Abagize Unity Club Intwararumuri barakangurira Abanyarwanda kugura ibikorerwa iwabo (Made in Rwanda) kuko ari ko kubiha agaciro bigatuma n’ubukungu bw’igihugu buzamuka.
Mu gihe hari abakobwa usanga barabyariye iwabo abana barenze umwe, Thylphina Kubimana ukomoka mu Murenge wa Simbi we ngo yabyirinze yirinda gusaba indezo uwamuteye inda.
Abahinzi, abanyabukorikori n’abanyabugeni bashyizeho imurikagurisha ngarukakwezi ribera mu mahoteli n’amarestora, nyuma yo gusanga ryitabirwa cyane.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buravuga ko imyubakire igezweho mu Karere itagamije kwimura cyangwa guheza bamwe ngo yinjize abandi.
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemerewe kumugaragaro kuba umunyamuryango mushya wa Zigama CSS.
Byatangajwe kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2018, ubwo ubuyobozi bw’iyo Banki bwagaragazaga ibyo yagezeho muri ayo mezi, ngo inyungu ikaba yiyongereyeho 11.1% ugereranyije n’igihe nk’icyo cy’umwaka ushize.
Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yagaragarije Banki nkuru y’ u Rwanda ko itishimiye uko inyungu yakwa ku nguzanyo zitangwa n’amabanki ikomeza kuzamuka, aho kugabanuka, bikaba bibangamiye iterambere ry’Abanyarwanda.
Minisitiri w’Umurimo n’abakozi ba Leta, Fanfan Rwanyindo Kayirangwa, arasaba urubyiruko ruri mu buhinzi gukora kinyamwuga bagashyira ku isoko ibicuruzwa binoze, kuko ikibazo cyo kutabona aho bagaragariza ibicuruzwa byabo kibonewe umuti.
Bamwe mu rubyiruko ruri kugerageza kwihangira umurimo, baravuga ko bakomererwa no kutabona aho gukorera kuko amazu y’ubucuruzi yishyura amafaranga kandi bo igishoro kinini baba bafite ari ibitekerezo.
Urugaga rw’abikorera (PSF) rutangaza ko imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda Expo), ribaye ku nshuro ya kane rizitabirwa n’abamurika baruta abitabiriye umwaka ushize, ndetse hakazagaragara mo ibimurikwa bishya nk’insinga n’ubwato byose bikorerwa mu Rwanda.
Abacururiza amatungo mu isoko rya Rugari riri mu murenge wa Macuba ho mu karere ka Nyamasheke baravuga ko kuba iri soko ridafite ibikorwaremezo by’ibanze ndetse rikaba ritanasakaye bibangamiye cyane ubucuruzi bwabo ndetse bamwe bakaba bashobora no kugwa mu gihombo gikomeye.
Abakora mu mahoteri, utubari na za resitora mu Karere ka Muhanga, bagaragaza ko zimwe mu mpamvu zituma bakira nabi ababagana ari uko abakoresha babo batabitaho.
Amafaranga y’u Rwanda hafi miliyoni 500,yafatiriwe na Banki nkuru y’igihugu BNR,nyuma y’uko yasanzwe kuri konti zitagikoreshwa.
Ambasaderi Henry Rao Hongwei uhagarariye Bushinwa mu Rwanda yiyemeje kuzamura umubare w’abashora imari mu bucuruzi bw’ikawa y’u Rwanda.
Ikigo APTC (Agro Processing Trust Corporation), cyambuwe inshingano zo kugurisha umusaruro w’ibirayi wera mu turere two mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba.
Abaturage b’umurenge wa Rwempasha barifuza ko umupaka wa Kizinga watangira gukoreshwa bityo bacike ku kunyura mu mazi bajya guhaha Uganda.
Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari mu Rwanda (AMIR) risaba abanyamuryango baryo kumenyesha abasaba inguzanyo, amafaranga arenga ku nyungu yakwa ku nguzanyo.
Umushinga wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ugamije kuzamura iterambere ry’ubukungu (LED) mu baturage bafite imishinga iciriritse ugiye kongeramo miliyari 7.5Frw mu myaka 6 iri imbere.
Imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda rigarutse ku nshuro ya kane, rikomeje gahunda yo kumenyekanisha no guhuza abakora ibikorerwa mu Rwanda n’isoko ry’u Rwanda.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rutangaza ko rwasanze umwuga wo gutunganya ibijyane n’amajwi ndetse n’amashusho uri mu myuga yihuta mu gutera imbere mu Rwanda.
Minisitiri Sezibera avuga ko hari imishinga myinshi y’umuryango wa EAC yadindiye irimo uwa Gariyamoshi, uw’amashanyarazi n’iyindi bigatuma ibihugu biwugize bitihuta mu iterambere kubera ibyo bitumvikanaho.
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda (AMIR), buravuga ko bikwiye kongera imbaraga no kunoza imikorere kugira ngo byinjire mu cyerekezo cyo kwigira.
Abenshi mu bakunzi b’iki kinyobwa gisembuye, bahamya ko iryoha ariko ngo igiciro cyayo si buri wese wakigondera. Ibi bigiye kuba amateka kuri bo kuko guhera mu Ukuboza uyu mwaka wa 2018, Heineken itangira kwengerwa mu Rwanda ndetse igiciro cyayo kikava ku mafaranga 1000 Rwf kikaba 800 Rwf nk’uko uruganda Bralirwa Plc rugiye (…)
Kuzerereza ibicuruzwa mu mujyi, ibyo bita "ubuzunguzayi" byaba biri mu nzira yo gucika i Huye, kuko 50 mu babukora bagiye guhabwa igishoro n’aho gukorera.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi burahumuriza abazwi nka ba kavukire, bafite amikoro make, ko igishushanyo mbonera gishya ntawe kizatsikamira.
U Rwanda na Qatar basinyanye amasezerano ku by’ ingendo z’indege, ubutwererane n’ubuhahirane, kurengera ishoramari, ndetse n’amasezerano y’ubufatanye mu bukungu, ubucuruzi ndetse na tekinike.
Ikigo giteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB) hamwe n’abatunganya imibavu mu bimera, barahamagarira Abanyarwanda guhinga ibyatsi bihumura.
Icyambu kidakora ku Nyanja cya Dubai kiri kubakwa i Masaka mu Karere ka Kicukiro, cyamaze kuzura ku buryo muri Mutarama 2019 kizatangira gukora.
Nyagahene Eugene ni umugabo ufite imyaka 60 y’amavuko, akaba yubatse afite abana batatu b’abakobwa. Ni umwe mu baherwe bo muri iki gihugu, akaba ari we watangije Radiyo yigenga ya mbere mu Rwanda "Radio 10", yaje no kubyara TV10.
Hasyizweho porogaramu ya telefoni yitwa ‘Save’ igiye gukuraho imbogamizi bikunze kugaragara mu kwizigamira mu matsinda azwi nk’ibimina.