Ruhango: Abikorera barashishikarizwa kubaka inzu nyinshi z’ubucuruzi

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, arasaba abikorera gushora imari mu bwubatsi bw’inzu z’ubucuruzi mu mujyi wa Ruhango, hagamijwe gukomeza kuzamura urwego rw’ishoramari kuko izihari zidahagije.

Umujyi wa Ruhango ugenda ushyirwamo imihanda ya kaburimbo ku buryo byakoroshya abashaka kubaka inzu zo gucururizamo
Umujyi wa Ruhango ugenda ushyirwamo imihanda ya kaburimbo ku buryo byakoroshya abashaka kubaka inzu zo gucururizamo

Meya Habarurema avuga ko mu mujyi wa Ruhango hagenda hazamurwa inyubako nziza z’ubucuruzi zakira abantu, zirimo aho abagana Akarere bafatira amafunguro, aho bafatira ibyo kunywa, ishoramari mu burezi, n’ibindi bikorwa remezo bigirwamo uruhare n’abikorera.

Atanga urugero ku muturage uherutse gutangiza ibikorwa byo kubaka umuhanda wa kaburimbo, uzafasha abaturiye ibikorwa bye by’ishoramari, no kuba abikorera barimo kubaka inzu nini ijya hejuru y’ubucuruzi n’imyidagaduro muri Gare ya Ruhango.

Yungamo ko n’ubwo ibyo bikorwa birimo kubakwa, hari n’ibindi bikenewe ngo umujyi wa Ruhango urusheho kwakira abagana Akarere, by’Umwihariko ku nzu z’ubucuruzi ubu ngo bitoroshye kubona aho wakodesha umuryango, kuko izihari zidahagije ugereranyije n’abashaka kuhacururiza, cyakora ngo icyo ni ikimenyetso cyiza mu ishoramari.

Agira ati "Twebwe iyo tubonye ikimenyetso nk’icyo turishima kuko niba inzu zarabuze, ni igihe cyiza cyo gushishikariza abashoramari kubaka inzu nziza z’ubucuruzi, kandi zijyanye n’ishoramari rigezweho. Ni umwanya mwiza wo gutegereza ibindi bikorwa remezo by’imihanda n’amashanyarazi ndetse n’amazi uko byagezwa ahari kubakwa, maze tukajyanamo n’abaturage".

Hakenewe kongerwa inyubako z'ubucuruzi
Hakenewe kongerwa inyubako z’ubucuruzi

Abikorera mu Karere ka Ruhango nabo bavuga ko ubu koko bakira abantu benshi bagana Akarere, ku buryo hakenewe ibikorwa remezo byo kubakiriramo birimo n’inyubako nziza, dore ko hari igice kinini cy’ubukerarugendo, kirimo ubushingiye ku muco n’iyobokamana.

Bavuga ko bagiye gukurikiza inama ubuyobozi bubagira, ariko ko nabwo bukwiye kujya bwihutisha ibijyana n’ibikorwa remezo bikenewe, aharimo kubakwa no kwagurirwa umujyi, kuko biba bidakwiye gusigana.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango kandi avuga ko hari kwigwa Umushinga w’ikibuga cy’indege nini, kizongera urujya n’uruza mu Karere kandi ko ayo makuru yizewe ndetse abaturage bakwiye kuyamenya.

Anavuga ko hagiye kuzura ikibuga kinini cyo kwigishirizaho, no gukoreraho ibizamini byo gutwara imodoka cyubatse mu buryo bugezweho nk’icyo mu Busanza, hakaba kandi hari n’ibindi bikorwa remezo bizakomeza kubakwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2025-2026.

Meya Habarurema asaba abaturage gushora imari mu nyubako z'ubucuruzi
Meya Habarurema asaba abaturage gushora imari mu nyubako z’ubucuruzi
Ibikorwa remezo bigira uruhare mu mikino yo gusiganwa ku maguru
Ibikorwa remezo bigira uruhare mu mikino yo gusiganwa ku maguru

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka