
Icyo kibazo kigarukwaho kenshi n’abakora ibikomoka ku mpu kuko ngo ari cyo gikoresho cy’ibanze bakenera, kuzibona rero ngo bikabagora, n’izatangiye gukorerwa mu Rwanda zikaba zidahagije ndetse ngo ntiziba zinatunganyije neza ku buryo bahitamo kuzitumiza hanze.
Nyiramasabo Marita ukora ikweto n’imikandara mu mpu waganiriye na Kigali Today imusanze mu imurikabikorwa ry’akarere ka Kicukiro, avuga ko icyo kibazo kimukomereye.
Agira ati “Ikibazo cy’impu turagifite cyane, kiradukomereye kuko izo dukoresha nyinshi zituruka muri Tanzaniya na Kenya zikatugeraho zihenze. Ibyo bikanaterwa n’uko tutaragira amikoro ahagije nibura ngo umuntu abe yakwigirayo akazana nyinshi, bigatuma tugura n’abazizanye”.
Arongera ati “Izitunganyirizwa mu Rwanda ntidukunze kuzikoresha kuko zidatanga urukweto rukeye rwishimirwa n’abakiriya bacu, hari akakibura. Duhitamo rero gukoresha izituruka hanze kuko n’ibiciro biba ari hafi kimwe n’izo mu Rwanda ariko nibura abaguzi bakagura bishimye”.

Ibyo ngo ni byo biri mu bituma inkweto zikorerwa mu Rwanda akenshi usanga zihenze ugereranyije n’iziva hanze.
Nyiramasabo waretse akazi ko kwigisha agafatanya n’umugabo we gukora inkweto, yemeza ko ari umwuga mwiza umufitiye akamaro, gusa agasaba Leta kubafasha kukona impu zibahendukiye bityo bakabona inyungu bakiteza imbere.
Nizeyimana Jean Claude wari witabiriye iryo murikabikorwa, na we yemeza ko inkweto zikorerwa mu Rwanda zihenze n’ubwo adahakana ko ari nziza.
Ati “Izi nkweto ndabona ari nziza ariko ibiciro biracyahanitse, nk’iyi godasi bambwiye ko igura ibihumbi 20 ariko hari aho na 12 wayibona, biracyahenze. Ntekereza ko bihenda kubera ibikoresho na bo bibahenda kandi bakirimo gutangira”.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), Clare Akamanzi, na we yemera ko icyo kibazo gihari ariko ahanini kigaterwa n’uko inganda zo mu Rwanda zitaragira ubushobozi bwo gutunganya impu neza.
Ati “Dufite impu zihagije mu gihugu ariko ubushobozi byo kuzitunganya mu buryo bunoze ngo zivemo inkweto nziza ni bwo budahagije, kiracyari ikibazo. Icyakora hari abashoramari turimo kuganira ndetse n’uruganda ruhari turimo kurufasha ngo rube rwatanga impu zinoze, ni urugendo dukomeje ariko bizakemuka”.
Iryo murikabikorwa ririmo kubera ku kibuga cya IPRC Kigali, ryitabiriwe n’abanyamyuga batandukanye biganjeno abakora imyenda, imitako, uduseke, ibikorwa ku mpu n’ibindi.
Ohereza igitekerezo
|