KBS igiye kuzana izindi bisi 20 zizaca ikibazo cy’imirongo miremire

Ubuyobozi bwa sosiyete itwara abagenzi mu mujyi wa Kigali KBS, buvuga ko bugiye kuzana izindi bisi 20 ziyongera ku zisanzwe hagamijwe guca imirongo miremire y’abagenzi bazitegereza.

KBS igiye kuzana izindi bisi zizatuma imirongo y'abagenzi irangira
KBS igiye kuzana izindi bisi zizatuma imirongo y’abagenzi irangira

Abayobozi ba KBS babivuze ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Mutarama 2018, ubwo baganiraga n’abanyamakuru, aho bagaragaje ibyo bagezeho, ibibazo bagihura na byo n’ingamba bafite zo kubikemura hagamijwe guha serivisi nziza ababagana.

Umuyobozi w’imari n’ubutegetsi muri KBS, Uwamahoro Nadine, avuga ko icyo kigo kigenda gitera imbere mu kubahiriza inshingano zacyo n’ubwo hakiri imbogamizi.

Agira ati “Tugerageza gukora neza mu gutwara abagenzi kuko hari intambwe twateye ugereranyije no mu ntangiriro. Icyakora haracyari imbogamizi ziterwa na ‘embouiteillage’ mu masaha abagenzi baba ari benshi cyangwa mu gihe hari imodoka zagize ikibazo bigatuma hagaragara imirongo”.

“Mu kubikemura turateganya kongera imodoka aho tugiye kuzana bisi 20 nshya ziyongera ku zisanzwe. Ikindi ni uko twasabye inzego zibishinzwe ngo zikore ku buryo imodoka zitwara abagenzi zahabwa imihanda yihariye bityo zikihuta, iby’imirongo y’abagenzi bigacika burundu”.

Abakozi batandukanye ba KBS
Abakozi batandukanye ba KBS

Icyo kigo ngo gifite bisi 116 zitwara abagenzi basaga ibihumbi 50 buri munsi bo ku mihanda cyahawe, hakaba hagiye kwiyongeraho izo zindi 20.

Umuyobozi wa KBS, Boniface Mutua, avuga ko bari bagize iminsi bafite ikibazo cy’imodoka zakunda kugira ibibazo ariko ngo kirimo gukemuka.

Ati “Twari tugize iminsi imodoka zigira ibibazo bigatuma zose zitajya mu kazi ariko ubu birimo gukemuka kuko twabonye abahanga bo kuzikanika. Ubu baratangiye ndetse n’ibyuma bisimbura ibishaje byarabonetse ku buryo twizeye ko bizatanga umusaruro bityo tugatanga serivisi zinoze kurushaho”.

Akomeza avuga ko kubera ubufatanye n’inzego za Leta zifite ubwikorezi mu nshingano zazo nka RURA n’izindi, bazagera ku ntego bihaye kubera imikoranire myiza.

Eng Rwunguko Jean d’Amour ushinzwe ibikorwaremezo mu Mujyi wa Kigali, yemeza ko umushinga wo gushyiraho imihanda yagenewe bisi zitwara abagenzi urimo gutekerezwaho.

Boniface Mutua, umuyobozi wa KBS
Boniface Mutua, umuyobozi wa KBS

Ati “Umujyi wa Kigali ufite gahunda ndende yo gukora imihanda iwugize, imirimo irarimbanyije ku buryo umwaka utaha imihanda mini izaba yarangiye n’amasangano yayo. Hazakurikiraho rero kureba uko hagenwa imihanda yagenewe bisi zitwara abagenzi zonyine, iyo gahunda irahari”.

Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru, ubuyobozi bwa KBS kandi bwari kumwe na bamwe mu bakozi b’icyo kigo aho bari mu busabane bwo kubifuziza umwaka mushya banishimira ibyo bagezeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka