Perezida Kagame yagaragaje ko ibibazo by’Abanyarwanda bituma adasinzira

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko bimwe mu bishobora gutuma adasinzira neza akaba yanakwicura nijoro harimo no gutekereza uko haboneka ibisubizo ku ibibazo byugarije Abanyarwanda.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 25 Nzeri, mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri bo mu Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere (Africa School of Governance/ASG), ubwo yatangizaga ku mugaragaro amasomo y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Imiyoborere.

Ni abanyeshuri 51 baturuka mu bihugu bya Afurika 14, birimo, u Rwanda, Burundi, Cameroon, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ethiopia, Ghana, Kenya, Mali, Nigeria, Sudani y’Epfo, Gambia, Tanzania, Uganda, na Zimbabwe.

Nyuma yo kubagezaho ijambo rifungura iryo shuri ku mugaragaro, Perezida Kagame yabajijwe n’umwe muri abo banyeshuri ikintu kimwe gishobora gutuma adasinzira neza.

Mu gusubiza, umukuru w’igihugu yamubwiye ko atari ikibazo kimwe gusa, ariko mu bihari byose ahera ku byugarije Abanyarwanda akabona gutekerereza umugabane wa Afurika muri rusange.

Yagize ati “Mbere y’uko ntekereza ahandi ku mugabane, ntangirana n’ibibazo byanjye biri hano kandi ibiri hano ni kimwe n’ibiri ahandi ku mugabane. Ijoro ryose mba nibaza ni gute twava muri ibi bibazo, kandi ntabwo ari ugutekereza gusa ko ari jye wabishakira ibisubizo, ahubwo ni no kuvuga ngo ni gute twatuma Abanyarwanda bumva ko buri wese afite umusanzu agomba gutanga mu gushakira ibisubizo ibibazo by’u Rwanda, ibibazo byabo.”

Yunzemo ati “Ariko ikibazo kiba gikomeye cyane kuri jye nk’umuyobozi wabo, ni ukuba abandi bananirwa kumva ko inshingano n’umusanzu wabo muri byo ari ingenzi ahubwo bakaba bangaya. Niyo mpamvu mfata iya mbere nshaka uko twakemura ibibazo dufite, birimo ubukene. Muzi amateka yacu y’amacakubiri, umutekano n’ibindi. Nk’umuntu ku gite cyawe uko waba mwiza kose ntabwo wabigeraho utaretse ngo buri wese abigiremo uruhare, amenye ibibazo bihari n’icyakorwa kugira ngo bishakirwe ibisubizo.”

Ibyo n’ibindi ngo nibyo bibazo Perezida Kagame ahorana, anatekereza uko bashyira hamwe mu kubishakira ibisubizo kuko bitareba umuntu umwe.

Ati “Tugomba guhangana nabyo, harimo ibibazo bikomeye byacu, ariko tukagira n’ibindi bikomeye duterwa n’amahanga, arimo ibihugu bikomeye utanatekereza ko bagira umwanya wo kudutekerezaho, ariko ugasanga badufasheho umwanya, kandi bakawufata ku mpamvu zitari nyazo, kubera ko bashaka kugutegeka icyo ukora. Nibyo bibazo bikomeye tubamo buri munsi.”

Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, akaba ari na we wafatanyije n’Umukuru w’Igihugu gushinga iri shuri, yashimiye Perezida Kagame, avuga ko ari umwe mu bo afata nk’icyitegererezo mu miyoborere.

Yagize ati “Nari mfite abo mfata nk’icyitegererezo kugira ngo mbe umuyobozi. Umwe muri bo, ni Perezida Kagame, undi ni uwo nasimbuye, Minisitiri w’Intebe Meles Zenawi.”

Mu Kwakira 2023 nibwo ASG yafunguye amarembo i Kigali, rikaba ishuri ritanga amasomo agamije guteza imbere imiyoborere myiza ku mugabane wa Afurika.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka