Ubukungu mu 2018: Umusaruro wararumbutse, u Rwanda rwaramamajwe

Ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe muri 2018 zateye umusaruro mbumbe w’u Rwanda(GDP) kuzamuka, nk’uko bitanganzwa na Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi(MINAGRI).

Ibicuruzwa na serivisi by'u Rwanda bizajyanwa hose ku isi muri Rwandair
Ibicuruzwa na serivisi by’u Rwanda bizajyanwa hose ku isi muri Rwandair

Uyu mwaka kandi waranzwe n’amasezerano Leta n’abikorera bagiranye n’abanyamahanga b’imyamamare ku isi, mu rwego rwo kumenyekanisha u Rwanda n’ibyo rukora.

Izamuka ry’ubukungu

Ikigo cy’Ibarurishamibare(NISR) kigaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse muri 2018 ku rugero rurenze urw’umwaka wa 2017, wari wagize umusaruro mbumbe uzamuka ku rugero rwa 6.1%.

NISR ivuga ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku gipimo cya 10.6% (ungana n’amafaranga miliyari 1,985) mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2018.

Umusaruro mbumbe mu gihembwe cya kabiri cya 2018 wazamutse ku rugero rwa 6.7% uhwana n’amafaranga miliyari ibihumbi 2,000 Frw.

NISR ikomeza ivuga ko mu gihembwe cya gatatu umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutse ku rugero rwa 7.7% ungana n’amafaranga miliyari 2,062 Frw.

Haracyategerejwe imibare y’umusaruro wabonetse mu mezi atatu ya nyuma y’umwaka wa 2018 (igihembwe cya kane), ikazaboneka igihembwe cy’ihinga A kirangiye muri Mutarama 2019, nk’uko Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ibitangaza.

Kuhira imyaka no guhinga ibihangana n'ibiza, mu byatumye ubukungu bw'Igihugu budahungabanywa n'imihindagurikire y'ibihe
Kuhira imyaka no guhinga ibihangana n’ibiza, mu byatumye ubukungu bw’Igihugu budahungabanywa n’imihindagurikire y’ibihe

Uwakwirengagiza icyo gihembwe cya kane agateranya amajanisha y’ibyabonetse mu bihembwe bitatu bishize, akagabanya na kane (nk’uko umwaka ugira ibihembwe bine), yabona umubare wa 6.25%.

Imihandagurikire y’ibihe mu bishobora kugabanya umusaruro
Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI) iravuga ko kuba imvura y’umuhindo wa 2018 yaraguye itinze hamwe na hamwe ndetse hakaba n’aho imyaka yatangiye kuma mu turere tw’i Burasirazuba, ngo bizatuma umusaruro w’igihembwe cya kane utaba mwiza cyane.

 Guhinga imyumbati, kimwe mu byagabanije inzara muri 2018
Guhinga imyumbati, kimwe mu byagabanije inzara muri 2018

Dr Telesphore Ndabamenye ushinzwe ubwiyongere bw’umusaruro w’ibiribwa muri MINAGRI, avuga ko mu bihembwe by’ihinga B na C hari hashyizweho ingamba zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Dr Ndamabenye agira ati:”Habayeho guhinga imyaka ibasha guhangana n’ibura ry’imvura nk’imyumbati, ngira ngo wumvise ko igiciro cy’ifu cyabaye gito cyane”.

“Nyuma y’imyuzure yangije imirima mu itumba rya 2018 ntabwo twicaye, ahubwo twihutiye gusimbuza imyaka yari imaze kwangirika, ndetse tunashyira imbaraga mu buhinzi buvomererwa(mu mpeshyi)”.

Kumenyekana kw’ibicuruzwa by’u Rwanda mu gihugu no mu ruhando mpuzamahanga, mu byo Leta ivuga ko bizazamura ubukungu

Umwaka wa 2018 wabaye uwo kumenyekana kurushijeho k’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga no gucuruzayo ibikorewa mu gihugu.

Imurikagurisha ry'ibikorerwa mu Rwanda, kimwe mu byo Leta ivuga ko bizamura ubukungu
Imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda, kimwe mu byo Leta ivuga ko bizamura ubukungu

Mu kwezi kwa kamena 2018, Ikigo giteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi(NAEB), cyatanze amafaranga y’u Rwanda miliyoni 51 mu kwamamaza icyayi mu masiganwa y’amagare(Tour du Rwanda).

