Uko wabona amafaranga ari kuri telefoni y’uwawe witabye Imana

Mu cyumweru gishize, Kigali Today yanditse inkuru ivuga ukuntu bigoye gukurikirana amafaranga ari kuri konti ya mobile money y’umuntu witabye Imana cyane cyane iyo byabaye mu buryo butunguranye.

Abantu barasabwa kwitondera ubutumwa bakira batazi ababuboherereje
Abantu barasabwa kwitondera ubutumwa bakira batazi ababuboherereje

Hari Abanyarwanda benshi bapfa basize amafaranga menshi kuri konti zabo za mobile money. Urwego Ngenzuramikorere (RURA), mu Ukwakira 2018, rwatangaje ko amafaranga abitswe kuri za mobile money yageraga kuri miliyari 10.7 Frw.

Kigali Today yasanze amwe muri ayo mafaranga aguma kuri konti nyuma y’uko abari batunze izo konti bapfuye.

Dore uko umuntu yakurikirana amafaranga yasizwe n’uwo mu muryango we abitswe kuri mobile money.

Umuzungura wemewe n’amategeko, uko yaba angana kose, wavutse ari muzima, ashobora gukurikirana umutungo wasizwe na nyakwigendera.

Icyo asabwa ni ukwerekana icyemezo cy’urukiko cyerekana ko ari umuzungura wemewe, icyemezo cy’uko uzungurwa yapfuye koko, icyemezo cyo gushyingiranwa, n’icyemezo cy’amavuko gitangwa n’ibiro by’Umurenge cyangwa iby’Akarere.

Hari kandi n’ubundi buryo bwakwifashishwa, nko guteranya inama y’umuryango ikemeza niba umuntu ari umuzungura wa nyakwigendera wemewe. Niba uzungura ari umwana cyangwa se hari abazungura benshi, inama y’umuryango ishobora gushyiraho umuntu mukuru uhagararira umuryango.

Kavaruganda Juliette, umunyamategeko wa Banki nkuru y’Igihugu (BNR), yavuze ko impapuro zavuzwe haruguru ari ingenzi cyane mu kuzungura nyakwigendera yaba kuri konti ye ya mobile money cyangwa kuri konti ye yo muri banki.

Itegeko rigena ibijyanye n’izungura ryasohotse mu igazeti ya Leta n°31 ryo ku wa 01/08/2016), ryubahirizwa habanje kurebwa icyemezo cy’urukiko cyemeza ko umuntu udahari cyangwa waburiwe irengero yapfuye.

Icyakora hari n’impamvu zatuma umuntu atazungura nyakwigendera, nko kwica cyangwa kugambirira kwica nyakwigendera. Hari kandi n’igihe umutungo ushobora kubura abawuzungura, nk’iyo nta muzungura wemewe uhari cyangwa bahari ariko bakavuga ko badashaka kuwuzungura.

Iyo umuntu afunguje konti muri banki cyangwa mobile money, asabwa gutanga umwirondoro w’umuntu we wa bugufi wakohererezwa ubutumwa konti imaze igihe isinziriye cyangwa idakora.

Niragira Anastasie, uhagarariye ibijyanye no kwamamaza ibikorwa (marketing) muri Banki ya Equity, yavuze ko kuzungura amafaranga ari kuri konti y’uwapfuye atari ibintu byikora.

Yagize ati “Banki isaba uzungura icyemezo cy’urukiko cyemeza niba ari uwashakanye na nyakwigendera cyangwa niba ari umwana we. Iyo hagize impaka zishingiye ku izungura ry’amafaranga zivutse, hitabazwa polisi y’igihugu cyangwa urundi rwego rwa Leta, rugatanga icyemezo kiriho kashe, kivuga uko ikibazo kigomba gukemuka”.

Kubona izo mpapuro zitangwa n’Umurenge cyangwa n’Akarere ngo bifata igihe, ariko ngo iyo byamaze kwemezwa, mu minsi itatu banki iba yamaze gushyira amafaranga kuri konti y’umuzungura cyangwa abazungura ba nyakwigendera bemewe.

Iyo hashize imyaka 5 nta muntu ukurikiranye ayo mafaranga, banki cyangwa abagenzura serivisi z’amafaranga ahererekanywa mu buryo bw’ikoranabuhanga, (e-money), bagomba guhita bayohereza muri Banki nkuru y’Igihugu.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa Banki nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, iyo hagize umuzungura ushaka gukurikirana amafaranga yamaze kugera muri BNR, agomba kugaragaza impapuro zitangwa na polisi, urukiko cyangwa inzego z’ibanze zigaragaza ko yemerewe kuzungura hashingiwe ku itegeko ry’izungura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mwiriwe?
Mfite ikibazo none papa yarapfuye yari umukozi wa leta ese ko tutigeze tubona amafaranga bamubikiraga twayabona dute??????
Murakoze ubwo muransubiza

Hategekimana yanditse ku itariki ya: 13-12-2021  →  Musubize

murakoze cyane pe! nonese ayomafarangayumuntuwapfuye uyabona kuri telephoneyawe kd wowe urimuzima?mumbwirekoko?

kampire providence yanditse ku itariki ya: 21-05-2019  →  Musubize

mududobanurire neza iyo ayo mafr arikuri terefone yuwapfuye nabwo bimusaba kujya kuri bank kdi adakoresha mobile banking?

kayitare yanditse ku itariki ya: 15-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka