Rubavu: Ubukode bw’inzu bwazamutse kubera abanyekongo

Abakodesha inzu mu karere ka Rubavu baravuga ko inzu zazamuye ibiciro kubera abanyecongo bari kuzikodesha abandi bakazigura, cyane cyane muri ibi bihe bavuga ko batizeye uko bizagenda ubwo hazaba hatangazwa ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu n’abagize inteko ishinga amategeko.

Umujyi wa Rubavu wegeranye n'umujyi wa Goma muri RDC
Umujyi wa Rubavu wegeranye n’umujyi wa Goma muri RDC

Inzu isanzwe ikodeshwa ibihumbi 30 ubu irakodeshwa ibihumbi 50, naho ikodeshwa ibihumbi 100 yageze ku bihumbi 120, mu gihe inzu zihenze zari zarabuze abazijyamo ubu zamaze kubona abazijyamo izindi ziragurwa.

Ni ingaruka n’ubwoba biterwa no gutegereza ibizava mu matora y’umukuru w’igihugu n’abadepite yabaye mu gihugu cya Congo kuwa 30 Ukuboza 2018, amatora na n’ubu hataratangazwa uwatsinze.

Mu mu murenge wa Gisenyi mu tugari twa Kivumu na Bugoyi mu gace kazwi nka RCD kubona inzu yo gukodesha ni ikidashoboka kubera ubwinshi bw’abanyekongo bamaze kuhagera.

Uretse gukodesha, bamwe bamaze kubaka no kugura kubera kwizera umutekano wo mu Rwanda, bakaba bakorera muri Congo bagataha mu Rwanda aho bizeye umutekano.

Cyakora ibintu byarushijeho kuba bibi mu bihe by’amatora aho benshi bavuga ko batizeye ikizakurikiraho nyuma yo gutangaza uwatsinze, bahitamo kwiyizira mu Rwanda.

Hamza umukongomani utuye mu kagari ka Kivumu avuga n’umuryango we yamaze kubageza mu Rwanda.

“Umuryango wanjye nawuzanye mu Rwanda hashize ibyumweru bibiri, natinyaga ibizaba mu gihe cy’amatora, n’ubu rero turategereje uko bizagenda nyuma yo gutangaza uwatsinze. Hari benshi bigaragambya, bigatuma dutinya ko ibintu byaba bibi".

Hamza avuga ko abakongomani baza mu Rwanda babikora nkabimuka atari uguhunga.

"Sí uguhunga nk’uko bizwi umuntu azinga ibye akajya muri HCR, twe ni ukureba uko ibintu bizagenda. Bigenze neza tuzasubira mu gihugu cyacu k’uko mpora yo ku manywa mu kazi ariko nkaza kurara mu Rwanda."

Kuza mu Rwanda kw’abakongomani, byemezwa n’abayobozi b’inzego zibanze bavuga ko imwe mu midugudu igize akagari ka Kivumu, bugoyi na Mbugangari abakongomani bahatuye bari ku kigero cya 60%, biboneka ko baruta ubwinshi abanyarwanda.

Mu mudugudu w’Urumuri mu Kagari ka Kivumu, bavuga ko ubwinshi bw’abanyekongo bwiyongereye kubera ko biborohera gutaha batinze no kuzinduka bajya gukorera Goma.

"Nibyo abanyekongo aho dutuye bariyongereye kubera ko biborohera kujya gukorera Goma bagataha batinze ntacyo bibatwaye, nakubwira ko mu batarage dufite mu mudugudu , 60% ni abanyekongo"

Alphonsine kanshayija umuyobozi w’umudugudu w’Urumuri avuga ko ibiciro by’amazu byazamutse kubera amafaranga atangwa n’abakongomani, akavuga ko ubu kubona inzu yo gukodesha bitashoboka.

“Ntibyashoboka ko ubona inzu yo gukodesha aho dutuye kubera abakongomani barangije kuzifata, niyaboneka irongezwa ibiciro.”

Rwagasore Faustin umuyobozi w’umudugudu wa Gasutamo mu kagari ka Mbugangari avuga ko abakongomani uretse gukodesha bamwe baguze.

“Mu mudugudu nyobora harimo abo nzi baguze, baratura, biterwa n’uko biborohera kujya muri Congo ariko urebye ibibazo by’amatora byatumye biyongera.”

Si ibanga n’igisebo kuba umuntu aba mu nzu nini ayivamo akajya kuba mu nzu nto agakodesha inini itanga agatubutse, cyane cyane mu gace kwitwa RCD.

Ni agace kitiriwe RCD kubera gukundwa n’abacongomani baza kuhatura bakoroherwa no kubyuka bajya gukorera muri Congo.

Benshi iyo babajijwe impamvu, bavuga ko bizera umutekano wo mu Rwanda; “Muri Congo dutinya umutekano kuko isaha n’isaha abantu bashobora kugutera bakakwambura ubuzima.”

Kwiyongera kw’abakongomani mu mujyi wa Gisenyi birajyana no kuzamuka kw’ibiciro by’amazu ku buryo hari abadatinya kuvuga ko bihenze kurusha mu mujyi wa Kigali.

Samuel ushinzwe kuranga amazu akodeshwa cyangwa agurishwa, avuga ko amazu yo gukodesha yabuze.

“kuva mu minsi itanu ishize, inzu zo gukodesha zarabuze, nibonetse iraba ihenze, inzu y’icyumba kimwe na salon byari ku bihumbi 30 ubu ni ibihumbi 50, kandi nabwo kuyibona ni amahirwe, hari n’amazu yagurishwaga ubu abakongomani bamaze kuyagura nabo bagakodesha bene wabo.”

Kigali Today ivugana n’ubuyobozi bw’urwego rushinzwe abinjira n abasohoka mu Rwanda "Immigration" rwatangaje ko rushingiye ku mibare y’abakongomani binjira n abasohoka ntakigaragaza ko abantu barimo guhunga.

"Duhereye ku mibare dusanzwe dufite turabona ntakidasanzwe, ku buryo twavuga ko hari uguhunga. Cyakora mu minsi mikuru abakongomani bakunda kwambuka mu Rwanda bakamara iminsi ibiri cyangwa itatu, nibwo twabonye imibare myinshi irashira bagasubirayo."

Mu mujyi wa Gisenyi henshi mu tubari ku mugoroba haracurangwa injyana zikunzwe n’abakongomani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka