Asaga miliyoni 360Frw yashowe mu gushyira amazi meza ku nsengero

Umushinga Peace Plan wateye inkunga insengero uzishyiraho ibigega binini bifata amazi akanayungururwa hagamijwe gufasha abahagenda n’abahaturiye kubona ayo kunywa no kugira isuku.

Umushinga watashywe ku mugaragaro
Umushinga watashywe ku mugaragaro

Uwo mushinga watwaye asaga miliyoni 360Frw, ukaba waragejejwe ku nsengero 360 zo hirya no hino mu gihugu, aho buri rusengero rwashyizweho ikigega cya litiro 5000, bizafasha n’abazituriye kuvoma hafi kandi amazi meza kuko ayunguruye bya gihanga.

Pasiteri Naomi Mukambabazi uyobora EPR Ruhango avuga ko agace baherereyemo gakunze kugira ikibazo cy’amazi bityo ko icyo kigega cyaje ari igisubizo.

Ati “Iwacu haba ikibazo cy’amazi ku buryo gukora isuku byatugoraga kuko byasabaga kuvoma mu kabande, ugahurirayo n’abantu benshi hakaba n’ubwo bamwe bazamukaga batavomye. Ubu ikigega twahawe cyarabikemuye, ushatse amazi arayabona ndetse n’abaturage baraza bakavoma”.

“Ubu abantu banywa amazi meza, bikazagabanya indwara zituruka ku mwanda no kunywa amazi adasukuye. Turashima cyane abatugejejeho uyu mushinga kuko wari ukenewe”.

Begerejwe amazi meza azabarinda kongera kuvoma ibishanga
Begerejwe amazi meza azabarinda kongera kuvoma ibishanga

Sebutimbiri Théogène, umuturage wo mu Karere ka Nyaruguru na we avuga ko kubona ayo mazi ari umugisha bagize cyane ko ntayo bagiraga atunganye.

Ati “Ni umugisha twagize nk’abantu begereye urusengero, ubu ntabwo tukijya kuvoma mu bishanga kure bigatuma umuntu adatakaza mwanya wo gukora indi mirimo. Ni igikorwa cyiza badukoreye, ubu no guteka amazi ntitukibikora kuko ayo baduhaye aba asukuye bityo ntidutakaze inkwi”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Peace Plan, Mary Kamanzi, avuga ko icyifuzo ari uko buri Munyarwanda yagerwaho n’amazi meza.

Ati “Aya mazi ni ay’abaturage bose babashije kuyageraho, ntabwo ari ay’abakristu gusa afasha bose. Turakangurira n’abandi Banyarwanda gufatanya tugamije kugeza amazi meza ku baturage tudategereje abaterankunga kuko natwe dushoboye”.

Avuga kandi ko bafite gahunda yo gukomeza kwagura icyo gikorwa ku buryo bazageza amazi meza ku baturage benshi hagamijwe ko bagira ubuzima bwiza.

Uhagarariye umuryango wateye inkunga icyo gikorwa, Lorry McBride ukomoka muri Amerika, avuga ko yageze mu Rwanda muri 2007 akabona ikibazo cy’amazi gihangayikishije ahitamo kugira icyo agikoraho.

Ati “Icyo gihe wabonaga abana benshi n’abagore bajya kuvoma kure bikabavuna bigatuma batabasha kugira ibindi bakora ndetse no kwiga bikagorana. Ni yo mpamvu twahisemo gushaka uburyo twafatanya n’Abanyarwanda mu kongera amazi meza”.

Imibare iheruka gutangazwa na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yerekanye ko Abanyarwanda 84.8% ari bo bagerwaho n’amazi meza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka