Asanga ibyo yagezeho bikwiye gutuma azamurwa mu cyiciro cy’ubudehe

Mu gihe benshi baba babyiganira kujya mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe, Nzeyimana Jean Nepomscene wo mu murenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke, avuga ko yifuza kujya mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe.

Nzeyimana Jean Nepomscene arisabira kuva mu cyiciro cya kabiri cy'ubudehe
Nzeyimana Jean Nepomscene arisabira kuva mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe

Uyu muturage yari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kuva mu mwaka wa 2011 aza kujya mu cya 2 muri 2014.

Avuga ko yatangiye kuzamuka kuva aho gahunda ya Made in Rwanda yatangiriye gushyirwa mu bikorwa, aho asobanura ko yazamuwe cyane n’ubuvumvu akora mu gutunganya ubuki bwa Kinyarwanda, ibishashara bitagiraga agaciro we akabibyaza undi musaruro wo gukora amavuta yo kwisiga.

Ati ”ku kwezi njyewe ninjiza 50,000 ubwo ayo ni ayo nizigamira namaze gukuraho ayo nkoresha mu rugo ibyo bituruka kuri ubu buki no kuri ibi bishahara dukoramo amavuta aya mavuta arakunzwe cyane ino iwacu i Nyamasheke”

Nzeyimana yaje kwishyira hamwe na bagenzi be b’abavumvu maze bakora koperative yitwa Impashyi Shangi aza kugura inzu ya miliyoni mu cyaro aho atuye arinabwo abaturage bamusabiye kujya mu ciciro cya kabiri cy’ubudehe none nawe ngo asanga urwego agezeho yiteza imbere adakwiye kuguma muri icyo cyiciro aha agasaba ko yashyirwa mu ciciro cya gatatu ndetse akagira uruhare mu gufasha abatishoboye.

Akomeza agira ati ”ubungubu ndifuza kujya mu cicyiro cya gatatu. ntabwo nifuza kuguma muri iki cya kabiri ndifuza kuzajya ntera inkunga ababa muri ibyo byiciro”.

Bimwe mubyo Nzeyimana ashingiraho avuga ko akwiye kujya mu cyiciro cya gatatu ni imitungo amaze kwibikaho harimo Inzu ya miriyoni, inka ikamwa, imirima n’ubworozi bw’inzuki ndetse na Koperative abamo n’ibindi.

Habyarimana Jovith uyobora ishami rishinzwe guteza imbere ishoramari n’umurimo mu karere ka Nyamasheke, akangurira abaturage guhindura imyumvire yo kwibanda mu mirimo y’ubuhinzi gusa cyane ko biteguye kujya babafasha bityo bagashobora guhangana n’ubukene buvugwa muri aka karere.

Ati ”hari ishami ryashyizweho rishinzwe guteza imbere ishoramari n’umurimo abantu ntibagume gutekereza gusa ko babeshwaho n’ubuhinzi dutekereze ko twabeshwaho n’ibindi kandi tukabona amafaranga menshi bityo nabwabukene tukaburandura twese dushyize hamwe icyo basabwa ni ukunoza ibyo bakora.”

Inshuro ebyiri zikurikiranya, akarere ka Nyamasheke kamaze kuza ku mwanya wa mbere mu dufite abaturage benshi bakennye. Birashoboka ko iyi gahunda ya made in Rwanda yafasha benshi kuzamuka iramutse ishyizwemo imbaraga zidasanzwe mu kurushaho kunoza ibyo bakora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ameze nka wa musore w’umukire wabwiraga Yesu ati byose narabikoze.Hanyuma abaza Yesu ati nakora iki ngo nzabone ubuzima bw’iteka?Yesu aramusubiza ati nkurikira dukore umurimo wo kubwiriza abantu.Uwo mukire aranga.Nibwo Yesu abwiye abantu ati biraruhije kubona ubuzima bw’iteka ku bantu b’abakire.Uyu nawe niba abona yarakize,ngaho naze adufashe kujya mu nzira tukabwiriza abantu ubwami bw’imana kandi ku buntu,kuko Yesu yasabye abakristu nyakuri kumwigana bagakorera Imana badasaba amafaranga nkuko matayo 10 umurongo wa 8 havuga.Tubifatanya n’akazi gasanzwe nkuko intumwa za Yesu zabigenzaga.Urugero ni Pawulo nkuko tubisoma muli ibyakozwe 20 umurongo wa 33.Ntabwo basabaga icyacumi.

gatare yanditse ku itariki ya: 18-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka