Muhanga: Kwimenya bigiye kuborohereza ibikomere baterwaga n’ubukene bukabije

Urubyiruko rukomoka mu miryango ikennye cyane yo mu Karere ka Muhanga, ruravuga ko ibiganiro bigamije kurufasha kwimenya bigiye kurworohereza ibikomere rwaterwaga n’ubwo bukene.

Uwamaliya asaba urubyiruko guhangara ibikomeye
Uwamaliya asaba urubyiruko guhangara ibikomeye

Abo bana bavuga ko kuba bakomoka mu miryango ikennye cyane byabategara isoni mu bandi, no kwitwara nabi bashaka uko bahindura ubuzima rimwe na rimwe mu buryo bushobora no kubashyira mu kaga.

Aho bari mu Ngando mu Karere ka Muganga, ni urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa 90 bakomoka mu miryango ikennye cyane, isanzwe ifashwa n’umuryango wita ku iterambere (Bureau Social de development).

Bimwe mu biganiro bahabwa harimo icyiswe “kwimenya” mu bukene bwabo n’uko bakwitwara ngo babashe guhindura imitekerereze bityo babashe gutekereza inzira yo kwiteza imbere.

Imanishimwe Aimee urangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye,avuga ko bimwe mu bikomere bahura na byo ari ugushyirwamu kato mu bandi.

Agira ati “Umwana uvuka mumuryango ukennye arangwa n’ipfunwe ry’ukuntu aba asa nabi, ni umwana uhabwa akato na bagenzi be kuko baba baona adasa na bo.

“Usanga umwana uvukamuuryango ukennye aba adafite uburenganzira bwo kubona icyo ashaka nk’amafunguro ahagije, kuko arabwirirwa, ntiyambara neza mbese ahora ahangayitse kubera ko ababyeyi be badashobora kumukemurira ibibazo”.

Urubyiruko ruvuka mumiryango ikennye cyane ruhabwa ikiganiro cyo kwimenya
Urubyiruko ruvuka mumiryango ikennye cyane ruhabwa ikiganiro cyo kwimenya

Imanishimwe kandi ko bene ibyo bikomere bahura na byo birimo no kutabona amafunguro ahagije cyangwa kudahabwa ibyo bemererwa mu burenganzira bwabo bishobora no gutera imyitwarire itari myiza mu bana.

Nishime Joyeuse urangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, avuga ko nyuma yo kuganirizwa ku buryo abana bakwimenya mu bukene bw’imiryango bavuga ko hari ibyo bagiye guhindura bagamije kwiteza imbere, ku isonga kwemera ko atari bo bonyine bafite ibibazo bikabije.

Ati “Nari nzi ko ari njyewe muntu ubana n’ibibazo bikomeye kandi bidashobora kubonerwa ibisubizo, ariko naganiriye na bagenzi banjye nsanga hari ababindusha niyo mpamvu nahakuye umutima ukomeye.

“Ngiye kurushaho gukora cyane kugira ngo mbashe kuziteza imbere kuko burya n’abandi bagira ibibabzo kandi nta cyo byabatwaye”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Bureau Social de development Yvonne Mutakwasuku avuga ko mu rwego rwo kwita kuri aba bana igihe baba bari ku mashuri cyangwa bayarangie hari n’uburyo bashyizeho bwo guha ubushbozi imiryango yabo kugira ngo abana bahawe ubufasha badasubira mu bibazo bugapfa ubusa

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamaliya Beatrice asaba kandi uru rubyiruko gutinyuka guhangara ibikomeye kugira ngo bikurireho imbogamizi, kuko bahawe ubushobozi bw’ibanze mu mashuri, atanga urugero ku bo usanga batinya kwegera inzego z’ubuyobozi kandi bafite imishinga bashobora kuganiraho bagafashwa kuyishyira mu bikorwa.

Muri iyi ngando y’iminsi itatu uru rubyiruko ruranaganirizwa ku buzima bw’imyororokere, kurwanya ibiyobyabwenge, no kwihangira imirimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka