyinshi ikabapfira ubusa.

Ntimugura Vedaste, umwe muri abo baturage avuga ko nta bashoramari bahagera kubera kutagira umuhanda, ndetse nta n’isoko ngo na bo ubwabo bahahirane hagati yabo.

Agira ati “Icya mbere cyatumye tutagira isoko ni uko nta muhanda tugira, nta kinyabiziga na kimwe cyagera ino kije gupakira imyaka keretse abavuye kure baje kugura duke bajyana kurya.”

Ibyo bibatera guhora mu bukene bitewe n’uko ibyakagombye kubateza imbere bitabona amasoko, nk’uko byemezwa na Byiringiro Jacques.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyabitekeri Twagirayezu Zacharie
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri Twagirayezu Zacharie

Ati “Iyo imyumbati yeze hano ikilo tukigurisha 100Frw, kugira ngo umuntu abone Mituweli hano biba bikomeye.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri, Twagirayezu Zacharie, avuga ko ubuyobozi bw’akarere buzi icyo kibazo ariko bari mu ngamba zo kugikemura n’ubwo nta gihe gitangwa bizaba byakemukiye.

Ati “Umuyobozi w’akarere yakiganiriyeho nya Minisitiri wareberaga akarere ka Nyamasheke kandi hari icyizere batanze ko mu gihe cya vuba uyu muhanda ushobora gukorwa. N’ikibazo cy’isoko twakigejeje ku karere dutegereje ko mu ngengo y’Imari ya 2019-2020 bashobora kuryubaka.”

Ikibazo cyo kutagira ibikorwa Remezo birimo imihanda n’amasoko, bifasha abaturage kubona aho bashora umusaruro, ni bimwe mu byagarutsweho mu bushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara n’Ikigo cy’Igihgu cy’Ibarurishamibare (NISR).

Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko Akarere ka Nyamasheke gafata umwanya wa mbere mu kugira abaturage bakennye kurusha abandi mu gihugu. Uwo mwanya kawumazeho imyaka ibiri yikurikiranya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka