Abahinga muri Greenhouse baba bizeye umusaruro utubutse batitaye ku kirere

Imihindarikire y’ibihe mu Rwanda iraganisha abantu ku guhinga mu nzu zitwa ’greenhouse’, aho abatangiye gukora ubu buhinzi barimo gusarura amafaranga abarirwa muri za miliyoni ku mwero umwe gusa, batikanga kwangirizwa n’izuba cyangwa imvura.

Abahinga muri Greenhouse baba bizeye umusaruro utubutse batitaye ku kirere
Abahinga muri Greenhouse baba bizeye umusaruro utubutse batitaye ku kirere

Koperative yitwa ’Tuza Bwisige’ ihinga imboga n’imbuto mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Mukono, Umurenge wa Bwisige w’Akarere ka Gicumbi, yahinze imboga za puwavuro muri greenhouse ya metero 14 kuri 36, ikaba yiteze umusaruro ufite agaciro ka Miliyoni 32Frw mu mezi atatu bazamara basarura.

Mukandahiro Drocelle ukuriye iyo koperative, avuga ko badashobora kubona umusururo ungana utyo mu gihe bahinze ku gasozi mu murima usanzwe, kabone n’iyo haba ari ku buso burenga hegitare yose.

Mukandahiro agira ati "Mbere y’iyi greenhouse twahingaga ku gasozi, imvura yaba yaguye ikabitwara mu gishanga, izuba ryaba ryavuye bikuma ntitugire icyo dusarura, twahingaga ku buso bungana na 1/2 cya hegitare"(are 50, mu gihe greenhouse bafite yo ari are 5 gusa).

Yungamo ko bafite ibiti 1800 bya puwavuro muri iyo greenhouse, aho buri giti kigomba gusarurwaho nibura ibiro 8 mu mezi atatu kizamara kikabona guhundura, mu gihe ikiro cya puwavuro kigurwa amafaranga atari munsi ya 2,000Frw, bakaba biteze kubona umusaruro utari munsi ya Miliyoni 32 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ni inyungu bavuga ko itubutse kuko nibakuramo igishoro bakoresheje kitarenga mMliyoni imwe n’ibihumbi 200Frw, buri munyamuryango muri 51 bagize iyo koperative akaba ashobora gutwara amafaranga ibihumbi 600Frw, ahwanye n’umushahara w’ibihumbi 200Frw ku kwezi kandi bitabasaba kwirirwamo buri munsi.

Umukozi w’Umushinga wa Leta wiswe Green Gicumbi ushinzwe guteza imbere ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ikirere, Théogène Ntakirutimana, avuga ko ubuhinzi bwo muri greenhouse buba bwizewe ko umusaruro witezwe ugomba kuboneka igihe cyose, kuko budashingira ku miterere y’ikirere(hanze y’iyo nzu).

Ntakirutimana ati "Guhinga muri greenhouse birinda ibihingwa guhura n’ibibazo byo hanze cyane cyane indwara, kandi ukabigenera intungabihingwa zikwiriye nk’amazi, urumuri n’umwuka, kandi bukaba ari ubuhinzi bukemura ikibazo cy’ubutaka kuko ku buso buto cyane havaho umusaruro mwinshi."

Ntakirutimana avuga ko umuntu wese uhinga muri greenhouse asabwa mbere ya byose kugirana amasezerano n’abazagura umusaruro we, mu rwego rwo kwirinda ko ibyo yejeje byazapfa ubusa.

Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi, Jean Marie Vianney Kagenza, avuga ko n’ubwo buri muntu mu Rwanda atapfa kwigondera inzu ya greenhouse ishobora kubakwa n’igishoro kirenga Miliyoni 20Frw, hari imishinga ya Leta itera inkunga ubwo buhinzi kandi umuntu akihutira kwishyura iyo nguzanyo, n’iyo yaba yejeje inshuro imwe gusa.

Kagenza asaba buri Koperative y’abahinzi mu Rwanda kubaka nibura greenhouse izabarinda kurumbya imyaka, akaba ndetse ashishikariza urubyiruko n’abagore batagira igishoro n’ingwate kwishyira hamwe bakagana ikigega BDF, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi na ’Ireme Invest’ ya Rwanda Green Fund, bagahabwa igishoro.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka