Uruganda rwitwa GABI rwenga urwagwa rwo mu Karere ka Gisagara rwatanze umuti udasanzwe ku kibazo cy’abahinzi b’urutoki batabonera isoko umusaruro beza.
Urubyiruko rwirirwa mu mikino y’amahirwe no mu biyobyabwenge ruteye impungenge bamwe mu baturage, kuko ngo rutagira umurimo rukora iwabo.
Ikigo gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga "Exuus" cyatangije uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha abaturage bizigamira binyuze mu matsinda, gukurikirana uko imisanzu yabo icungwa bifashishije telefone.
Abatuye ku kirwa cya Nkombo baravuga ko ikiguzi cy’urugendo cya Rusizi-Rubavu kikubye inshuro zirenga ebyiri, nyuma y’aho ubwato bari bahawe n’umukuru w’igihugu butagikora.
Munyakaragwe Félicien, wo mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, arashimira FPR-Inkotanyi yamugaruriye icyizere cy’ubuzima, nyuma yo kwamburwa agaciro yirukanwa no mu ishuri azira ubumuga afite.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye Abahuzabikorwa b’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (NYC) mu turere na ba Visi Meya bashinzwe imibereho myiza y’Abaturage ubufatanye no guhiga imihigo itanga ibisubizo ku imibereho mibi y’abaturage n’urubyiruko by’umwihariko.
Banki y’u Rwanda y’Iterambere, BRD, yahawe inguzanyo ya miliyoni 5 y’Amadolari ya Amerika na Banki y’Amajyambere y’ibihugu by’ibiyaga bigari (BDEGL) izishyurwa mu gihe cy’imyaka itanu.
U Rwanda rugeze kure imyiteguro yo kwinjira mu muryango w’ibihugu byateye imbere ku isi (OECD), kuko rwatangiye kwegeranya ibyangombwa byo gusaba kuba umunyamuryango.
Banki ya Kigali (BK) itangaza ko yungutse Miliyari 13.4Frw mu mezi atandatu ashize y’umwaka wa 2018 ngo ikabikesha ingufu abakozi bayo bashyizemo.
Minisiteri y’Imari n’igenamigambi (MINECOFIN) iravuga ko Abanyarwanda bakomeje guteza imbere urwego rw’abikorera, mu gihe kitari kire kire igihugu cyakwihaza 100% by’ingengo y’imari gikoresha.
Mu gice cyahariwe inganda giherereye mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, hatangiye kubakwa uruganda ruzatunganya sima, kurwubaka bikazaha akazi abaturage bagera muri 2000.
Abikorera b’i Huye bifuza kwemererwa kuba bavuguruye amazu y’ubucuruzi yafunzwe, kugira ngo babashe kwegeranya ubushobozi bwazabafasha kubaka ay’amagorofa basabwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, arasaba abo ayobora gufatira urugero ku kudatsimburwa kw’Inkotanyi, kuko bizabafasha kwesa imihigo neza.
Abatuye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye bishimiye imihanda ya kaburimbo yatunganijwe, aho batuye kuko yabakuriyeho icyondo cyababangamiraga mu gihe cy’imvura.
Bakunzibake Jean de Dieu utuye mu Karere ka Huye yarangije mu ishami ryo gukurikirana imyaka yabaturage (Agronomie), ariko ubu ni umunyonzi kuko ari byo byamukuye mu bushomeri.
Mu gihe Abanyarwanda bishimira ko Tour du Rwanda irangiye Maillot jaune igumye mu rwa Gasabo, COGEBANQUE, umuterankunga wa Tour du Rwanda yishimira ko Abanyarwanda barushijeho gusobanukirwa ibikorwa byayo.
Abagore bo mu murenge wa Muko mu Karere ka Musanze bahangayikishijwe n’abagabo babaturaho abana babyaye ku nshoreke, bikavamo gusenya ingo zabo.
Ishimwe Yvette ukora ibikoresho byo mu nzu bitandukanye n’imitako yifashishije umugano ahamya ko byamurinze ubushomeri, akaba yibonera icyo akeneye ntawe asabye.
Perezida Paul Kagame ntiyemeranya n’abavuga ko Afurika itakwiteza imbere nta nkunga ihawe, akemeza ko umutungo utikirira mu nzira zitemewe ari wo mwinshi kandi ukwiye kugaruzwa.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, atangaza ko icyerekezo cy’u Rwanda ari uko ibyoherezwa mu mahanga biziyongeraho 17% buri mwaka kugeza muri 2024.
Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) rutangaza ko gukoresha amakarita ya Tap&Go mu kwinjira muri Expo, bizakumira abanyerezaga amafaranga, bitume yose yinjira muri PSF.
Abanyemari b’Abayapani bari mu ruzinduko mu Rwanda biyemeje gushora imari mu mishinga itandukanye kuko ngo babonye ari igihugu kibereye ishoramari.
Kuva leta yatangiza gahunda yo gukwirakwiza ibikorwaremezo mu mijyi y’uturere dutandatu tuzajya twunganira Umujyi wa Kigali, ibikorwaremezo byamaze kugezwamo byatangiye guhindura isura yaho.
Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi, uri mu ruzinduko mu Rwanda, yasuye imipaka ihuza u Rwanda Na Congo mu Karere ka Rubavu, avuga ko Abanyafurika bagomba gufungurirwa imipaka bagakoresha amahurwe bafite.
U Rwanda rwamaze gutera imbibe z’umuhanda wa kilometero 14 uzaturuka muri Kigali werekeza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga gishya cya Bugesera.
Banki y’u Rwanda y’iterambere (BRD) n’abafatanyabikorwa bayo bafite umushinga wo gutangiza umudugudu i Ndera muri Gasabo,uzatuzwamo abantu bafite ubushobozi buciriritse.
Akarere ka Nyarugenge karavuga ko nyuma y’ikorwa ry’umuhanda uhuza Nyamirambo n’ikiraro cya Nyabarongo mu murenge wa Kigali, imiturire y’akajagari izakurwaho.
Umubano w’u Bushinwa na Afurika wavuye kure ariko muri iki gihe icyo gihugu cyashyize imbaraga mu gukora imishinga muri Afurika itarigeze ikorwa n’undi wese mu biyitaga abacunguzi ba Afurika.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buravuga ko bugiye guhagurukira ikibazo cy’amasoko atangwa mu Karere bivugwa ko yiharirwa n’abakozi bako mu buryo bw’ibanga.
Abayobozi mu Ntara ya Rhenanie-Palatinat yo mu Budage biyemeje gufasha ab’uturere tw’u Rwanda kunoza imikorere no gusangira ubunararibonye n’abaturage.