NAEB ivuga ko byatumye umusaruro w’icyayi cy’u Rwanda ugurishwa ku masoko yo mu gihugu imbere no mu karere(cyane cyane muri Kenya) wiyongeraho 15%.

Muri 2017 icyayi cy’u Rwanda cyatanze miliyoni 80 z’amadolari ya Amerika(arenga amafaranga y’u Rwanda miliyari 70) mu musaruro mbumbe w’Igihugu.

Ikawa y’u Rwanda nayo yaramamaye henshi ku isi hifashishijwe ikoranabuhanga, bituma ikiro kimwe cyayo kigurwa amafaranga akabakaba 40,000Frw.

Ibi byabereye mu irushanwa ry’amakawa ryakorewe i Kigali mu kwezi kwa Nzeri, aho abasogongezi bayamamaje hakoreshejwe murandasi, bituma ikawa yera mu murenge wa Twumba muri Karongi igurwa n’Abayapani amadolari y’Amerika 41.22/kg.

Abagurishaga ikawa y’u Rwanda muri aya marushanwa babashije gucuruza agera ku madolari ya Amerika 359,226.7, akaba ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 319.

Amabuye y'agaciro aza ku mwanya wa kabiri mu bitanga umusaruro mwinshi ku bukungu bw'u Rwanda
Amabuye y’agaciro aza ku mwanya wa kabiri mu bitanga umusaruro mwinshi ku bukungu bw’u Rwanda

Amabuye y’agaciro yatanze amadolari y’Amerika miliyoni 373.4(arenga amafaranga y’u Rwanda miliyari 332) mu musaruro mbumbe wa 2017.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Mine, Peterori na Gaz, Francis Gatare yizeza ko amabuye y’agaciro azaba yinjiza amadolari y’Amerika miliyoni 800(ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 712) muri 2020.

Nyuma y’ubukerarugendo bwinjiza arenga miliyoni 400 z’amadolari y’Amerika ku mwaka, amabuye y’agaciro aza ku mwanya wa kabiri mu kugira uruhare runini mu musaruro mbumbe w’Igihugu.

Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda(MINICOM) iravuga ko kuva aho imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda Expo” ritangiriye muri 2015, ibyoherezwa mu mahanga byiyongereye kuva ku madolari miliyoni 559 kugera ku madolari miliyoni 944 muri 2017.

Ministiri Hakuziyaremye Soraya akomeza avuga ko gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu yatumye inganda ziyongera ku rugero rwa 7% buri mwaka, kuri ubu zikaba zifite uruhare rungana na 17% mu bukungu bw’Igihugu.

Ibicuruzwa by’u Rwanda kandi byitezweho gucuruzwa hirya no hino ku isi n’Ikigo mpuzamahanga cyamamaza kikanakora ubucuruzi hifashishijwe ikoranabuhanga, AliBaba Group.

Perezida Kagame yahuye n'Umuherwe Jack Ma muri 2018
Perezida Kagame yahuye n’Umuherwe Jack Ma muri 2018

Mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira, ni bwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye i Kigali Umuyobozi wa Ali Baba witwa Jack Ma, akaba yaremereye Leta kumenyekanisha no gucuruza mu mahanga ibikorwa by’u Rwanda.

Ni mu gihe u Rwanda rwari rwaraye ruvuzweho na Banki y’isi, ko ruri ku mwaka wa 29 mu bihugu birenga 190 byorohereza ishoramari, rukaba rwari ruvuye ku mwanya wa 41 mu mwaka ushize.

Mbere yaho mu kwezi kwa Gicurasi, Ikigo gishinzwe Iterambere(RDB) cyari cyagiranye amasezerano n’Ikipe yo mu Bwongereza yitwa Arsenal, izamamaza u Rwanda n’ingagi zarwo mu gihe cy’imyaka itatu.

Abakinnyi b’iyi kipe irebwa n’abarenga miliyoni 35 ku isi, bazajya bambara imyenda yanditseho ijambo “Visit Rwanda”, bivuze ngo “Sura u Rwanda”.

Muri 2018 Ikigo gihemba kompanyi z’Indege ku isi(World Airline Awards), cyashyize Rwandair mu bigo 10 bya mbere ku isi binoza imikorere, ndetse no ku mwanya wa gatatu muri Afurika.

Indege za Rwandair kuri ubu zigwa ku bibuga 31 biri hirya no hino ku isi, zikaba zorohereza kugenda abantu barenga miliyoni imwe ndetse n’ibicuruzwa byabo cyangwa imitwaro baba bikoreye.

Akavuyo mu bucuruzi bw’ibirayi no kuzamuka gukabije kw’ibiciro by’ibikomoka kuri Peterori

2018 waranzwe n'akavuyo mu bucuruzi bw'ibirayi
2018 waranzwe n’akavuyo mu bucuruzi bw’ibirayi

Umwaka wa 2018 wumvikanyemo kwinuba kw’abahinzi b’ibirayi bavugaga ko babuzwa kwigurishiriza umusaruro, bikawuviramo kuborera mu murima.

Mu kwezi kwa Nzeri 2018 byageze ubwo abahinzi bamwe bavuga ko baretse guhinga ibirayi, bituma igiciro cy’ikiro cyabyo ku isoko kigera ku mafaranga 500.

Nyuma yo kumva ibibazo by’abahinzi, ubufatanye bwa za Ministeri zinyuranye bwashubije abahinzi uburenganzira bwabo, bituma ikiro cy’ibirayi gisubira ku mafaranga 240 kuzagera mu ntango z’umwaka wa 2019.

Izamuka ry’ibikomoka kuri peterori

Ibikomoka kuri peterori nabyo byakomeje guhenda muri 2018, aho mu kwezi k’Ugushyingo Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwashyize lisansi bwa mbere ku mafaranga 1,132 ivuye kuri 1,042Frw muri Nzeri 2018.

Mazutu nayo yashyizwe ku mafaranga 1,148 ivuye ku mafaranga 1,005Frw yagurwaga guhera muri Nzeri 2018.

Ishoramari ryatanze imirimo 36,261 muri 2018

Ikigo gishinzwe Iterambere RDB kigaragaza ko ishoramari ringana n’amadolari miliyari 1.67 u Rwanda rwakiriye muri 2017, ryatanze imirimo ku bantu 36,261 kandi bakaba bazakomeza iyo mirimo kuko ngo itararangira.

Abenshi ngo ni abakora ku kibuga cy’indege cya Bugesera, hashowe miliyoni zirenga 400 z’amadolari y’Amerika muri 2017, nk’uko raporo ya RDB ibigaragaza.

Imisoro y’Abaturarwanda ifite uruhare rwa 67% mu ngengo y’imari ya 2018/2019

Muri Nzeri ubwo cyizihizaga isabukuru y’imyaka 20 kimaze gishinzwe, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro(RRA) cyishimiye kuba imisoro cyegeranije mu mwaka wa 2017/2018 ingana n’amafaranga miliyari 1,252.6, izahaza ingengo y’Imari ya 2018/2019 ku rugero rwa 67%.

Ingengo y’Imari irimo gukoresha muri uyu mwaka wa 2018/2019 irarenga amafaranga y’u Rwanda miliyari 2,443.5. Imisoro ya RRA na none ikaba yarahagije ingengo y’imari y’umwaka ushize wa 2017/2018 ku rugero rwa 58.3%.

Amasezerano mpuzamahanga agenga ubucuruzi

Muri 2018 u Rwanda ku buyobozi bw'Afurika yunze ubumwe(AU), rwafashije ibihugu 44 bigize uyu mugabane gushyira umukono ku masezerano mpuzamahanga y'ubuhahirane
Muri 2018 u Rwanda ku buyobozi bw’Afurika yunze ubumwe(AU), rwafashije ibihugu 44 bigize uyu mugabane gushyira umukono ku masezerano mpuzamahanga y’ubuhahirane

Mu kwezi kwa Werurwe 2018, umujyi wa Kigali wabaye umurwa Mukuru wa Afurika, aho abakuru b’ibihugu bigize uyu mugabane bahuriye mu Nteko rusange y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe(AU).

Abakuru b’ibihugu bya Afurika bashyize umukono ku masezerano yayobowe na Perezida Paul Kagame, bakaba baremeye gushyiraho isoko rimwe ry’ubuhahirane bw’ibicuruzwa bizajya byambukiranya imipaka muri buri gihugu nta misoro bisabwe.

Ibi ni bimwe mu by’ingenzi byaranze umwaka wa 2018 mu bukungu, ariko si byose. Ni icyegeranyo cyakozwe na Simon Kamuzinzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka