Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yussuf Murangwa, ubwo yamurikiraga Inteko Ishinga Amategeko ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025-2026, yavuze ko amafaranga azagenda ku mirimo yo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kirimo kubakwa mu Bugesera mu ngengo y’Imari ya 2025-26, angana na Miliyari 853,6Frw.
Kuri uyu wa 12 Kamena 2025 Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, irageza ku Nteko ishinga amategeko imitwe yombi, itegeko rishyiraho Ingengo y’Imari izakoreshwa umwaka wa 2025-2026.f
Abahinzi b’imboga n’imbuto biganjemo abo mu Ntara y’Amajyaruguru, bagiye kubakirwa isoko rihuriweho, bazajya bagurishirizaho umusaruro w’ibyo bihingwa, ryitezweho koroshya uruhererekane nyongeragaciro rw’imboga n’imbuto, kongera ubuziranenge no gukemura ibibazo by’igihombo baterwaga n’umusaruro wangirikaga.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, aratangaza ko umutekano w’amafaranga imbere n’inyuma y’Igihugu cy’u Rwanda uhagaze neza, kubera ubwirinzi bwa BNR, n’imikoranire y’inzego ku mutekano w’amafaranga.
Banki Nkuru y’U Rwanda (BNR), iri kwiga uko ikiguzi cy’ihererekanya ry’amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga cyagabanuka, mu buryo bwo gufasha abantu kwirinda guhanahana amafaranga mu ntoki.
Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe kwita ku mutungo kamere w’amazi (Rwanda Water Board) burasaba abakoresha umutungo kamere w’amazi y’ibiyaga kujya basaba impushya mbere yo gutangira imishinga yabo kugira ngo bahabwe imyanya hagendewe ku gishushanyo mbonera.
Ikigo kizwiho gusesengura iby’imikorere y’ibigo by’imari bikomeye ku Isi, Global Finance Magazine, cyashyize ku mwanya wa mbere Banki ya Kigali, BK, kuba ari yo ihiga izindi mu Rwanda, umwanya iyi Banki ijeho ku nshuro ya gatanu yikurikiranya inahabwa igihembo.
Komisiyo y’Imari n’Umutungo bya Leta imurika Imbanzirizamushinga y’ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2025-2026, hamwe n’ingamba z’igihe giciriritse (MTEF2025/26-2027/28), yagaragaje uburyo amafaranga azakoreshwa muri iyi ngengo y’Imari, amenshi akazava imbere mu gihugu kuko angana na 58.4%.
Mu mezi atatu ya 2025, kuva Mutarama kugera mu mpera za Werurwe, BK Group Plc nk’ikigo muri rusange yagize inyungu ya Miliyari 25.2Frw, bituma urwunguko ruzamukaho 5.4%.
Ihuriro ry’Ibigo by’Imari Iciriritse mu Rwanda, AMIR, ku bufatanye na rigenzi ryaryo ryo muri Zimbabwe, ZAMFI, rigiye kwagurira ibikorwa by’Inama z’ibigo by’Imari muri icyo gihugu, mu rwego rwo gukurura abashoramari no kwerekanira muri Zimbabwe ibyo u Rwanda rukora.
Ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga uburyo bukoreshwa mu gucunga inyandiko z’agaciro, amasezerano mu by’imari yemewe n’amasezerano y’ihuzabwishyu wemejwe n’Abadepite, uzafasha u Rwanda guhiganwa ku isoko mpuzamahanga, ndetse n’abashoramari bo hirya no hino ku Isi babashe kwitabira Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda.
Guverineri Wungirije wa Bank Nkuru y’u Rwanda (BNR) Dr. Justin Nsengiyumva avuga ko hakenewe gukorwa ubushakashatsi mu bukungu kugira ngo gahunda yo guhererekanya amafaranga no kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga ikomeze kugenda neza mu gihugu.
Inteko Rusange ya Sena isanga inkunga z’amahanga zahagaritswe ntacyo zizatwara u Rwanda, kuko imishinga minini igihugu cyimirije imbere izafasha kuziba icyuho.
Abafatanyabikorwa ba gahunda ya VUP bashimye uko inkunga yayo yahinduriye abagenerwabikorwa ubuzima mu Rwanda, ikabafasha mu bikorwa bitandukanye byatumye biteza imbere.
Abaminisitiri n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda bari mu ngendo zitezweho kuzanira u Rwanda ishoramari rishya rizarushaho kuzamura ubukungu bw’igihugu gishaka kuba cyavuye ku irisiti y’ibihugu bikennye mu 2030.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangarije Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe Ingengo y’Imari n’umutungo, kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gicurasi 2025, ko Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) n’ibigo biyishamikiyeho bizakoresha ingengo y’imari ingana na 333,558,981,729Frw mu mwaka wa 2025-2026.
Binyuze mu masezerano yo kugabanya imisoro bagiranye ku wa 12 Gicurasi 2025, ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa, byiyemeje kugabanya imisoro biheruka gutumbagiza mu rwego rwo koroshya ubuhahirane hagati y’impande zombi.
Munderere Viateur, wigeze gusarikwa n’ibiyobyabwenge kugeza ku rwego byamuviriyemo kujyanwa kugororwa mu Kigo cy’Igororamuco cya Iwawa, akigishwa amasomo harimo n’ajyanye n’umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi, ubu yabaye rwiyemezamirimo watanze akazi ku buryo abo mu gace k’aho akorera umushinga we, bamufata nk’icyitegererezo.
Abanyamigabane ba BK Group Plc bishimira inyungu ibageraho kuko igenda yiyongera, bayikesha urwunguko icyo kigo kibona buri mwaka.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko barasaba ko ingengo y’imari yateganya amafaranga yo kwishyura abaturage bimurwa ku nyungu rusange, kuko bimaze kugaragara ko kwimurwa kwabo hari aho binyuranya n’itegeko ibyabo bikangizwa batarishyurwa.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo MININFRA n’Abafatanyabikorwa bayo barimo Ikigo gutanga imodoka zikoresha amashanyarazi BasiGo, n’Ishyirahamwe ry’abatwara abantu mu modoka mu Rwanda RTA, batangije gahunda yo gutwara abagenzi mu modoka zikoresha amashanyarazi, ku muhanda Kigali-Muhanga-Nyanza-Huye, mu rwego rwo kubungabunga (…)
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko (Imitwe yombi), imbanziriza mushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025/2026 irenga miliyari 7032.5Frw, ikaba izavamo ayo kurangiza kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri mu Bugesera.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa, ageza ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa Kane imbanzirizamushinga y’ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2025/2026 (Budget Framework Paper), hamwe n’ingamba zo mu gihe giciriritse 2025/2026-2027/2028, yatangaje ko amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu (…)
Rumwe mu rubyiruko rufite ubumuga rwibumbiye mu matsinda atandukanye hirya no hino mu Rwanda, ruri guhugurirwa gukora imishinga no gucunga amatsinda mato n’amakoperative binyuze mu mushinga ‘Turengere Abafite Ubumuga’, hagamijwe gukura urwo rubyiruko mu bukene.
Abari mu ruhererekane rwo kongerera agaciro impu n’ibizikomokaho, basanga gukorera hamwe bizatuma banoza ibyo bakora, kuko kuba ba nyamwigendaho byatumaga batunguka kuko hari impu zangirikaga kubera kubura isoko.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, Marie Claire Mukasine yavuze ko insanganyamatsiko y’imurikagurisha mpuzamahanga rya ’Osaka Expo 2025’ rihuza n’icyerekezo cy’u Rwanda cya 2050 cyo kugira Abanyarwanda bafite imibereho myiza ndetse rikazaba umwanya mwiza wo kugaragariza amahanga aho Igihugu kigana.
Ku wa 17 Mata, inzego zifite aho zihuriye n’ishyirwa mu bikorwa ry’imikoreshereze y’ ubutaka mu Karere ka Burera, zahuriye mu biganiro nyunguranabitekerezo, bigamije kurebera hamwe ibizibandwaho mu kunonosora igishushanyombonera, kugira ngo bagire amakuru yimbitse ashobora gufasha abaturage n’abashoramari kuzajya bagishyira (…)
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirete, yameje kuri uyu wa 16 Mata 2025, Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo(EICV7), bwakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) ku nshuro ya karindwi muri 2023/2024, bukaba bwerekana ko abaturage barenga Miliyoni imwe n’ibihumbi 500 bavuye munsi y’umurongo w’ubukene mu myaka 7 ishize, ni (…)
Ubuyobozi bukuru bwa Koperative Muganga SACCO, buratangaza ko bugiye kubona ubushobozi bw’Amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari n’igice, azabafasha gukomeza gufasha abanyamuryango kubona inzu.
Ubuyobozi bukuru bwa BK Foundation ku bufatanye n’Ikigo cy’u Budage cy’Iterambere (GIZ) bongereye amahirwe ba rwiyemezamirimo bakiri bato bafite imishinga bifuza ko yahatana muri gahunda ya ‘Urumuri’.