Nyamasheke - Kubyara abo badashoboye kurera ku isonga mu bituma baheranwa n’ubukene

Abatuye akarere ka Nyamasheke basanga hari bimwe mu bibazo by’ingenzi bikwiye kubanza kuva mu nzira kugira ngo babashe guhangana n’ubukene bukabije buhora bubashyira ku mwanya wa mbere w’uturere dufite abaturage bakennye.

Habiyaremye Pierre Celestin gitifu w'intara asaba akarere kureba aho ikibazo kiri bakagikemura
Habiyaremye Pierre Celestin gitifu w’intara asaba akarere kureba aho ikibazo kiri bakagikemura

Kubyara abo badashoboye kurera, biza ku isonga mu bibahza hasi, aho abageze kuri 38,9% bfite iki kibazo, ndetse n’ibikorwaremezo bikiri mbarwa muri aka karere cyane cyane imihanda itorohereza abaturage kugeza umusaruro ku isoko.

Aka karere kamaze imyaka ibiri yikurikiranya ari ko kabanziriza utundi twose mu kugira abakene benshi mu gihugu.

Ni mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihgu cy’ibarurishamibare, Kamana Roger, umukozi wacyo ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’ubushakashatsi ku mibereho y’ingo mu Rwanda agaragaza bimwe mu bizahaza aka karere.

Ati ”mu baturage dufite ba Nyamasheke turebye urugo rumwe rufite abantu batanu, usanga bane muri bo batunzwe n’umuntu umwe abandi ntabushobozi".

Akomeza agira ati “Hari igihe tugeza ibikorwa remezo ku baturage ariko ntitumenye n’iba bikoreshwa cyangwa bidakoreshwa ... muri Nyamasheke 15% bavuga ko ivomero ry’amazi meza ribegereye ariko 38,5% bakavuga ko ayo mazi adakora.”

Abajyanama b'akarere hamwe n'abafatanyabikorwa batanga ibitekerezo
Abajyanama b’akarere hamwe n’abafatanyabikorwa batanga ibitekerezo

Uretse ibyagendeweho muri ubwo bushakashatsi, aba baturage bavuga ko aka karere gafite ibibazo byinshi ariko bihatswe cyane cyane no kutagira ibikorwa remezo ndetse na gahunda yo kuboneza urubyaro ikiri hasi aho biyemerera ko muri aka karere ari hamwe mu babyara abana benshi badashoboye kurera.

Rivuzwenayo Alphonse ati ”papa yadusize turi abana 10 najye maze kubyara abana 15 kandi nabo bari kubyara urumva kakarima yadusigiye kazadutunga?”

Nzayiramya Augustin yungamo ati ”ndi ku kubwira ko mfite abana batandatu ku myaka 36, ubwo bukungu bwaboneka gute n’abo bana ntari kubasha kubagaburira tuzahora muri bwa bukene cyakora ubu natangiye kuboneza urubyaro ariko nakangutse amazi yarenze inzira.”

Abafatanyabikorwa batandukanye muri aka karere ntibiyumvisha iby’ubu bushakashatsi bakagaragaza ko hari byinshi byakorwa bagendeye ku mahirwe ari I Nyamasheke ubukene bukaranduka.

Kayitare Yves ati ”ugereranyije hano dufite ikirere cyiza imvura tuyibura gake. Nyamasheke ikiyaga kiratuzenguruka kandi kirimo amafi, indugu n’isambaza hari inganda nyinshi za kawa… sinzi ikibura ngo abantu basezerere ubukene abayobozi n’ibadufashe.”

Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko hari ikibazo cy’abakabaye bazamura akarere bamara gutera imbere bakimukira ahandi.

Icyakora iyo mpamvu yonyine ntihagije mu gusobanura ubu bukene busa n’ubwabaye karande I Nyamasheke iyo ikaba ari yo mpamvu umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’uburengerazuba Habiyaremye Pierre Celestin yabasigiye umukoro wo gushyiraho itsinda rito rizacukumbura imizi y’iki kibazo.

Ati ”icyo nasaba ubuyobozi bw’akarere ni uko bicara bagashyiraho itsinda ririmo abakozi b’akarere na njyanama. Bavuge bati twasanze hari ibikorwa bitanu cyangwa umunani byazana impinduka mu mibereho y’ubukungu noneho inama njyanama ijye ikurikirana mu nshingano zayo ivuge iti aho turi kuganisha akarere niho twumvikanye.”

Ubushakashatsi ku mibereho rusange y’ingo bugaragaza ko intara y’uburengerazuba ari yo iza ku isonga mu kugira abakene benshi, nako akarere ka Nyamasheke muri iyi ntara kakaba akambere mu kugira benshi mu gihugu hose.

Imibare igaragaza ko mu baturage 100, 41 muri bo baba ari abakene naho 21 ku ijana bakaba babaye mu bukene bukabije.

Ni kuncuro ya 5 ubu bushakashatsi bukozwe mu Rwanda.
Ubu bushakashatsi bukozwe ku nshuro ya gatanu, bukorwa buri myaka itatu. Ubu buheruka bukaba bwaratangiye mu kwezi 10 mu mwaka wa 2017 bushyirwa ahagaragara tariki 6 ukuboza 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka