Bwa mbere hoteli yo mu cyaro yabonye inyenyeri eshanu

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 19 Ukuboza 2018, ikigo gishinzwe Iterambere (RDB) hamwe n’Urugaga rw’abikorera (PSF), bashyize amahoteli n’amarestora manini mu byiciro, hakurikijwe ireme rya serivisi batanga. Hotel One&Only Nyungwe House Lodge iba iyambere ibonye inyenyeri eshanu hanze y’umujyi wa Kigali.

Andi mahoteli mu Rwanda yahawe inyenyeri
Andi mahoteli mu Rwanda yahawe inyenyeri

Aya mahoteli n’amaresitora ari hirya no hino mu gihugu, harimo menshi akorera mu mujyi wa Kigali. Amahoteli atagaragaye mu yahawe inyenyeri (ari ko gushyirwa mu byiciro), ni asanzwe yarabikorewe cyangwa akirimo kwigwaho.

Hotel yahawe inyenyeri eshanu, ni imwe gusa iri muri Nyungwe, ikaba yitwa One&Only Nyungwe House Lodge. Iyi Hotel ivugwaho kuba ihenze cyane mu Rwanda ariko Umuyobozi wayo, Jacques Le Roux yirinze kuvuga ibiciro byaho.

Amahoteli n’amacumbi byahawe inyenyeri enye ni High Ground Villa &Apartment, Classic Lodge yo Ku Kicukiro, Fatima Hotel y’I Musanze, Moriah Hotel Ressort y’I Karongi, hamwe na Epic Hotel&Suites.

Amahoteli, amacumbi na za Restora byahawe inyenyeri eshatu ni Garr Apartment, Rohi Apartment, Kami Executive Apartment, Hotel Villa Portofino y’I Nyarutarama, Dove Hotel hotel ya ADEPR, Hill View Lake Kivu, D-Mall Hotel, Delta Ressort Hotel, Centre Diocesain Pastoral Nshuti.

Amahoteli yo mu Rwanda yagiriwe inama yo kugabanya ibiciro ariko akanoza serivisi
Amahoteli yo mu Rwanda yagiriwe inama yo kugabanya ibiciro ariko akanoza serivisi

Hari na Olympic Hotel, Kivu Paradise Hotel, Bamboo Restaurant&Hotel, Nyagatare Diplomat Hotel, Best View Hotel, Centre D’Acceuil Mater Boni Concili y’I Huye, Kivu Peace View Hotel, Sheba Hotel, Onomo Hotel na Elavate Suites Hotel.

Hoteli, Icumbi, Moteli, Restora na Bar by’inyenyeri ebyiri ni Mid Land Motel, Town Hotel, Faraja Hotel, Saint Anne Hotel y’I Musanze, Golden Monkey Hotel y’I Nyamagabe, Saint Augustin Apartment and Hotel, Champion Hotel.

Hari kandi Ntende Hotel y’I Nyagatare, Rusizi Progress Hotel na Dian Fossey Hotel, Oriental Park Hotel, Iris Guest House, Elegancian Hotel, The Palm Beach Hotel, Hotel Greenwich, La Posh Hotel, Galileo Stadium Hotel na Le Printemps Hotels.

Muri ayo mahoteli y’inyenyeri ebyiri harimo na Kigali View Hotels&Apartment, Kayonza Silent Hill Hotel, Centre Saint Joseph, State Town Hotel, Credo Hotel y’I Huye, Civitas Hotel y’I Remera mu mujyi wa Kigali, Fanad Guest House, Karongi Golf Eden na Ubumwe Hotel.

Amahoteli, Amacumbi, Moteli, Restora na Bar byahawe inyenyeri imwe, ni Rusizi Motel, East Land Motel, Centre d’Accueil Saint Francois d’Assise, Heart Land Hotel, Crown Resort Hotel na Reward Guest Rooms.

Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase wari muri ibyo birori yagiriye inama amahoteli kugabanya ibiciro kuko ngo asanga ahenze kurusha andi mahotel yo mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Agira ati:"Niba hari hoteli uraramo rimwe hano mu Rwanda ukishyura amadolari 100 kandi itanga serivisi zimeze kimwe n’indi iri mu bihugu duturanye ifite igiciro cy’amadolari 50, abantu bazajya kuruhukira hahandi hahendutse".

Hoteli yahawe inyenyeri eshanu ari nacyo cyiciro cya nyuma, ni One&Only Nyungwe House Lodge gusa
Hoteli yahawe inyenyeri eshanu ari nacyo cyiciro cya nyuma, ni One&Only Nyungwe House Lodge gusa

Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Amahoteli n’Amarestora, Rugera Jeannette asobanura ko ibi biterwa n’uko bishyura umusoro uhanitse ku bikoresho bitandukanye bikenerwa n’amahoteli ndetse no kuba bayubaka ku nguzanyo ihenze cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngo kuri uyu wa gatatu tariki 19 Ugushyingo?!?! Cyangwa ni 19 UKUBOZA!

Joseph yanditse ku itariki ya: 20-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka