RDB na Alibaba barenda kuzanira akanyamuneza abacuruzi

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) n’itsinda ry’abantu 16 baturutse mu kigo cya “Alibaba Group” bagiranye ibiganiro bishobora kuzanira akanyamuneza abahinzi n’aboherereza ibikomoka ku buhinzi mu mahanga.

Abakozi ba RDB hamwe n'aba Alibaba mu biganiro bizarangira abacuruzi babonye uburyo bazamura ingano y'ibyoherezwa mu Bushinwa
Abakozi ba RDB hamwe n’aba Alibaba mu biganiro bizarangira abacuruzi babonye uburyo bazamura ingano y’ibyoherezwa mu Bushinwa

Kuri iki cyumweru tariki 6 Mutarama 2019, RDB n’itsinda rihagarariye “Alibaba Group” barebeye hamwe uko Alibaba yatera inkunga abashoramari b’Abanyarwanda, bagashobora kongera ibikomoka ku buhinzi bohereza mu Bushinwa.

Ibicuruzwa byoherezwa mu Bushinwa birimo, inyama z’inka, amafi yo mu bwoko bwa “crayfish”, avoka, urusenda, imiteja, ibinyomoro, n’izindi mboga n’imbuto bitandukanye.

Ibyo biganiro bije byiyongera ku masezerano yasinywe ku itariki 30 Ukwakira 2018, hagati y’Umuyobozi mukuru wa Alibaba Group Jack Ma na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, agamije guteza imbere ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga (electronic World Trade Platform).

Nk’uko babitangaje, ibyo bizakorwa hakurikijwe gahunda n’amabwiriza ibihugu byombi byemeranijweho, nko gushyiraho ibikorwa remezo bifasha mu gutunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, kugabanya ibiciro by’ubwikorezi bwo mu kirere no gutanga amahugurwa ku bashoramari b’Abanyarwanda kugira ngo,barusheho kohereza ibicuruzwa byinshi mu mahanga bifashishije urwo rubuga.

Umuyobozi mukuru wa RDB , Akamanzi Clare yagize ati, “Ubushinwa ni isoko rinini kuri twe, kuko bufite abaturage benshi kandi bahaha cyane .Hari amahirwe akomeye kandi yihariye tubona mu Bushinwa.

Turasaba ibigo by’Abanyarwanda bito n’ibiciriritse, gutunganya umusaruro mu buryo bunogeye Abashinwa bityo bakagurisha ibintu byinshi bishoboka bifashishije urubuga rwa Alibaba”.

Itsinda ryaturutse mu Bushinwa ryari riyobowe n’umuyobozi wungirije wa “Alibaba Group” witwa Hou Yi.

Hou Yi yagize ati , “Twabonye ibikomoka ku buhinzi mu Rwanda bifite ubwiza buhebuje, ni yo mpamvu dushaka kubyongera, dushora imari mu nganda zitunganya umusaruro no gufasha mu kubigeza ku isoko ”.

Yongeyeho ati, “Turashaka no kongera umusaruro w’ubworozi bw’amafi yo mu bwoko bwa “crayfish” kuko u Rwanda rufite ibiyaga byinshi bifite amazi meza ndetse n’ikirere cyarwo kikaba kibereye ayo mafi ”.

Yi avuga ko bazahita batangira umushinga wabo wo gutwara ibicuruzwa mu Bushinwa igihe bazaba bamaze kumvikana neza n’u Rwanda ku bijyanye n’amabwiriza azagenga iryo soko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka