Musanze: Ubwoya bw’intama ni imari ikomeye ivamo ubudodo
Abagize Koperative Umuzabibu mwiza ihuriyemo abagore bari bafite ibibazo by’imibereho itari myiza, bakora imyambaro n’indi mitako baboha mu budodo batunganya mu bwoya bw’intama.
Aba batangiye mu 2007 igizwe n’abagore 10 ariko ubu bamaze kuba 120. Bakorera mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze.
Ubu bamaze kugera ku bworozi bw’intama zo mu bwoko bwitwa “Melino”, zigera kuri 500 biyororeye. Ni na zo zibaha bumwe mu bwoya bifashisha mu kazi kabo ka buri munsi.
Umurerwa Marie Claire umwe mu bagize iyi koperative, avuga ko ubu budozi bubafitiye akamaro, kuko mbere yo kubutangira imibereho yabo yari mibi.
Avuga ko bihuje bamwe ari abakecuru badafite amikoro, abandi ari abapfakazi bari baratakaje icyizere, abandi batagira kirwaza muri rusange bafite intege nke n’imibereho mibi.
Ngo ariko kwihuriza hamwe bagakora ubudozi bushingiye ku bwoya bw’intama ubuzima bwabo ngo bwabaye nk’ubwongeye kuzanzamuka.
Yagize ati: “Ubu tubayeho kubera ubwoya bw’intama, bwaduhaye akazi kandi kaduhemba kuko buri muntu muri twe uhembwa macye ahabwa umushahara w’amafaranga ibihumbi 41 ku kwezi, bikadufasha gutunga ingo no kwibeshaho mu buzima bwacu bwa buri munsi tudasabirije.”
Ubwoya bw’intama bakoresha babukura ku zo biyororeye cyangwa bakagira ababubagemurira, byaba ngombwa bakajya kubuzana mu gihugu cya Kenya.
Gusa bavuga ko hari ikibazo cy’ubwoya bw’intama buboneka ari bucye bigatuma na bo ibyo babubyazamo biboneka ari bicye ku masoko nabwo kandi bikanahenda.
Umurerwa agira ati “Kuba ubwoya tububona ari bucye bituma hari n’igihe tujya kubushaka mu gihugu cya Kenya kugira ngo nibura tubashe kubwongera kubwo tuba twifitiye.”
Avuga ko bibabera imbogamizi ituma n’ibyo bakora ibintu bihenze ku isoko. Ati “Usanga nk’ingofero y’ubudodo tuba twaboshye ihagaze nk’ibihumbi 15Frw nyamara tububonye ku bwinshi igiciro cyayo gishobora kumanuka cyane.”
Bavuga ko bifuza kujyana n’abandi mu cyerekezo cyo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda muri gahunda ya Made in Rwanda.
Imyambaro yiganjemo imipira, amakanzu, ibiringiti, za furari, amatapi n’imitako nibyo abagize iyi Koperative Umuzabibu mwiza baboha bifashishije, ubudodo bakora mu bwoya bw’intama, bakagena amabara yabwo bakoresheje ibimera bitandukanye.
Umukuru w’intara y’amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, ahamya ko hari uruhare rugaragara ubworozi bw’intama bushobora kugira mu guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda.
Asaba abafite aho bahuriye no guteza imbere ubworozi muri rusange kuzongera ku bwinshi kugira ngo abakeneye iby’ibanze bizikomokaho babibone hafi kandi bihagije.
Anavuga ko korora intama bitateza imbere gusa abakeneye kuzibonaho ubwoya bwazo, ahubwo ngo zinatanga inyama n’amata bigira uruhare mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
NABABAZA UKO UMUNTU YABABONA,NUKO IZO NTAMA UMUNTU YAZIBONA NGO AZORORE
MURAHO NEZA?NEJEJWE NO KUBONA HARI ABABYEYI BITEJE IMBERE BORORA INTAMA ZITANGA UBWOYA NONE IZO NTAMA UMUNTU YAZIBONA GUTE