Kenya: Umubyeyi afite umugisha w’amashereka ahaza abana 50
I Nairobi muri Kenya umubyeyi witwa Njoroge Chelimo w’imyaka 36, umaze kubyara abana 2, asobanura uko yisanze yifitemo ubushobozi budasanzwe bwo kugira amashereka menshi ku buryo abona ahaza abana be, ariko agasagura n’andi menshi afashisha abandi bayakeneye, ku buryo abona ayahaza abana 50.

Nubwo ubuzima bwo konsa ku nshuro ya mbere butatangiye neza, kuko byabanje kumugora, umwana we akabanza kunanirwa gufata ibere, ariko byaje kumukundira.
Chelimo avuga ko akibyara bwa mbere, umwana yananiwe gufata ibere neza ngo yonke, bisaba ko yifashisha ibikoresha byabugenewe bikama amashereka, ariko nyuma amashereka atangira kujya aza ari menshi cyane birenze urugero, kandi akaza yihuta cyane ku buryo byamusabye gutangira kwiga uko yayabika mu bikoresho bisukuye kugira ngo atayapfusha ubusa.
Chelimo yibuka bitangira, uko yabikaga amashereka muri Firigo iwe agasaguka, agashyira no muri Firigo yo ku muvandimwe we.
Yagize ati,” Hari igihe nujuje firigo nini, nuzuza n’indi isanzwe, hanyuma ntangira gushyira no muri firigo yo ku muvandimwe wanjye”.
Akomeza agira ati, " Muri urwo rugendo rwanjye rwo gutanga amashereka ku bayakeneye, nabaga mfite amashereka menshi ahagije ku buryo ntanga ayahaza abana 50 bakivuka ariko bagomba kwitabwaho kwa muganga (neonatal unit)".
Bwa mbere Chelimo akibona ko afite amashereka menshi cyane, ngo yamaze hafi umwaka wose, ayakama akayabika neza, ubundi akayaha ababyeyi b’inshuti ze bidakundira kubona amashereka ahagije yo konsa abana babo, ariko akayaha n’abandi adasanzwe aziranye nabo cyane, akabikora gusa kuko bamusabye ubufasha nyuma yo kubona videwo ze ku mbuga nkoranyambaga.
Chelimo yatangiye akora za videwo akazishyira ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, muri izo videwo agasobanura ibibazo ababyeyi bari mu gihe cyo konsa bahura nabyo yaba mu buryo bw’imitekerereze no ku mubiri bisanzwe, ariko akagira n’ababyeyi inama uburyo bwiza bakoresha mu gufata neza amashereka yabo ku bayakama, kugira ngo atangirika kandi ahorane isuku.
Ku ntangiriro, izo videwo ze zarebwaga n’abanatu bacyeya, ariko ubu ngo zigeze ku bantu 16.000 bazikurikira. Bamwe muri abo bazireba, ngo haba harimo bagenzi be bagira amashereka menshi cyane ku buryo bashobora no kubona ayo batanga, mu gihe abandi ari ababa bayakeneye, bakamushaka bakamusaba kubafasha.
Maryann Kibinda ni umwe muri abo babyeyi, basabye Chelimo Njoroge amashereka, nyuma yo kubona izo videwo akora gusa. Chelimo ngo hari n’igihe yatanze litiro 14 z’amashereka ku munsi.
Yagize ati, "Nabonye videwo ze za TikTok yerekana uko aba afite amashereka menshi abitse muri firigo, maze ndavuga nti mbega ibintu byiza… ubwo naramushatse ku mbuga nkoranyambaga ndamwandikira nti amakuru umeze ute? Ndashaka amashereka. Ni byo gusa. Maze nyuma aramfasha”.
Uwo mubyeyi akomeza agira ati, " Hari ababyeyi benshi baba bashaka gufasha binyuze mu gutanga amashereka, ariko hari n’abandi benshi baba bayakeneye”.
Muri Kenya haba ikusanyirizo rimwe gusa ryakira amashereka, riherereye mu Bitaro by’ababyeyi bya Pumwani muri Nairobi. Ariko ikibazo iryo kusanyirizo ryemera gusa kwakira amashereka y’ababyeyi barwariye muri ibyo bitaro, agahabwa gusa abana bari muri ibyo bitaro ku buryo nta bana bari hanze y’ibyo bitaro bayabonaho nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru BBC.
Icyo kibazo ngo gituma ababyeyi bameze nka Chelimo bisanga bafite uburyo bucyeya bwo kubona uko bafasha bagenzi babo bakeneye amashereka yo guha abana babo, kuko ntibabona ahantu hari ububiko bwizewe kugira ngo bashobore kuyatanga ku bayakeneye nk’uko bimeze ku maraso.
Umuyobozi mukuru ushinzwe ibijyanye n’imirire myiza muri Kawunti ya Nairobi, Esther Kwamboka Mogusu, avuga ko Leta ifite gahunda yo kongera ubushobozi bw’ibyo bitaro by’ababyeyi bya Pumwani bikagira ahantu hahagije ho kubika amashereka.
Yagize ati, "Tuzubaka amakusanyirizo abiri y’amashereka yiyongera ku yahari, kugira ngo dushobore gufasha abana benshi baba bafite ikibazo cyo kutabona amashereka ya ba nyina”.
Mary Mathenge, umubyaza uzobereye no mu bijyanye n’akamaro ko konsa, avuga ko muri Kenya hari icyuho mu bijyanye na serivisi zo gutanga amashereka, asaba ko hashyirwaho urwego rushinzwe gukurikirana uko amashereka atangwa mu buryo bwizewe butagira ingaruka ku buzima.
Yagize ati, “ Umwana wese ashobora guhabwa amashereka aturutse ku wundi mubyeyi. Ariko ikintu cyose kinyura mu maraso kiba kigomba kubanza gupimwa, hagomba kubaho ubugenzuzi, ndetse n’uburyo bwiza bwo kubika amashereka aba yatanzwe kugira ngo ashobore gufasha abana benshi kandi ntabagireho ingaruka".
Chelimo avuga ko iyo hagize amashereka asigara ayogesha abana (milk baths), kuko ngo bituma bagira uruhu rwiza. Ariko amenshi aba yatwawe n’imiryango ifite ibibazo bitandukanye bituma idashobora konsa abana bayo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|