Rwandair iratangira ingendo zerekeza Addis Ababa

Sosiete y’ubwikorezi bwo mu kirere Rwandair yatangaje ko muri Mata 2019, izatangira ingendo zari zitegerejwe na benshi zerekeza i Addis Ababa muri Ethiopia.

Rwandair yinjiye ku isoko rya Ethiopia
Rwandair yinjiye ku isoko rya Ethiopia

Uyu murwa mukuru wa Ethiopia ni umujyi ukomeye kuko ari wo ubarizwamo ikicaro cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) ukanaba icyumbi ry’ibyicaro bitandukanye by’imiryango yindi ikomeye muri Afurika.

Yvonne Manzi Makolo, umuyobozi wa Rwandair yavuze ko iyi sosiyete igiye no mu rwego rwo kurushaho gukomeza imikoranire y’ibihugu byombi ndtse n’ubutwererane.

Yagize ati “Nka sosiyete y’ubwikorezi ikizamuka twumvaga dukwiye kutabura gukorera ingendo ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Addis Ababa Bole. Gutangiza ingendo i Addis Abeba kandi ni no mu rwego rwo guhuza impande eshatu za Afurika ari zo Uburasirazuba, Uburengerazuba n’Amajyepfo ya Afurika.”

Gutangirira ingendo muri Ethiopia bizaha ubushobozi Rwandair bwo gutangiza ingendo mu bibuga by’indege 27, byo ku migabane nka Afurika, u Burayi, Aziya n’Uburasirazuba bwo Hagati.

Rwandair yaherukaga gufungura ingendo mu mijyi nka Mumbai mu Buhinde, Harare muri Zimbabwe, Gatwik mu Bwongereza, i Buruseli mu Bubiligi na Dakar muri Senegal.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka