Impamvu eshatu zatumye igishushanyo mbonera cy’ikibuga cy’indege cya Bugesera kivugururwa

Igishushanyo mbonera cy’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera, cyavuguruwe hagamijwe kucyagura, kongera ubwiza bwa cyo ndetse no kuvugurura imyubakire, hagendewe ku biranga ibibuga mpuzamahanga bigezweho.

Igishushanyo mbonera cy'ikibuga cy'indege cya Bugesera kivuguruye
Igishushanyo mbonera cy’ikibuga cy’indege cya Bugesera kivuguruye

Icyemezo cyo kwagura icyo kibuga cyatangajwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Ukuboza 2018.

Muri Nzeri 2016, U Rwanda rwasinyanye amasezerano na sosiyete y’ubwubatsi y’Abanyaporutigali yitwa “Mota Engil Engenharia e Construcao Africa”, kugira ngo izubake icyo kibuga.

Ubwubatsi bw’icyo kibuga bwashyizwe mu byiciro. Icyiciro cya mbere kizatwara agera kuri miliyoni 418 z’Amadorari y’Amerika,bikaba byari biteganijwe ko kizaba cyuzuye mu kwezi k’Ukuboza 2019.

Nyuma y’icyo cyiciro hazakurikiraho ibikorwa byo kwagura ahamaze gukorwa, bikazatwara agera miliyoni 400 z’Amadorari byose bikazatwara agera kuri miliyoni 818 z’Amadorari kugira ngo icyo kibuga kijye gishobora kwakira abagenzi miriyoni 4.5 ku mwaka.

Perezida Kagame yagize ati “Igishushanyo mbonera cyakozwe hakurikijwe ibyo twashakaga, nyuma tuza kubona impamvu ituma dushaka guhindura, haba mu myubakire yacyo, mu bwiza ndetse no kucyagura ” .

yakomeje agira ati “Gusa ibikorwa byo byaratangaye. Ivugurura ry’igishushanyo mbonera rirakorwa, ariko n’imirimo irakomeje. Uwapatanye kubaka icyo kibuga arahari ari ku murimo kandi afite ibikoresho uretse ibintu bike bibura”.

Abajijwe niba ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera kizuzura ku gihe cyumvikanyweho, Perezida Kagame, atiriwe agaruka ku matariki, yavuze ko yizeye rwose ko bizarangira vuba.

Yagize ati “Vuba aha turatangira gukoresha icyo kibuga. Sinshaka kuvuga itariki ntakuka, ariko si kera. Sinshaka ko abapatanye kubaka ikibuga, bagendera ku byo navuga, bakavuga bati twari kubikora mu gihe gito, ariko ubwo Perezida atekereza ko bizamara igihe kinini, mureke tubitinze. Ni iyo mpamvu ituma ntavuga itariki nyayo. Ariko biri mu nzira nziza. Biragenda neza. Ni umushinga wizewe ”.

Muri Kanama 2017, Perezida Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ahubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera. Muri Kamena uyu mwaka, Kigali Today yasuye ahubakwa icyo kibuga, abashinzwe kucyubaka badutangariza ko imirimo igeze kuri 14%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza kugira intego nyakubahwa umusaza biri munshingano turabizi imvugo niyogiro uko abivuga Niko biza korwa.tuzahora twumwumva kuko araahoboye

kwaya yanditse ku itariki ya: 17-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka