HOTPOINT Rwanda yafunguye iduka rinini ku muhanda wa Sonatubes-Bugesera

Sosiyete ya ‘Hotpoint Appliances (Rwanda) Ltd’, icuruza ibikoresho bitandukanye cyane cyane ibikoresha amashanyarazi mu Rwanda guhera mu 2010, yafunguye iduka ryayo rinini mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Iryo duka rishyashya iyo sosiyete yafunguye kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Kamena 2025, ni irya Gatatu, rikaba ryahawe izina rya HOMEPOINT.

Ni iduka riri muri Kicukiro, ahantu heza hatagoye kuhagera ku muhanda wa KK15 ( Ni ukuvuga ku muhanda wa Sonatubes – Bugesera) rikaba ryitezweho kuzaba icyitegererezo mu gucuruza ibikoresha bitandukanye bikoresha amashanyarazi (electronics) mu Rwanda.

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iryo duka rinini rya HOMEPOINT witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye, harimo aboyobozi baturutse kuri Ambasade y’u Buhinde mu Rwanda, abakuriye inganda ndetse n’abakiriya bamaze kumenya ubwiza budasanzwe bw’ibikoresho bicuruzwa na sosiyete ya Hotpoint Appliances (Rwanda) Ltd.

Mr. Avinash Rao, Umunyamabanga wungirije muri Ambasade y’u Buhinde mu Rwanda, hamwe na Ambasaderi Prof. Charity MANYERUKE wo muri Ambasade ya Zimbabwe mu Rwanda, nibo bakase akagozi, bagaragaza ko iduka rya HOMEPOINT Kicukiro rifunguye ku mugaragaro.

Iryo duka rishyashya ryafunguwe, ni iryahoze rikorera aho Sonatubes bavuguruye bararyagura riba rinini cyane nk’uko byemezwa n’umuyobozi wa sosiyete ya Hotpoint Rwanda, Murli Menon.

Menon yavuze ko iri duka ari igikorwa kimwe mu bigize gahunda iyo sosiyete ifite yo kurushaho kwegereza Abanyarwanda benshi ibikoresho bitandukanye bikoresha amashanyarazi, bifite ubuziranenge bwizewe kandi ku biciro byiza.

Menon yagize ati, "Ibyo twakoze twongera ubunini bw’iri duka, biri mu rwego rwo gusubiza abantu benshi bifuza kubona ibicuruzwa byacu. Twiyemeje gushyiraho iduka rinini kurushaho. Navuga ko iri ari rimwe mu maduka manini dufite mu Rwanda”.

Menon yibukije ko iryo duka rishya ryafunguwe (HomePoint), ricururizwamo ibikoresho bikoresha amashanyarazi bikorwa n’inganda mpuzamahanga zizwi cyane nka Hisense, Samsung, Philips, LG, Black, Decker Kenwood, n’izindi.

Menon yakomeje agira ati, " Tuzabona n’izindi nganda nini zo ku rwego mpuzamahanga zigenda ziza, kubera ko, uyu munsi turabona abantu benshi mu Rwanda barushaho gukunda ibikoresho bifite ubuziranenge ndetse na serivisi nziza”.

Iryo duka rya Kicukiro HomePoint ryafunguwe, kugeza ubu ricuruza za televiziyo, ibikoresho bitandukanye byo mu nzu n’ibyo mu gikoni, n’ibindi.

Rije ryiyongera ku yandi maduka ari muri KIC, ahahoze hitwa mu nyubako ya UTC, n’irindi riri i Remera ku Gisimenti.

Consolée Nshimiyimana, umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubucuruzi muri HomePoint yavuze ko igitandukanya ibicuruzwa byabo n’ibindi, ari icyizere batanga, kijyana n’ubuziranenge bw’ibikoresho byabo, harimo gutanga igihe runaka umuguzi aba yemerewe kugarura igikoresho yaguze bakakimukorera mu gihe kigize ikibazo (after-purchase maintenance, and services).

Nshimiyimana yagize ati, " icyo cyizere na guarantee bijyanye n’ubuziranenge bw’igicuruzwa, bimara igihe kirekire utabona ahandi hantu aho ari ho hose wagura ibikoresho bikoresha amashanyarazi. Niyo mpamvu dushishikariza Abanyarwanda kujya bagura ibicuruzwa byacu”.

Iyo sosiyete ya HOTPOINT Rwanda, itangira mu Rwanda yari ifite abakozi babiri gusa, ariko ubu ikoresha abakozi 40 bayobowe na CEO Murlin Menon.

Iyo sosiyete kandi ifasha mu guteza imbere urubyiruko mu Rwanda, harimo kwakira abanyeshuri bo mu mashuri ya IPRC bimenyereza imyuga, ndetse no gutanga ibikoresho ku buntu bikoreshwa nk’imfashanyigisho mu mashuri.

Mu rwego kandi rwo gufasha abantu kubona ibikoresho bicuruzwa na Hotpoint, yatangiye imikoranire na Banki ya I&M Bank muri gahunda y’inguzanyo idasaba inyungu za Banki yiswe ‘Ryoshya Iwawe’.

Iyo sosiyete kandi yatangiye indi gahunda yiswe ‘ Gura ubu, Wishyure nyuma’ iyo ifasha abakiriya bayo bose ku gukurirwaho inyungu ku nguzanyo ku mezi ane abanza yo kwishyura inguzanyo, iyo gahunda ikaba ari iya mbere imeze ityo ibayeho mu Rwanda.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka