`Umufuragiro´ andi mananiza ku bagana VUP ataravuzwe mu Mushyikirano
Hari abaturage bavuga ko bacitse ku gusaba inguzanyo ya VUP bitewe n’uko kuyisaba harimo amananiza arenze inyungu yazamuwe ikava kuri 2% ikajya kuri 11% nk’uko byagaragaye ko ari ryo pfundo mu mushyikirano wasojwe kuri uyu wa gatanu.

Muri iyo nama yashojwe kuri uyu wa gatanu, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yemeranyijwe n’abagize Guverinoma ko abatishoboye bagomba guhabwa amafaranga ya VUP yabagenewe nta mananiza bashyizweho.
Kuva mu mwaka wa 2010 imirenge SACCO yahawe inshingano yo kunyuzwamo amafaranga yagenewe abatishoboye kugira ngo bibakure mu bukene, muri gahunda yiswe “Vision Umurenge Program(VUP).
Mu nama y’Umushyikirano wa 2018, inzego zitandukanye zitanye ba mwana kuri ayo mafaranga imirenge SACCO yatangaga ku baturage iyacuruje ku nyungu ingana na 2% buri kwezi.
Guverinoma yemereye Perezida wa Repubulika ko habayeho kurangarana abo baturage bagombaga kujya bishyura ayo mafaranga ariyongera ajya kuri 11% buri mwaka.
Ministiri w’Intebe, Dr Edward Ngirente yagize ati:”Byahinduye isura aho amafaranga yari agenewe gufasha abakene yagiye gucuruzwa muri banki, ni aho habereye amakosa ariko turi hafi gukosora”.
Mu ngaruka z’uku guhenda kw’inguzanyo za VUP Umushyikirano wagaragaje, harimo ko abaturage bamwe bayahawe ngo bananiwe kuyishyura, abandi bemera kubana n’ubukene kuko batinye kuyisaba.
Bamwe mu batuye umurenge wa Jabana mu karere ka Gasabo baganiriye na Kigali today bavuga ko uretse iyo nguzanyo ihenze kwishyura, hari n’andi mafaranga yitwa imifuragiro arenga ku nyungu bazishyura.

Umuhinzi w’umuceri mu gishanga cya Jabana agira ati:”Mu kwezi gushize twagiye turi itsinda gusaba inguzanyo y’amafaranga ibihumbi 510, ariko baduhaye 490, nyamara tuzishyura ayo ibihumbi 510 turengejeho inyungu ingana na 18%”.
“Impamvu bataduhaye amafaranga yuzuye ibihumbi 510, ngo bagomba kubanza gukuraho ay’agafuragiro, aya serivisi, ayo gusura ingwate ndetse no gukora umushinga”.
Umucungamutungo w’Umurenge SACCO wa Jabana, Alice Singanire yemera ko ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo bwabahaye amafaranga arenga miliyoni 45 mu mwaka ushize, ariko ko barimo kuyatanga ku nyungu ya 11% aho kuba 18%.
Avuga ko abacibwa inyungu ya 18% ari abandi banyamuryango ubusanzwe bakwa inyungu ya 24%, ariko ko bayigabanije kugira ngo bagire umwete wo kubitsa muri icyo kigo cy’imari cyigeze guhombywa n’abagikoragamo arenga miliyoni 300.
SACCO ya Jabana nayo ishimangira ko mu gutanga inguzanyo ku baje bayisaba, itavanguraga amafaranga yayo bwite n’ayagenewe abafashwa na VUP.

Mu gusoza umushyikirano wa 2018, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yatangaje ko abayobozi batumye amafaranga ya VUP acuruzwa na za SACCO bagomba kubihanirwa.
Agira ati:”Amafaranga yahindutse aya SACCO nyamara ari aya VUP, ntabwo bigera aho ngo umuntu abihindure ibye, ibi ni programu z’igihugu ntabwo ari iz’umuntu ku giti cye”.
“Iyo ubihinduye ibyawe utavuganye n’abandi wirengera ingaruka, umuntu aba akwiye kubibazwa, abo bayobozi baba aba mbere mu kwangiza gahunda ziriho za Leta, ni bo dukwiye guheraho, tubikore vuba na bwangu!”
Perezida Kagame asaba ko mu bagomba gukurikiranwa byihuse harimo abayobozi basabye inguzanyo ya VUP mu mirenge SACCO bakaba batarayishyuye.
Inkuru zijyanye na: umushyikirano2018
- Tujya muri EAC ntitwigeze dupfukama ngo twinginge – Perezida Kagame
- ’U Rwanda ntirujenjeka ku mutekano warwo’, gasopo ya Perezida Kagame ku bashotoranyi
- Abayobozi bangiza gahunda ziriho bagomba gukurikiranwa, mubikore vuba – Perezida Kagame
- Ikibazo cy’imirire mibi mu bana gikemurwe mu gihe gito – Perezida Kagame
- Dr Sezibera yanyuzwe cyane n’umuziki w’abiga ku Nyundo
- Impamvu Bamporiki asanga abakirwana muri FDLR ari ‘abarwayi’
- Mu myaka itarenga itatu abana barokotse Jenoside bazaba bamaze kwiga
- Inyungu iri hejuru yagabanyije umubare w’abaka inguzanyo muri VUP
- Umushyikirano uheruka watumye abana 55,533 bari barataye ishuri barisubiramo
- Perezida Kagame ntanyuzwe n’uko bimwe mu bihugu bibaniye u Rwanda
- Umushyikirano uribanda ku ngamba zigamije guhindura imibereho y’abaturage
Ohereza igitekerezo
|